umu amakuru- Menya impamvu kogosha insya ukazimaraho ari bibi cyane | Umusingi

Menya impamvu kogosha insya ukazimaraho ari bibi cyane

Please enter banners and links.

Ubushakashatsi bumaze gukorwa bwerekanye ko abantu benshi bikomeretsa iyo barimo kwiyogosha insya.

Ibiganiro mpaka biracyakomeje aho abantu bamwe bavuga ko abantu badakwiye kwiyogosha insya bavuga ko bakwiye kuzirika zigakura bakajya bazigabanya gusa mu gihe abandi bavuga ko insya nyinshi ari umwanda abantu bakwiye kujya bazogosha bakazimaraho.

Abaganga bo bavuga ko kogosha insya atari byiza kubera ko kuzogosha bishobora gutuma abantu bandura indwara za STI kandi umubare munini w’abagore bahisemo kujya bogosha bakamaraho burudu.

Impamvu ubushakashatsi bwagaragaje ko kwiyogosha insya atari byiza ni uko abantu babikora mu buryo butandukanye hari abakoresha urwembe abandi bagakoresha umukasi abandi bagakoresha akabike hakaba nabazipfura.

JAMA Dermatology yo ivuga ko kimwe cya kabiri cy’abantu bogosha insya zabo bakomereka bitewe n’uburyo bazagoshamo.

Impanuka nyinshi ziba usanga ari ukwikata,hagakurikiraho kurwara imiburu ndetse no kugira ibisebe mu myanya y’ibanga.

Abashakashatsi bagaragaje ko 1.5% y’abantu biyogosha insya barakomereka cyane bigasaba ko bajya kwa muganga kwivuza.

Ubushakashatsi bwakozwe na Dr Benjamin Brever wigisha muri Kaminuza ya California  muri San Franciso.

Avuga ko 3% by’abantu bakuze bajya mu bitaro bya Kaminuza mu nkomere cyangwa mu bakoze impanuka ari abantu baba bakomeretse barimo kwiyogosha insya.

Hari bamwe baba babyibushye batabasha kunama ngo birebeyo aho biyogosha bigatuma bikomeretse abandi bakabikorana ubuswa cyangwa bagakoresha ibikoresho bitagezweho bikabakomeretsa.

Gusa abantu bagira isuku ntago mwajya kubikora ngo usanga umwe yarateretse insya wagirango n’ishyamba ngo ugire apeti,bamwe birababangamira cyane ndetse ahubwo bamwe insya zirabakomeretsa cyane bakava amaraso.

Kwirinda ibyo byose bitera gukomereka hasigaye harakozwe imiti usigaho insya zose zigashiraho utarushye ndetse udakomeretse ugiye muri za Forumasi iba irimo.

Shangazi

 

25,616 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.