Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
— May 10, 2021
Please enter banners and links.
Hashize igihe havugwa ibibazo muri ADEPR ndetse hari bamwe mu ba Kristo baherutse gutanga ikirego aho bareze icyemezo cyafashwe na RGB cyo gushyiraho abayobozi bashya gikurwaho ndetse n’abayobozi bashyizweho na RGB bagakurwaho.Urubanze rwagombaga kuburanishwa Kuwa 8 Gicurasi 2021 hanyuma rwimurirwa Kuwa 24 Gicurasi 2021 saa yine n’igice za mugitondo kubera ko umucamanza wagombaga kuburanisha urwo rubanza yari afite urundi rubanza .
Ibi nabyo byashidikanyweho kuko ubundi bapanga umunsi wo kuburana ndetse umucamanza baruha ni uko baba bamaze kubona ko nta rundi rubanza afite kuri uwo munsi ari ibyo Ubucamanza bwaba bafite ikibazo kujya abaha abacamanza imanza kandi bafite izindi.
Nkuko bisanzwe Ikinyamakuru Umusingi kibagezaho amakuru yo muri ADEPR ariko kigamije ko ibibazo bivugwamo bishira rikaba Itorero rigendera ku mahame y’imyemerere y’Imana bityo muri iki cyumweru gishize bamwe mu ba Kristo muri ADEPR batifuje ko amazina yabo a
Tangazwa batugejejeho amakuru aho bavuga ko muri ADEPR ubu harimo agakino gakinwa n’Ubuyobozi aho bavuga ko I Rusizi Umushumba wajyanyweyo yavuze ko imashini ya Laptop y’itorero yibwe ndetse na cashe (Stamp)nayo iribwa.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “Ikinyamakuru Umusingi nimwe mudukorera ubuvugizi kandi bukagira akamaro kuko mwadufashije kudukorera ubuvugizi ba Karuranga na Karangwa bavaho kuko batakoreraga Imana none mwarakomeje kudufasha kuko itangazamakuru n’ijisho rya rubanda ubu turashaka ko abayobozi ba ADEPR bavaho nta mpamvu yo kubica ku ruhande kuko nabo ntabwo bakorera Imana kandi bashyizweho na RGB mu buryo bunyuranije n’amategeko none turashaka ko bavaho ADEPR ifite amategeko ayigenga ashingiye ku myemerere ntabwo twakwemera ko uriya mugore uyobora RGB adushyiriraho abayobozi kandi itegeko rihari rivuga uburyo abayobozi bashyirwaho muri ADEPR.
N’iyo mpamvu twatanze ikirego kandi turashaka ko abantu bose babimenya kuko yabashyizeho nta tegeko akoresheje kandi turi mu gihugu kigendera ku mategeko noneho azatubwire itegeko yashingiyeho abashyiraho”.
Umuvugizi wa ADEPR Pasitoro Isaie Ndayizeye yicaranya n’Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB Dr Usta Kayitesi
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB Dr Usta Kayitesi ubwo yakuragaho ubuyobozi bwari buriho ashyiraho ubu buriho
Aimable Nsabayesu uyobora Ururembo rwa Gihundwe
Undi nawe utarashatse ko amazina ye agaragazwa yagize ati “Uziko badukangisha ko bashyigikiwe I bukuru?ese kuba bashyigikiwe tubareke bakore ibyo bashaka turebera?bice amategeko duceceke?ubwo se twaba tumaze iki?itangazamakuru ryigenga mwaba mumaze iki mutavugiye rubanda?n’iyo mpamvu twahagurutse tugatanga ikirego kandi turi benshi batishimiye icyemezo cya RGB kandi tuzatsinda amategeko akurikizwe”.
Nkuko aba ba Kristo ari 3 undi we yaashatse kuvuga ku bya Laptop yibwe na cashe I Rusizi ndetse n’umushumba waho ushyira iterabwoba ku ba Kristo aho bavuga ko Aimable Nsabayesu Umushumba wa Gihundwe akimara kugera ku buyobozi yatangiye iterabwoba aho iyo abajijwe ibya laptop na cashe ahita ahekenya amenyo akavuga ibyongereza byinshi aho aherutse gukubita hasi ibitabo akavuga ibyongereza byinshi ngo not stubborn not stubborn ahekenya amenya ku buryo Abashumba bari bahari batangiye guhinda umushyitsi n’ubwoba bwinshi.
