umu amakuru- Ikinyamakuru Umusingi cyasuye Umuturage wasenyewe n’Ibiza mu Karere ka Rwamagana dusanga ataratabarwa | Umusingi

Ikinyamakuru Umusingi cyasuye Umuturage wasenyewe n’Ibiza mu Karere ka Rwamagana dusanga ataratabarwa

Please enter banners and links.

Ikinyamakuru Umusingi nkuko aricyo cyonyine kivugira abaturage Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024 twasuye umuturage mu Karere ka Rwamagana witwa Ngirabatware Francis dusanga inzego z’Ubuyobozi zose zamwemereye ubufasha nta na kimwe arabona.

Twabajije Ngirabatware niba hari ubufasha nk’umuntu wahuye n’ikibazo cyo gusenyerwa n’ibiza maze agira ati “Nta kintu nakimwe ndabona ahubwo nkamwe abanyamakuru nimwe muvugira abaturage nanjye ndababaye nkeneye gutabarwa nk’abandi bose batabarwa iyo bahuye n’ikibazo cy’ibiza .Narasenyewe hangirika ibintu byinshi ariko kubona inzego zitaramfasha birambabaza”.

Twamubajije agaciro k’ibintu byangijwe maze aduha urutonde rwabyo dusanga bigera kuri Miliyoni zirindwi n’ibihumbi Magana atatu Mirongo Itanu na Bitatu Magana Acyenda 7,353,900Frw.

Mu byangijwe harimo amasahani ,Amasafuriya ,Umuceri ,Kawunga ,Isukari,Matera,Amavuta,Inkoko,Inzu n’ibindi bitandukanye.

Agaciro k’ibyangiritse

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Vsi Meya Kagabo Richard kuri Telephone ye igendanwa ariko ntibyadukundira.Ibi nibyo bamwe mu bayobozi batubwiye igihe uyu muturage yahuraga n’ikibazo cy’ibiza byamusenye mu nkuru yosohotse tariki 4 Mutarama 2024

Twashatse kubaza Umuyobozi w’Umudugudu  witwa Uwampayimpundu Farida niba bamenye ikibazo cya Nsabatware nditse n’icyo bateganya gukora mu rwego rwo kumutabara maze avuga ko Abayobozi bagezeyo aho Ibiza byabereye ati “Ubwo konji zarangiye ejo bazoherezayo abatekinisiye barebe uko ikibazo giteye hanyuma ikibazo gikemuke”.

Hano ibiza bikimara kumusenyera igipangu n’inzu

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Gitifu w’Akagari  witwa Nsanzubuhoro Emmanuel avuga ko ubuvugizi bwa Ngirabatware bwakozwe ati “Inzego zibishinzwe zizasura zirebe aho amazi yaturutse hakemurwe ikibazo cyayo”.

Gitifu w’Umurenge  witwa Marc Rushimisha we yavuze ko iyo umuturage asenyewe n’ibiza atishoboye ahabwa isakoro kandi nawe twabimenyesheje ababishinzwe nawe azarihabwa.

Ikinyamakuru Umusingi cyagiye kivugisha n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’ushinzwe ubutaka ariko bose wumvaga gahunda bayizi ndetse gahunda ari ugufasha Ngirabatware wagize ikibazo cyo gusenyerwa n’ibiza.

Hari bamwe mu baturage twaganiriye nabo batubuza gutangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo aho umwe muribo yagize ati “Birababaje kubona mugenzi wacu duturanye ahura n’ikibazo nk’iki agasenyerwa n’ibiza ariko ntatabarwe mumukorere ubuvugizi wenda bigere kwa Perezida Kagame niwe mubyeyi wacu nabimenya tuziko azamufasha.

Gatera Stanley

 

 

1,685 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.