umu amakuru- Akarengane karavuza ubuhuha muri Gatsibo aho Kabatesi Godelive yasenyewe amazu ye biturutse ku Bunzi-Aratabaza Perezida Kagame | Umusingi

Akarengane karavuza ubuhuha muri Gatsibo aho Kabatesi Godelive yasenyewe amazu ye biturutse ku Bunzi-Aratabaza Perezida Kagame

Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi  abaturage bamaze kukimenya ko kivugira rubanda abagize akarengane bakarenganurwa ni muri urwo rwego uwitwa Kabatesi Godelive utuye mu Karere ka Gatsibo yarenganijwe inzego z’ubuyobozi zose zikirengagiza ikibazo cye.

Kuwa 27 Gashyantare 2024 nibwo abasenya amazu ya Kabatesi bayasenye ubu akaba acumbikiwe mu mudugudu aho bamwe bavuga ko akarengane gakwiye kurwanywa kuko gateza ibibazo ndetse n’urwangano.

Abunzi bo ku Kagali ka Gihuta nibo baregewe ko Kabatesi yatwaye ubutaka bwa Kabasinga Evans yubakamo umusarani na Dushe ndetse Kabasinga adafite inzira yo kunyuramo ajya iwe.

Abunzi bavuze ko Kabatesi agomba gusubiza Kabasinga Evans Metero 2 na cm 80 ariko bigaragara ko mu mwanzuro bibebeshye bandika Metero 280 babibabwiye aho gukosora banga ngo kwivuguruza biba ngombwa ko amazu ya Kabatesi asenywa inzego zose zirebera.

Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko inzego z’Ubuyobozi zagiye zimenyeshwa iki kibazo ariko ntizagira icyo zikora mu gukemura iki kibazo.

Ikinyamakuru Umusingi kiganira n’umuhungu wa Kabatesi  yagize ati “Abunzi nibo banyirabayazana kuko baribeshye bandika nabi aho kwandika metero 2 na cm 80 ahubwo bandika Metero 280 bababwiye bavuga ko batakwivuguruza.

Hano barimo gusenya amazu ya Kabatesi

Kwibeshya bibaho kandi byari byoroshye kwandika bavuga ko habayemo ikosa none bitumye imitungo y’umukecuru isenywa hejuru y’ikosa ry’Abunzi”.

Yakomeje avuga ko basaba ubutabera ndetse asaba ko Perezida Kagame yabatabara kuko ajya yumva arenganura abaturage barenganye.

Twashatse kuvugana na Kabatesi Godelive batubwira ko atameze neza kubera gusenyerwa duhitamo kuvugisha umuhungu we Frank Karenzi.

Twashatse no kubaza Kabasinga Evans niba koko ubutaka yatwaye bwariho ibikorwa by’iterambere ryabandi ko ari ubwe koko cyangwa niba ataramenye amakosa y’Abunzi akayirengagiza agasenya imitungo y’abandi no kumubaza biramutse bigiye mu Nkiko bagasanga barasenye imitungo itari mu butaka bwe bazariha iyo mitungo ariko kuri Telephone ye igendanwa ntibyadukundira kumufatisha ariko turacyakurikirana iyi nkuru izakomeza kugeza ikibazo gikemutse.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Perezida wa Abunzi witwa Mathias Byarugaba niba ikosa bavuga bakoze barizi ndetse nicyakorwa nyuma y’uko uwasenyewe imitungo ye avuga ko umusaveya upima ubutaka tugishakisha number ze nawe tuzamubaza bivugwa ko yaje agapima ubutaka nawe akemeza ko metero 2 na cm 80 zagombaga gutangwa kugirango Kabasinga abone inzira ariko ntibyadukundiye kumuvugisha.

Umwe mu baturanyi wa Kabatesi na Kabasinga utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yatubwiye ko ikibazo cyabo akizi ariko asanga nyirabayazana ari abuzi ati “Inzego z’ubuyobozi cyangwa Inkiko niziza zizamenya ko habayemo ikosa ariko rigahishirwa.

Twabajije Meya w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard asoma ubutumwa twamwandikiye ariko ntiyadusubiza kimwe n’abayobozi b’Umurenge wa Rugarama n’Akagali ka Gihuta bose baracecetse kimwe mu bigaragaza ko ikibazo baba bakizi ariko bakicecekera badafite igisubizo baha umunyamakuru.Iyi nkuru iracyakomeza ………

Gatera Stanley

1,849 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.