Uyu yagize ati “Umwe muri twe yagerageje kumwegera ngo amugire inama agabanye umujinya n’uburakari ariko arabyanga nibwo bamwe twatangiye kuvuga ko kuva twabaho ari ubwa mbere tubonye Umushumba wuzuye umwaga aho kuzura ubugwaneza tukibaza niba uwo muntu akwiye kuba umuyobozi w’Abakristo cyangwa abamushyizeho babonaga ashoboye kuyobora cyangwa ni kwakundi bishyiriraho inshuti n’abavandimwe badafite inshingano zo kuyobora?kandi ibi nabyo twarabirwanyije byo gushyiraho umuyobozi utarize Iyobokamana ndetse nta muhamagaro afite ahubwo ari ukumwehera ngo nawe yirire none se ubu wambwira iyo laptop yarabuze gute na cashe?”.
Hari abavuga ko iyo laptop yarimo za Dovi z’Amaparuwase yose bityo bakaba bashaka kubeshya ko yibwe kugirango babone uko barigisa imwe mu mitungo ya ADEPR aribyo bamwe bise agakino muri ADEPR ariko bavuga ko aka gakino katazahira abarimo kugakina ndetse katazabagwa neza ibyo bavuga byibwe bigomba kuboneka vuba.
Bakomeza babwira Ikinyamakuru Umusingi ko ubuyobozi buriho nta nama rusange irabaho kuva batorwa kandi ubundi iyo hagiyeho ubuyobozi bushya bukora uko bushoboye bugakoresha inama rusange bakayisobanurira imigabo n’imigambi yabo kugirango bamenye icyerekezo cyabo ariko bo nta na kimwe barakora uretse gusenya ibyo basanze bagakuraho za Paruwase nyinshi nkaho arizo zateje ibibazo muri ADEPR kandi zari zitunze Abakristo benshi.
Ubu ntabwo tuzi imari (Budget)bakoresha ngo ingana gute ?yavuye he cyangwa ibikorwa izakoreshwa mbese tubona abantu gusa bitwa abayobozi ba ADEPR bashyizweho na RGB ariko tutazi gahunda yabo kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame adushishikariza kugira imiyoborere myiza ishingiye ku kwishyira ukizana kandi amategeko agomba kubahirizwa.
Ikinyamakuru Umusingi no kuri iyi nshuro twashatse kubaza Umuvugizi wa ADEPR Pasitoro Isaie Ndayizeye kuri ibi bivugwa ariko ntibyadukundira kuko n’ubushize twagerageje kumubaza kuri Telephone ye ntibyadukundira tumwandikiye atwoherereza video ntayagira ijambo rindi yongeraho.
Uyu mushumba wa
Gihundwe Aimable Nsabayesu mu minsi ishize yavuze aqmagambo atarafashwe neza n’Abakristo aho yavuze ko agahanga ke abizi kari ku isoko tubimubajije arabihakana ,ibyo yatubwiye twabishyize mu nkuru twakoze ubushize ivuga kuri icyo kibazo ubu tukaba tukigerageza kumushakisha kuko twagerageje Telephone ye iratunanira ariko ashobora kutwandikira kuri email yacu umusingi1@gmail.com cyangwa akaduhamagara akatubwira no kuri ibi bya Laptop na cashe byibwe.
Yaba Pasitoro Isaie Ndayizeye cyangwa Aimable Nsabayesu ibyo bazatubwira vtuzabibagezaho kandi tubasabe kujya bakorana n’itangazamakuru kuko iyo uziko ibyo ukora ukorera rubanda kandi ntacyo wicyeka utanga amakuru ariko kubera nabo badatanga amakuru bishobora kuba hari icyo baba batinya cyangwa bikeka.
4,755 total views, 1 views today
1 Comment
Gusa mureke abayobozi bakomeze bayobore ,ariya ma budget murikuvuga yaratugeze ahantu muri adepr, ahubwo nta budget dukeneye nkabakristo ntabwo bagiye gushaka amafranga ahubwo bakore umurimo wa data nkuko yabahamagaye.