umu amakuru- Ibibazo bikomeye bamwe mu bagabo bahura nabyo muri iki gihe cyo kwirirwa mu rugo kubera COVID-19 ,nibwo bamwe batangira kuvuga ko abana atari ababo. | Umusingi

Ibibazo bikomeye bamwe mu bagabo bahura nabyo muri iki gihe cyo kwirirwa mu rugo kubera COVID-19 ,nibwo bamwe batangira kuvuga ko abana atari ababo.

Please enter banners and links.

Iyi nkuru n’iy’umugabo mu gihugu cya Uganda yavuze ibimubaho muri iki gihe abantu batakijya ku kazi birirwa mu magoyabo kubera icyorezo cya Corona Virus aho avuga ibibazo yahuye nabyokubera kwirirwa mu rugo bityo bikaba bigaragara ko abagabo benshi bafite ibibazo nk’ibye.

Aragira ati ku iduka aho ngura imyumbati ikaranze yokurya nahasanze mushuti wanjye witwa Jose maze igihe ntamubona kubera ko iwe yahavaga mu rukerera inkoko zibika akagaruka mugicuku kubera akazi ke ariko ubu muri iki gihe yirirwa mu rugo n’umugore n’abana arimo guhura n’ibibazo bikomeye.

Yamaze kugura imyumbati abwira mushuti we Jose ati dusubire mu rugo se ?undi ati wareka n’iki mu rugo uragirango ho sinaharambiwe ,reka mbe nigumiye hano ku iduka amasaha yicume.

Namubajije ikibazo gituma adashaka gusubira mu rugo ako kanya ati kuva ibi bihe byo kwirirwa mu rugo byatangira simerewe neza.

Jose yavuze ko bwakeye ahangayitse uko umunsi uri bwire ari mu cyumba abitekerezaho aribwo umugore we yamusangayo ati mbisa ndashaka gutunganya mu cyumba bityo umugabo ajya mu rwicaro (Salon) umugore arangije gutunganya mucyumba asanga umugabo mu rwicaro ati mbisa ndashaka gukora isuku umugabo arasohoka ajya kwicara kurubaraza rw’inzu naho umugore arahamusanga ati turashaka gukora isuku kurubaraza tubise umugabo agiye gusubira muri Salon umugore amubwira ko hatarumuka bityo umugabo ahitamo kujya kuba yicaye ku iduka (Boutique) igihe arimo kugenda umugore ati ugiye kutuzanira corona virus.

Edith Mukasa arabwira abantu bashakanye kwihanganirana kubera ibibazo byo kwirirwana kandi akavuga ko abagabo ibintu byo kwirirwa mu rugo bibagora cyane abagore bakwiye kubimenya bakabihanganira kuko iyi minsi bamaze birirwa mu rugo batamerewe neza.

Edith avuga ko hari abagabo bari baratandukanye n’abagore babo batakirarana mu cyumba bakaba bari bafite abandi bagore baryamana nabo ariko ubu bakaba badafite uko babageraho ,abandi bagabo ntibakigira imbaraga zo kuryamana n’abagore babo kubera guhangayika cyangwa gutekereza cyane.

Ikibabaje ni uko hari abagore batazi ko abagabo bashobora kunanirwa gukora imibonano mpuzabitsina kubera guhangayika ugasanga bahatira abagabo ko baryamana nabo.

Ikindi gihangayikisha abagabo n’uburyo amafaranga agenda kandi atinjiza ,abagabo benshi iyo abonye amafaranga yari afite atangiye gushira atangira guhangayika kuko iyo umugore amusaba amafaranga buri kanya n’abana bakamusaba kubera ko bo baba bazi ko ise agomba kubaha ibyo bashaka byose iby’ibibazo bihari ntacyo bibabwiye.

Ati ujya kumva ngo amafaranga yo kugura umuriro washize ,ngo kugura isukari ,isabune ,umunyu,umugati,n’ibindi byinshi bigatuma umugabo ahangayika byagera mu cyumba atagifite apeti yokuryamana n’umugore we kandi umugore we aba abishaka.

Telephone nazo ziri mu biteza ibibazo kuburyo bibangamiye abagabo cyane kubera ko hari abafite ingo 2 kandi izo ngo abagore bataziranye ubwo aho umugabo ari ahandi birirwa batelefona bashaka ubufasha kandi umugabo adashaka ko umugore abimenya kugera ubwo umugore ategeka umugabo kwitaba Telephone akumva ibyo bamushakira byose bikaba ingaruka zo kwirirwa mu rugo.

Ubundi iyo bahamagara cyane umugabo ntiyitabe umugore atangira gucyeka ibindi ko ari abagore cyangwa n’umugore bahamagara cyane akanga kwitaba ni uko aba adashaka ko umugabo amenya cyangwa yumva ibyo bamubwira ,akenshi rero abagore ntibabyihanganira ahita akubwira ngo itaba Telephone kuki wanga kwitaba cyangwa akiyitaba uhamagaye yakumva ari umugore mugenzi we maze sinakubwira bagatukana kakahava.

Ikindi haria bagabo kubera kubura umwanya azinduka mugicuku agenda akagaruka ikindi abagore bamwe bagaca inyuma abagabo babo ndetse bakabyara abana batari ababagabo babo ariko umugabo akajya yumva ngo umugore wawe uriya mwana yabyaye ntabwo ari uwawe ariko umugabo ibyo ntabyiteho ariko ubu kubera yirirwa mu rugo nibwo abona umwanya wo kwitegereza abana be bose akamenya uwo basa n’uwo badasa ugasanga atangiye kubicyurira umugore we bagatangira gushwana.

Ubundi abagabo ibiryo byo mu rugo babiryaga gacye cyane kuko abagabo benshi baryaga ku kazi bakarya neza bakarya inkoko .ifi ,inyama ariko ubu bararya ibishyimbo ,ubunyobwa na mukene (Indagara) kuburyo ubwo buzima bwo kurya nabi bubabangamiye cyane.

Abandi nabo ubu usanga barwanira Telekomande n’abana kubera kwirirwa mu rugo babuze icyo bakora bagashaka kureba Televiziyo kandi n’abana bamenyereye kwirirwa birebera imikino y’abana cyangwa umuziki ugasanga umuga bo afite ibyo ashaka kureba bikaba ngombwa ko ashwana n’abana.

Hari abagore bo gutongana wagirango bimuba mu maraso ku buryo butakwira adatonganye ibyo abagabo bakaba bari barabikize kubera birirwaga ku kazi bagataha bwije biryamira ariko intonganya za buri kanya bamwe zigiye gutuma kwirirwa mu rugo babigereranya nagereza kandi ari amago yabo.

Hari n’abagore bumva ngo iyo utonganye n’umugabo akugurira igitenge ugasanga arakora ibishoiboka byose ngo arakaze umugabo we bashwane amugurire igitenge kandi umugabo we ataribyo atekereza ugasanga umugore arimo guhohotera umugabo we muri ubwo buryo kugeza ubwo umugabo arambirwa intonganya za buri munsi agahitamo kwishakira undi mugore kuruhande cyangwa agatandukana n’uwo umuhoza ku nyeke za buri munsi.

Tuzakomeza kubagezaho ibindi bibazo biterwa no ku rwirirwa mu rugo muri iki gihe cyo kwirinda corana virus.

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Muhungu John

3,308 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.