Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
— March 14, 2016Please enter banners and links.
Umugore witwa Justine Nakiwala,ufite imyaka 27 avuga uburyo umugabo we yamukuye kuburiri bararanagaho n’umugabo we avuga ko hari mushikiwe badaherukana ashaka ko barara baganira ariko byaramutangaje asanze barimo gusambana.
Uyu mugore yicuza impamvu yafashe icyemezo cyo gushaka umugabo kuko aho bimugeze urumva bigiye kumusaza .
Justine Nakiwala avuga ko arangije kwiga Kaminuza yabonye akazi mu modoka zatwaraga abana ari naho yahuriye n’umusore witwa Dickson aramutereta umukobwa ageraho yemera ko bakundana.
Barakundanye bigera aho bemeranya kubana nta bukwe bakoze ikintu cyababaje ababyeyi b’uyu mukobwa.
Justine avuga ko mu nzu yo yabanagamo na Dickson hari harimo matora yonyine n’agasafuriya .
Avuga ko yahembwa udufaranga duke ibihumbi ijana na mirongo itanu ,bityo atangira kugura ibintu ,intebe ,Televiziyo ,n’ibindi kuko yashakaga kubaka urugo rwiza kandi rukomeye.
Muri uko gukundana umuhungu yanteye inda numva ndishimye nzi ko umwana tuzabyara azazana kwishima hagati yacu twembi ariko siko byagenze.
Namaze gusama inda ku kazi aho nakoraga baranyirukanye kandi umugabo wanjye yari umukene nyakujya ibibazo bivuka uwo munsi.
Ku bukene yari afite yongeragaho ubusambanyi numva biranyobeye mpitamo kumubisa nigira kwa masenge .
Umugabo wanjye yaje kunsura aho nari narahukaniye kwa masenge aranyinginga ngo nsubire mu rugo ,nasubiyeyo ahubwo noneho anyereka ko yaminuje mu busambanyi .
Umunsi umwe nagiye kubona mbona azanye n’umukobwa nka saa moya za nimugoroba ndabasuhuza mbaha karibu baricara maze ambwira ko ari mushikiwe.
Namubajije amazina ye aho kuyambwira ahubwo baransetse ndicecekera njya gutunganya icyumba aho umushyitsi ari burare.
Namaze gutunganya icyumba aho umushyitsi arara maze umugabo wanjye ambwira nabi ngo kuki nsuzugura umuryango we?ngo njye ndare hasi ararane n’umushyitsi ku gitanda kuko ni mushiki we badaherukana ashaka ko barara baganira.
Justine yaremeye arara hasi mu cyumba cy’abashyitsi umugabo ararana na mushikiwe .Justine byageze mu gicuku akangurwa n’amajwi y’abantu basambana atega amatwi kugirango yumve aho ayo majwi aturuka.
Yagiye kumva yumva n’umugabo we urimo kurongora mushiki we ,arahaguruka acana itara abona barimo gusambana.
Justine agira ati “niboneye n’amaso yanjye umugabo wanjye arongora mushikiwe mbura icyo gukora mpitamo kumubisa”.
Nasubiye mu buriri ndaryama mu gitondo cya kare nka saa kumi nebyiri narabyutse nsanga bagiye kare.
Nahise nziga utwanjye ndigendera nsubira iwacu ngumayo kugeza ubwo nabyaye kuko nari mfite inda nkuru.
Umwaku nagize umwana nabyaye ntiyamaze iminsi kuri iyi si kuko namubyaye azana amazi mu myanya y’ibanga amara ibyumweru 2 arapfa.
Nyuma nagiye kubona mbona umugabo aragarutse ngo nsubire mu rugo ngo yisubiyeho nagizeyo nsanga amafoto yaw a mukobwa mu cyumba cyacu n’imyenda ye ako kanya nafashe utwanjye ndigendera none natangajwe no kubona umugabo ajya kundega kuri polisi ngo namwibye Miliyoni imwe baramfata baramfunga.
Ukuriye polisi ahitwa Bweyogerere muri Uganda witwa Gideon Byomuhangi akaba yavuze ko Justine bamureze ubujura akaba agiye kugezwa imbere y’ubutabera akaburana.
Muhungu John
47,056 total views, 5 views today
Leave a reply