Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
— August 14, 2022
Please enter banners and links.

Tumenyereye ko ubutabera bw’u Rwanda bukorera ku mihigo no gutanga ubutabera nyabwo , ariko murubanza ruregwamo abari abayobozi ba ADEPR tubona byarahinduye isura.
Bari biteze kumva imyanzuro y’urubanza tariki ya 15/4/2022 , batungurwa no kumva urukiko rutangaza ko gusoma urubanza bihagaze ko ahubwo ruzasubukurwa rukongera kuburanishwa tariki ya 20/6/2022.
Mu mpamvu urukiko rukuru rwa Kigali rwavuze ko hari ibindi rukeneye gusobanukirwa kandi inteko iyobowe n’umucamanza Hitimana arikumwe na Dalaus ,Ruth barumaranye imyaka itatu , aha hibazwa muri iyo myaka amakuru batabonye bagikeneye kumenya.
Icyatunguranye mu rubanza n’uburyo inteko yapfundikiye urubanza rutaramara kuburanwa abari mu rukiko barumirwa, batangira kwibaza kwisomwa ryarwo uko bizaba byifashe.
Ababuranyi ntibahwemye gusaba urukiko kubaha ubutabera bakarenganurwa kuko imitungo yabamwe ifatiriwe abandi idafatiriwe mubaburanyi bari mu rubanza rumwe. Abasesengura iby’uru rubanza bibaza ukuntu ababuranyi bose badafatwa kimwe imbere y’amategeko kuko bamwe bavuga ko imitungo yabo yafatiriwe abandi ntifatirwe kandi bose baregwa ibyaha bimwe.
Abafatiriwe imitungo

Tom Rwagasana na Sibomana Jean bavugana n’umunyamategeko
Sibomana Jean
Rwagasana Tomas
Sebagabo Leonard
Mutuyemaliya Christine
Sindayigaya Theophile
Niyitanga Salton
Gasana Valens
Abatarafatiriwe imitungo
Mukakamari Lyinea
Mukabera Mediatrice
Twizeyimana Emmanuel
Nzabarinda Tharicisse
Beninka Bertin
ADEPR nayo iboneraho ihagarika abafatiriwe imitungo abandi irabihorera, hibazwa akarengane gakorerwa bamwe abandi bakagira uburenganzi busesuye bigaragaza ko hari abagendwaho kurusha abandi.
Ubushinjacyaha bushingira kuri Raporo ya Audit yakozwe na BDO bubarega kunyereza amafaranga agera kuri Miliyali 5.
Abaregwa bahakanye iyo Audit ko batayizi ntayo bakorewe, kandi yakozwe hirengagijwe umwanzuro w’urukiko rukuru rwasabye ko hakorwa irindi genzura abaregwa bahari.
Izo mpaka zatumye urukiko ruhamagaza umuyobozi wa BDO Habineza Emmanuel rumubaza niba yarakoreye abaregwa Audit, asubiza urukiko ko atabakoreye Audit ko amakuru yayahawe n’abayobozi ba ADEPR n’abakozi bayo.
Tom Rwagasana nabagenzi be bahise basaba urukiko ko rukwiye gutesha agaciro Audit ubushinjacyaha bwazanye kuko ataribo yakorewe, icyo kibazo ntabwo abagize inteko iburanisha bacyemeye bavuga ko bazagisuzuma baca urubanza, abaregwa ntibanyurwa barekeraho.
Umwe mu bakirisito ba ADEPR utarashatse ko amazina ye atangazwa ati “Mbabajwe n’abayobozi mbona bicaye mu bakirisito barakuwe kuri aritari, bibabaje ariko tugomba gusaba abahabwa ubutabera bakabuhabwa kandi neza”.
Nyuma yuko rwari gusomwa ntirusomwe rumaze gusubikwa inshuro 2 ku mpamvu z’urukiko.
Nubwo RGB n’ubushinjacyaha byasabwe n’urukiko rukuru rwa Kigali gukoresha irindi genzura ntabwo babikojejwe banze gukora ibyo urukiko rwasabye, Audit ikorerwa mubwiru kugeza isohotse, ikaba ikemangwa kuko ibogamiye kuruhande rumwe mu rubanza nkuko abo ireba babitangarije Ikinyamakuru Umusingi.
Twabibutsa ko Ikinyamakuru Umusingi cyakomeje kwandika inkuru zivugwa mu Itorero rya ADEPR ndetse abatarazisomye bashobora kuzisoma ku rubuga rwa www.umusingi.org
3,850 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
1 Comment
Biragaragara ko ababantu bakorewe akagambane, ariko twizeye ubutabera bw’U Rwanda ko buzabarenganura