Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
— June 28, 2022
Please enter banners and links.
Ikinyamakuru na Umusingi TV byabakoreye isesengura uburyo hari abavuga ko Perezida wa Uganda Museveni ubwo yazaga mu Rwanda mu nama ya CHOGM abanyarwanda bamwakiranye urugwiro bituma hari abavuga ko hari abo byababaje.
Ese kuki Perezida Museveni yaje na Kajugujugu ikamugeza I Gatuna agakomeza I Kigali mu modoka?Ese yaba yarabiziko Abanyarwanda bamukunda cyane ashaka kubasuhuzaho nyuma y’imyaka myinshi adaheruka kuza mu Rwanda kubera ibihugu byombi byari byaraciye umubano?.
Abanyarwanda bageze aho bamwirukaho ari mu modoka bamusaba ko yavamo akabasuhuza bityo nawe abereka urukundo abakunda ava mu modoka arabasuhuza arikomereza ajya mu nama ya CHOGM aho yakiriwe na mugenzi we Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ku mbugankoranyambaga zitandukanye abantu bo muri Uganda bishimiye urukundo Abanyarwanda beretse Perezida Museveni ndetse basaba ko urukundo rwakwiyongera kuko Museveni akunda Abanyarwanda cyane.
Ariko hari abandi bavuze ko byarakaje Perezida Kagame uburyo Museveni yakiranywe urukundo rwinshi kugeza ubwo abantu bisutse mu muhanda za Gatsata na Nyabugogo biruka inyuma y’imodoka zari zitwaye Perezida Museveni.
Hari ibintu abantu bavuga ukumva biciriritse nonese Kagame byamurakariza iki kandi basanzwe ari inshuti kandi Museveni yaraje mu Rwanda atumiwe na Kagame?.
Ahubwo na Perezida Kagame azajye muri Uganda akoresheje imodoka murebe uburyo Abagande bamwakira ahubwo buri Mugi azajya ageramo bazajya bamuhagarika guhera za Mbarara ntiyaharenga batamuhagaritse ngo abasuhuze.
Ahubwo Imana izabikorere abaturage b’Ibihugu byombi umubano ukomeze kuba mwiza ndetse urusheho kuko ibihugu byombi n’ibivandimwe.
Abanarwanda bishimiye kubona Perezida Museveni aje mu Rwanda nyuma y’ibibazo hagati y’Ibihugu byombi
Abanyarwanda benshi bivugwa ko bagera muri Miliyoni 10 zirenga baba muri Uganda ndetse n’abari mu Rwanda abenshi usanga bafite imitungo muri Uganda bafiteye n’abavandimwe ,iyo rero habayeho ibihugu byombi kutumvikana nkuko byabaye mu myaka ishize imipaka igafungwa byangiza byinshi ariyo mpamvu nta kimwe gikwiye kongera kugarura umubano mubi hagati y’ibihugu byombi.
2,454 total views, 1 views today
Leave a reply