umu amakuru- Umwe mu bahoze ari abayobozi b’Ikinyamakuru Umuseso mu Rwanda agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu | Umusingi

Umwe mu bahoze ari abayobozi b’Ikinyamakuru Umuseso mu Rwanda agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu

Please enter banners and links.

Umwe mu bahoze ariumunyamakuru ndetse umwe mu bari abayobozi b’Ikinyamakuru Umuseso mu Rwanda Didas Gasana yamaze gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ibi Gasana Didas yabitangaje ku rukuta rwe rwa twitter ko amatora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe muri 2024 aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu gihe abantu benshi bavuga ko nta wundi wayobora u Rwanda uretse Perezida Kagame wenyine.

Akimara gutangaza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda byatumye abantu benshi bagira icyo bavuga ku cyemezo cye cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda aho hari abavuze ko nawe niyibeshya akagaruka mu Rwanda azafungwa nkuko hari benshi babigerageje bikarangira bafunzwe.

Mu babigerageje ntibibahire ku ikubitoro Me Ntaganda Bernard wari waratangije Ishyaka rya Imberakuri ubu yatwawe na Mukabunani wabaye Umudepite ,abandi harimo Ingabire Victoire wafunzwe igihe kirekire akarekurwa ku mbabazi za Perezida ndetse Ingabire akaba ashaka gufatanya na Gasana Didas mubyo bise Movement atari  Ishyaka.

Abandi nabo babigerageje ntibibahire harimo Diane Shima Rwigara nawe byarangiye afunzwe ubu akaba yaracecetse aho abantu bibaza  niba yaragize ubwoba cyangwa hari ikindi kihishe inyuma yo gufungurwa agaceceka kandi ari mu bakobwa batinyutse kwiyamamaza kuba Perezida w’u Rwanda ndetse abenshi bari bamushyigikiye kandi adatinya kuvuga.

Abandi nabo bagerageje ariko bikarangira bahunze harimo Gen Kayumba Nyamwasa wari ufatanije na Col Patrick Karegeye wiciwe muri hotel muri Africa y’Epfo ndetse na Twagiramungu yarabigerageje biranga n’abandi benshi barimo na Rwisereka wa Green Party wishwe aciwe umutwe na Dr Christopher Kayumba wabaye umunyamakuru ndetse yigisha itangazamakuru muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda akaba yari n’umuyobozi w’ikinyamakuru The Chronicles ubu akaba afungiye I Mageragere.

Ikinyamakuru Umusingi kizabakorera urutonde rw’abantu bagerageje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko bakananirwa hakaba hibazwa ese hari uwakwiyamamaza agatsinda Perezida Kagame ko abenshi bemeza ko nta wundi washobora kuyobora u Rwanda akarugeza ku iterambere nkuko Perezida Kagame amaze kuruteza imbere.

Abantu benshi binjira muri politike yo mu Rwanda batabanje gukora ubushakashatsi ngo bamenye aho binjirira kuko bisaba kuba uzwi hari ibyo wakoreye Abanyarwanda ariko cyane cyane bisaba kubanza guteza imbere itangazamakuru ryigenga kuko kwinjira muri politike nta tangazamakuru ufite ntacyo waba ukoze.

Uwagerageje kuvugira itangazamakuru ndetse avuga ko azatangiza ikigega cyo gufasha itangazamakuru yari Frank Habineza umuyiobozi w’Ishyaka rya Green Party ariko nawe aho yaherewe ubudepite yahise yicecekera ku buryo hari n’amafoto yigeze kugaragara asinzira mu Nteko Ishingamategeko aho bamwe bavugaga ko yagezeyo icyo yashakaga yakibonye.

Rwego Tony

6,217 total views, 7 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.