Bagarirayose ashaka ko Perezida Kagame asoma iyi nkuru ku bijyanye na Hospitality
— October 2, 2020
Please enter banners and links.
Umuturage witwa Charles Bagarirayose wavukiye mu Majyepfo mu Karere ka Kamonyi wize ibijyanye na Hotel Management na Hospitality muri RTUC kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ukwakira 2020 yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko yifuza ko iyi nkuru Perezida Kagame yayisoma.
Impamvu uyu muturage yifuza ko Pererezida Kagame asoma inkuru ni uko aherutse kuvuga ku kibazo cya customer care cyangwa uburyo abakiriya bahabwa services mu Rwanda bikiri ikibazo ariko Bagarirayose agereranije n’ibihugu yagiyemo nka Leta Zunze ubumwe z’Abarabu abona mu Rwanda hari intambwe imaze guterwa.
Bagarirayose yagize ati “Mu bindi bihugu Hospitality bakura babizi ko umukiriya agomba kwakirwa neza kuko ukora business ushaka ko abantu baza kukugurira cyangwa undi mukozi ukora mu biro ahembwa kubera abamusanga iyo udahaye abantu ibyo bagushakaho ukabibaha nabi uba wirengagije ko aribo baguhemba cyangwa wahawe akazi kubera bo bityo umuntu aba akwiye kwakira neza abamugana”.
Bagarirayose Charles n’inzobere mu bya hotel Operations na hospitality ndetse akaba yarigishije mu bigo bitandukanye muri za Gisenyi na Nyanza ndetse akaba yarakoze muri hotels zitandukanye ku buryo yifuza gufasha abantu kumenya hospitality kuko bifasha guteza imbere ubucuruzi cyane cyane mu ma hotel n’ahandi hatandukanye.
Bagarirayose Charles yifuza gufasha ibigo bitandukanye gutanga customer care na hospitality
Atangira ibya mahoteli yatangiriye muri Serena hotel ahavuye akomereza muri hotel Perire mu Kiyovu naho arahava aba general Manager wa Villa hotel ayiyobora imyaka 2 aha ajya kwihugura mu bihugu bitandukanye harimo Leta zunze ubumwe z’Abarabu nahandi aho ubu amaze kumenya customer care na hospitality ku buryo abandi bafuza ko yabafasha yiteguye kwitanga akaba yabahugurira abakozi kugirango ibigo bitandukanye birimo hotels ,Restaurants,Banks n’ibindi bigo bitandukanye bamwegera akabafasha.
Abajijwe ahandi uko bikorwa ageraranijwe no mu Rwanda yavuze ko ahandi uhabwa akazi ufite impamyabumenyi cyangwa warabihuguriwe ku buryo ukora akazi ufitemo uburambe.
Bagarirayose yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba aherutse kuvuga kuri customer care anenga abantu batanga service mbi bityo akaba avuga ko nawe yiteguye gufasha ibigo bishaka guhugura abakozi kuri customer care na hospitality ko bashobora kumuhamagara kuri 0782752535.
Ndayambaje F
3,519 total views, 1 views today
Leave a reply