Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
— April 28, 2022
Please enter banners and links.
Hari igituma muri iyi minsi Gen Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni asigaye yita Perezida Kagame Uncle no kumusura mu Rwanda kandi mbere bitaravugwaga nkuko ubu bivugwa.
Ikinyamakuru Umusingi nkuko mubizi gikora isesengura ryimbitse rikabagezaho amakuru mutasanga ahandi kikaba cyasesenguye impamvu umuhungu wa Perezida Museveni Gen Muhoozi asigaye yita Perezida Kagame Uncle kandi mbere y’uko imipaka ifungwa atabivugaga.
Muri iyi minsi Gen Muhoozi Keinerugaba arimo gushakisha uburyo ibihugu byombi byakongera kugira umubano mwiza nkuko byahoze cyera ariko abasesenguzi bavuga y’uko impamvu ariwe ubu ubirimo cyane ni uko se ashaje bikaba bivugwa ko ariwe ushaka kumusimbura bityo akaba ashaka gutangira akazi buhoro buhoro igihe kikazagera abantu bose bamaze kumumenya ndetse no gukemura ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kikaba ari kimwe mubyatumye yongera gukundwa n’abantu benshi cyane cyane mu Rwanda.
Impamvu mu Rwanda ariho abakunzi benshi bavuye ni uko Uganda ifitiye u Rwanda akamaro kanini kuko hari Abanyarwanda benshi bavukiye bakurira muri Uganda bityo bakaba bafite imiryango yabo muri Uganda ndetse n’imitungo ndetse Uganda ikaba igira byinshi bihendutse byaba ibiribwa cyangwa imyenda ndetse n’abakunda kurya ubuzima usanga bakunda Kampala cyane.
Gen Muhoozi akimara gusura Perezida Kagame akazana n’umusirikare ukomeye u Rwanda rwari rwarafatiye ku butaka bwarwo yavuze ko bumvikanye na Perezida Kagame ko imipaka ifungurwa yari imaze imyaka igera kuri itatu ifunze abantu bo mu Rwanda barabujijwe kujya muri Uganda maze avuga ko ikibazo cyari cyarananiye aba Perezida benshi we agishoboye ahubwo akwiye guhembwa.
Abasesenguzi bakaba basanga imbaraga Gen Muhoozi arimo kugaragaza muri iyi minsi ari uko ashaka kuziyamamariza kuyobora Uganda agasimbura se kandi akaba atabigeraho atabanje kumvikana n’u Rwanda bityo akaba ashaka inzira zose zishoboka kugirango abe inshuti na Perezida Kagame.Ibi byatumye yongera gutumira Perezida Kagame muri Uganda kuzitabira umunsi we wamavuko ndetse na Perezida Kageme akaba yaraje bucyeye umunsi w’isabukuru ye waraya wizihijwe ahamara iminsi 2.
Ubundi ntibyari bikwiye ko abantu babuzwa uburenganzira bwabo bwo kujya mu gihugu bashaka n’ubwo hari impamvu nyinshi zatumaga bamwe mu Banyarwanda muri Uganda bafatwaga bagafungwa zimwe muri izo ni uko bamwe bafatwaga bagiyeyo kuneka abandi bagafatwa bazira ko binjiye mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranije n’amategeko abandi bakaba baraziraga imitungo yabo aho bamwe mu basirikare ba Uganda babyitwazaga bakabita ba maneko kugirango babambure imitungo yabo n’izindi mpamvu zitandukanye.
Uko byagenda kose uko biri ubu imipaka irafunguye abantu baragenda ndetse n’abayobozi bongeye gusurana n’ubwo Abanyarwanda bifuza ko na Museveni yazasura u Rwanda.
Rwego Tony
3,321 total views, 3 views today
Leave a reply