umu amakuru- 99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange | Umusingi

99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange

Please enter banners and links.

Nkuko ari gahunda ya Leta kurwanya virusi itera SIDA, no kurwanya iheza n’akato hari ibigo n’imishinga ku bufatanye na Leta nabyo bikurikirana ubuzima bwabo e  bavuga ko akato n’ihezwa biri gucika burundu.

Ni muri urwo rwego urugaga rw’ibitangazamakuru bitandukanye birwanya Sida,  ABASIRWA rwateguye amahugurwa ku bufatanye na RBC ndetse na RRP+ agamije kureba akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA kageze gashira.Amahugurwa yamaze iminsi itatu , Yabereye mu Karere ka Musanze guhera kuwa 18 kugeza 20 Werurwe 2024 .

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) mu Kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA yavuze ko ingamba, n’ubukangurambaga byashyizwe muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cya SIDA bikozwe n’Inzego zitandukanye aribyo byatumye akato n’ihezwa byakorerwaga abafite Virusi itera SIDA kigabanuka.

Abanyamakuru basuye Koperative y’abafite virusi itera SIDA n’abatayifite bose bakorera muri iyo Koperative yitwa Girubuzima Nyange bakora ubuhinzi aho umuyobozi w’iyo Koperative Bwana Ntawukiramwabo Leonard aho yavuze ko akaton’ihezwa muri Koperative yabo 99% kashize.

Umuyobozi wa Koperative Girubuzima Ntawukiramwabo Leonard

Abayobozi batandukanye harimo uwa ABASIRWA wicaye uhereye i bumoso n’ushinzwe ubuzima mu Karere ka Musanze ndetse n’Umuyobozi wa RRP+ Bifotaranije n’Abanyamuryango ba Koperative Girubuzima

Bwana Ntawukiramwabo Leonard yagize ati “Twebwe muri Koperative yacu akato n’ihezwa byabagaho cyera ariko ubu 99% byarashize nyuma y’uko ubuyobozi bwiza bwatwitayeho baduha amahugurwa batwigisha kwiteza imbere ubu tukaba ntakibazo dufite rwose yaba abafite virusi itera SIDA yaba abatayifite twese turafatanya muri byose nta wishisha undi cyangwa ngo yange kumufasha kubera ko afite virusi itera SIDA”.

Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye na Niyigena Vestine udafite virusi itera SIDA tumubaza icyatumye atinyuka gukora n’abantu bafite virusi itera SIDA maze atubwira ko byabanje kumugora agitangira gukorana na Koperative Girubuzima kuko abantu bajyaga bamubwira ko bazamwanduza ariko nyuma yo gutinyuka ndetse mu biganiro yabanje guhabwa ko abafite virusi itera SIDA aria bantu nk’abandi yumvise nta kibazo yakorana nabo ndetse ubu barakorana neza nta kibazo arahura nacyo.

Niyigena Vestine yagize ati “Ubu twe muri Koperative yacu twese twibona nk’umuntu nta akato cyangwa ihezwa ndahabona ariko aho riri naho bakwiye kubirwanya bigashira”.

Koperative Girubuzima Nyange agizwe n’abanyamuryango 38 ariko 20 muri bo bafite virusi itera SIDA.  Ni muri urwo rwego twashatse kumenya ibyo Niyigena Vestine yatubwiye ari ukuri dushaka undi muntu witwa Ntaheza Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Garuka , Umurenge wa Nyange nawe udafite virusi itera SIDA kugirango atubwira niba hari akato n’ihezwa yari yahura naryo ati “Mbabwije ukuri ibyo bintu twe hano ntabyo tuzi njye naje nje gukora nkafatanya n’abandi kwiteza imbere kandi mbona duhuza nta kibazo ndagirana n’umuntu ndetse nta nuwatekereza ngo uriya cyangwa uriya afite virusi itera SIDA ntabyo pe”.

Perezidante wa ABASIRWA Ingabire Grace yabwiye abanyamakuru ko kimwe mu bituma hakiri akato n’ihezwa ni uko abantu batabona amakuru ahagije bityo asaba abanyamakuru gutanga amakuru kuko nta handi amakuru azava atari mu bitangazamakuru.

Gatera Stanley

1,263 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.