umu amakuru- Abanyamakurukazi bandikiye RGB bayinenga ko batatekerejweho ku mafaranga iherutse kugabira ibitangazamakuru ko nta mugore n’umwe wahawe ,Ese ibyo nanditse ko bizagera kwa Perezida Kagame ntibigiye kugerayo? | Umusingi

Abanyamakurukazi bandikiye RGB bayinenga ko batatekerejweho ku mafaranga iherutse kugabira ibitangazamakuru ko nta mugore n’umwe wahawe ,Ese ibyo nanditse ko bizagera kwa Perezida Kagame ntibigiye kugerayo?

Please enter banners and links.

Abanyamakurukazi bandikiye RGB bayinenga ko batatekerejweho ku mafaranga iherutse kugabira ibitangazamakuru ko nta mugore n’umwe wahawe ,Ese ibyo nanditse ko bizagera kwa Perezida Kagame ntibigiye kugerayo?

Ese ibyo navuze ko habayemo kubogama bikabije ntibitangiye kugaragara?

Ese ni bigera kwa Perezida Kagame ababikoze ntibazabibazwa?

Ese koko hari abanyamakuru babashumba biyitirira ibinyamakuru kandi ari iby’abayobozi ku buryo harimo ibyahawe amafaranga kubera banyirabyo b’ukuri babigizemo uruhare?.

Kuwa 24 Nzeri 2020 nanditse opinion ivuga ngo Ni nde wahisemo ibitangazamakuru bihabwa imfashanyo ya RGB ya Miliyoni 100?Ese ko nta mugore urimo abari mu itangazamakuru barazwi?mbona bizateza rwaserera bigakemurwa na Perezida Kagame.

Uyu munsi ndashaka gukora isesengura kuri iki kibazo cy’amafaranga RGB yagabiye ibitangazamakuru byanenzwe none n’abagore bakora itangazamakuru bakaba babinenze bigaragara ko harimo ikibazo gikome.

Nyamara Nyakubahwa Perezida Kagame akwiye kumenya za kata ziri mu itangazamakuru kuko harimo za ruswa ziteye ubwoba kandi abakuriye zimwe mu nzego z’itangazamakuru bakora ibishoboka byose kugirango amanyanga yabo akomeze kuba ibanga.

Dr Usta Kayitesi umuyobozi wa RGB yatanze imfashanyo mu bitangazamakuru yanenzwe

Tumwesigire Peace uhagarariye WMOC

Urwandiko rwandikiwe RGB

Abanyamakuru benshi iyo bahuye baravuga bakanenga ariko bagatinya kwandika ibyo bikagaragaza ko itangazamakuru ryacu rifite ikibazo gikomeye ariyo mpamvu ubona Media High Council ikora ibyo yishakiye ihora itwara abanyamakuru ibazengurutse mu Turere dutandukanye ngo irabahugura kwandika inkuru imyaka 5 igashira indi ikaza nayo igashira bakigisha abanyamakuru kwandika inkuru abo banyamakuru batamenya kwandika inkuru ni banyamakuru nyabaki?ahubwo ko bishakira za Misiyo .

Perezida Kagame bakamubwira ko Media High Council ishinzwe capacity building y’itangazamakuru iyikora neza nta kibazo kandi idashobora kubwira ibitangazamakuru ngo bikore imishinga bayitere inkunga ibitangazamakuru bigire ubushobozi bwo guhemba abanyamakuru ahubwo ugasanga abanyamakuru birirwa batekereza ngo MHC izantwara ryari mu mahugurwa kandi atari amahugurwa ashaka ahubwo n’udufaranga twintica nikize babona iyo yabatwaye ariko bo abakozi ba MHC ugiye kureba ayo babona nibwo wamenya ko umunyamakuru ari igicuruzwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa MHC Peacemaker Mbungiramihigo

Ni gute Rwanda Media Commission (RMC)yanga gutanga ibyangombwa ku banyamakuru bamwe kubera ko uwabasabiye ibyangombwa afitanye ikibazo n’abamwe mu bayobozi ba RMC ?kubera ko bamwe mu bayobozi bayoboye izi nzego bumva ko nta munyamakuru wabavugaho bityo bakumva ko bafite imbaraga zikomeye.

Mugisha Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC ashatse yakwima ibyangombwa cyangwa akabiguha

Kimwe no muri RGB bafashe Miliyoni 100 bakazigabira abo bishakiye ariko muri gahunda ya Leta nkuko Abagore bakora umwuga w’Itangazamakuru babivuze 30% ntibagomba kubura muri buri nzego ,muri buri gikorwa none se ni gute habuze igitangazamakuru byibuze kimwe muri 13 byahawe amafaranga?.

Ni gute mu bagize itsinda ryahisemo abagomba guhabwa amafaranga habuzemo n’umugore umwe byibuze?kandi ni mujya kugenzura nkurikije amakuru aturuka muri RGB ni uko abagize itsinda ryahitagamo abahabwa kuri izo Miliyoni 100 n’ubundi ari abayobozi b’izo nzego zishinzwe itangazamakuru n’abandi bafatanya nabo mu manyanga nk’ayo yo gukora amanyanga.

Hari amakuru numvise ko hari abayobozi batandukanye bafite ibinyamakuru cyangwa ibitangazamakuru ariko babyandikishijeho inshuti zabo cyangwa abandi bantu kandi bimwe bihabwa amafaranga kubera ko abo bayobozi babigizemo uruhare ndetse hari n’amakuru yavugaga ko buri mukozi wa Media High Council yari afite ikinyamakuru ariko cyanditse ku undi muntu ariko ugasanga hari abantu bamwe bahora mu mahugurwa n’ubwo abayobozi ba MHC babihakana ariko baca umugani ngo ahari umwotsi haba hari umuriro.

Wenda ubwo Abagore bakora itangazamakuru ubwo bandikiye RGB ,tukagira Imana tukabona kopi y’urwandiko rwabo natwe tukabyandikaho bishobora kugera kwa Perezida Kagame akagira icyo abikoraho kuko tugize Imana akabimenya bigakurikiranwa hari benshi mu itangazamakuru bakora amanyanga babizira cyangwa nk’ubu Perezida agize gutya akabisoma akongera agahura n’abanyamakuru ibyo bamubwira n’ibyinshi batinya kubwira abayobozi kugirango batababuza kujya mu mahugurwa ya MHC nkuko Peacemaker Mbungiramihigo hari abanyamakuru yashyize kuri black list ko batazongera guhugurwa cyangwa bamwe mu bayobozi ba RMC biha ububasha bwo kwima  ibyangombwa abo badashaka kuko baziko nta uzababaza ngo bimenyekane.

Ni isesengura twakoze ku bibazo biri mu itangazamakuru ariko rishingiye ku rwandiko rwanditswe n’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru tuzakomeza kubagezaho inkuru z’ibibazo bivugwa mu itangazamakuru bifite ababyihishe inyuma ndetse bakora uko bashoboye ugerageje kubivuga ahimbirwa ibyaha cyangwa akimwa zimwe muri services.

Gatera Stanley

1,802 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.