Opinion:Ni nde ugiye kuyobora u Rwanda ko amatora yegereje?
— January 31, 2024Please enter banners and links.
Nkuko bisanzwe mu itangazamakuru habamo gutanga ibitekerezo ku ngingo runaka ndetse n’itegeko nshinga rirabyemera ndetse hakabaho no gusesengura ku kintu runaka kiba kigezweho bityo Ikinyamakuru Umusingi kikaba gikoze igitekerezo uko kibona amatora yegereje uzayatsinda akayobora u Rwanda.
Mubo tuvugaho ni Perezida Kagame Paul uzongera kwiyamamaza ndetse na Depite Frank Habineza Perezida w’Ishyaka rya Green Party ndetse tukavuga no kuri Ingabire Victoire na Me Ntaganda Bernard Perezida w’Ishyaka rya Imbarakuri ritemewe na Depite Mukabunani Christine Perezida w’Ishyaka ryemewe rya Imberakuri .
Tubanze tubibutse ko amatora y’umukuru w’Igihugu azaba ku itariki 15 Nyakanga 224 uyu mwaka ariko igitangaje ibinyamakuru ntacyo bivuga kuri aya matora niba ari uko nta tangazamakuru ryigenga rikomeye mu Rwanda ntawamenya.
Hari nandi Mashyaka menshi ariko adashinga ariko abo nibo tubona bashoboye Politike yo mu Rwanda n’ubwo harimo ibyo twakwita Kata.impamvu tuvuga Kata ni uko abayoboye Amashyaka usanga Leta ibaha akazi kandi ubundi kugira Ishyaka biba bivuze ko utavuga rumwe na Leta ariko duhereye kuri Mukabunani Christine yahoze mu Ishyaka rya Imberakuri ryatangijwe na Me Ntaganda Bernard ariko nyuma ntitwamenye uko byagenze aba ariwe uriyobora ndetse riremerwa ndetse ubu akaba yarabaye Depite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda .
Ntabwo turamenya neza niba aziyamamaza ku mwanya wa Perezida w’Igihugu cyangwa azashyigikira Perezida Kagame akamuha amajwi y’abayoboke ba Imberakuri igice cye cyangwa aziyamamaza ndetse wenda akaba yatsinda.
Me Ntaganda Bernard numva bivugwa ko aziyamamaza ariko itageko rigenga amatora mu Rwanda iyo wakatiwe n’Inkiko ntiwemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida kandi Ntaganda Bernard yafunzwe imyaka 4 cyangwa 3 sinibuka neza ubwo tuzamubaza uko azabigeza tubikoreho inkuru.
Perezida Kagame
Ingabire Victoire
Depite Frank Habineza
Me Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire ntibaratangaza kumugaragaro ko baziyamamaza ariko tuziko bafite Amashyaka ariko ku kibazo cya Ingabire Victoire we aremerewe kwiyamamaza kuko icyo yafungiwe imyaka myinshi cyakuweho kuko yahawe imbabazi za Perezida wa Repubulika bityo biba bivuze ko uhawe imbabazi icyaha waregwaga cyangwa wahaniwe ubaye umwere bityo tukaba twumva naramuka yemeye kwiyamamaza ntakibazo azahura nacyo.
Tuvuge kuri Green Party Depite Frank Habineza niwe Perezida w’Ishyaka ndetse yiyamamarije kuyobora u Rwanda mu matora aherutse aratsindwa ariko aza kugirwa Depite.
Ariko tutiriwe tuvuga byinshi mu bindi bihugu iyo ushaka kwiyamamaza uhanganye n’Ishyaka riyoboye igihugu ushaka ibitagenda ukaba aribyo uvuga uzakorera abaturage mu Rwanda wavuga ko uzakora iki?.
Niki wavuga Perezida Kagame atakoze?Imihanda se?aho waba ushaka kubeshya abaturage,wavuga se ko uzabaha amashanyarazi ?wapi,Wavuga ze amavuriro,wavuga se amashuri,wavuga se iki?ko byose Perezida Kagame yabikoze ibyo atarakora namwe ntawabikora .
Uzavuga ko azazana ubwisanzure muri politike ,N’ubwisanzure bw’itangazamakuru uwo itangazamakuru rizamushyigikira pe ndetse n’uzavuga uburyo yashyiraho gahunda yo gukura abaturage mu bukene kuko igihugu kirakennye ariko hashobora kubaho ingamba zemerera abaturage gukora bakiteza imbere cyane cyane mubyaro kuko bigeze aho abantu basaba kurya imbwa abandi ngo bakagura amara y’ingurube ibintu byaziraga mu muco Nyarwanda.
Tuzashaka ikindi gihe twandike ku bantu baba hanze y’Igihugu bifuza kuyobora u Rwanda n’ubwo tubona bidashoboka kuko abenshi bagiye batorotse igihugu ni ukuvuga bagarutse bafungwa kuko hari ibyo bashinjwa.
Hari abajya bavuga ngo ubundi amatora abantu bazumvikanye bakemeza ko Perezida Kagame akomeza akayobora ko n’ubundi ntawamutsinda mu matora bityo amafaranga yagakoreshejwe mu matora agakoreshwa mu bindi byagirira abaturage akamaro.
Ndacyeka abanshi bemeranya n’iyi ngingo abatabyemera muzandikire Ikinyamakuru Umusingi kuri email ya umusingi1@gmail.com hanyuma ibitekerezo byanyu tubinyuze mu kinyamakuru Umusingi abantu babisome.
Iyi nkuru y’igitekerezo tuzayikomeza ubutaha kuko hari byinshi bikwiye kuvugwaho cyane cyane nk’ikibazo cy’itangazamakuru ryigenga aho usanga ibinyamakuru bigerageza kuvuga ibitagenda bitajya bihabwa amafaranga yo gukora inkuru z’amatora kandi amafaranga ari imisoro y’abanyarwanda aba akwiye gusaranganywa uko angana n’ibitangazamakuru byose byemewe mu Rwanda.
2,309 total views, 1 views today
Leave a reply