Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
— December 8, 2018Please enter banners and links.
Sinzi icyo ushatse kuvuga kuko size cyangwa ingano y’igitsina cy’umugabo iyo ariyo yose ntakibazo cyayo.
Ariko muri rusange ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyo umugabo atashyutswe igitsinda cye kiba kingana na yinci 3.61 cyangwa 9.61.Mu gihe umugabo washyutswe aba afite 5.16 yinci cyangwa 13.12cm.
Mu bugari umugabo atashyutswe igitsina abenshi kiba kingana na yinci 3.66 na 9.31.Iyo bashyutswe abenshi ubugari bw’igitsinda bungana na 4.59 cyangwa 11.66.N’ubwo abenshi ubushakatsi bwagaragaje ko baba bafite iyi size cyangwa ingano ariko hari abarushaho.
Ibyo kubaza rero ngo umugabo ubundi agomba kugira ingano y’igitsina ingana gute ntago ari byo ,nta n’ubwo dukwiye kubikoresha kuko buri mugabo usanga afite igitsinda kireshya ukwacyo bamwe bakagira kinini kandi kirekire abandi bakagira kinini kigufi cyangwa ndende cyane kandi ari ntoya.Yaba nini rero cyangwa ntoya ntacyo bivuze icyangombwa ni ukureba niba ikora akazi yaremewe neza.
Ari ibyo abafite amatwi manini nibo bakabaye bumva cyane ariko n’abafite mato barumva rimwe na rimwe kurusha abafite manini n’igitsina rero ntago ari ngombwa ngo ufite kinini niwe ushoboye ,oya ashobora kugira igitsina kinini ariko adafite ubuhanga bwo kugikoresha ugasanga umugore adashimishwa n’icyo gitsinda ariko ufite gito agashobora gushimisha umugore we.
Nkuko Bukedde ibivuga ko ubugabo bw’umugabo ubuherukayo kuba buto bungana na yinci 1.6 cyangwa 4 naho uburushayo kuba munini bugira yinci 10 cyangwa 26 ariko bose barabyara iyo badafite indwara zibabuza kubyara ariko bagatandukanira muri tekinike zo gushimisha umugore we.
Shangazi
31,005 total views, 11 views today
Leave a reply