umu amakuru- Isesengura:RGB na RIB ni nde ufite imbaraga kurusha undi mu kibazo cya ADEPR? | Umusingi

Isesengura:RGB na RIB ni nde ufite imbaraga kurusha undi mu kibazo cya ADEPR?

Please enter banners and links.

Mu bwisanzure bw’itangazamakuru butangwa n’itegeko bituma twemerwa gukora isesengura ku bibazo bitandukanye ikaba ariyo mpamvu dashaka gukora isesengura ku kibazo cya ADEPR aho bamwe mu bayobozi n’abahoze bayiyobora bashinjwa gukorana n’imitwe yiterabwoba.

Uyu munsi tariki 30 Werurwe 2021 turashaka kureba ibigo bibiri kimwe gishyiraho kikanirukana abayobozi muri ADEPR ,icyo kikaba ari RGB nkuko mu ibaruwa dufite igaragaza ko yahinduye ubuyobozi bwa ADEPR kandi bamwe mubo icyo kigo cyahaye inshingano harimo abo RIB ishinja gukorana n’imitwe yiterabwoba hakaba hibazwa ni gute RGB ishyiraho abantu ku buyobozi bwa ADEPR kandi bashinjwa ibyaha byo gukorana n’imitwe yiterabwoba?.

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batifuje ko amazina yabo atangazwa bibaza impamvu bamwe mu bashinjwa ibyaha byavuzwe haruguru kuba bakiri mu kazi bakora kandi bakabaye bakurikiranwa ibyaha bashinjwa kuko bihanwa n’amategeko.

Hari abarimo kwibaza niba RGB ishyiraho abayobozi itabanje kumenya amakuru ku bantu iha akazi muri ADEPR byaba ari ikibazo kuko byagaragaye ubwo yakuragaho bamwe mu bari abayobozi ba ADEPR barimo uwari Umuvugizi wayo Karuranga Ephrem na Karangwa John wari wungirije ndetse na SG Gatemberezi bagasigaho DAF Umuhoza Aurelia ariko ubu akaba arimo gukurikiranwa mu Bugenzacyaha ku byaha n’abirukanywe bakurikiranywe ariko hakaba hibazwa RGB yashingiye kuki imusiga ku butegetsi?

Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi ubwo yatangazaga Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR ku ya 8 Ukwakira 2020

Bashinjwa gukorana n’imitwe yiterabwoba

Ibaruwa ya RGB yakuragaho bamwe mu bayobozi ba ADEPR igasigaho umwe ariwe Umuhoza Aurelia kandi nawe ari mu bashinjwa ibyaha.

Ese ko ashinzwe gucunga umutungo kandi mu byaha ashinjwa hakaba harimo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ubwo umutungo hasanzwe hari uwanyerejwe ntihazakekwa ko ujyanwa muri iyo mitwe y’iterabwoba?.

Ikibazo cya ADEPR kimaze gufata intera ikomeye ikeneye ko inzego zifite amadini mu nshingano ndetse n’inzego zishinzwe umutekano kuba maso kuko twakivuzeho kenshi ariko bibanza kwirengagizwa ndetse urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC bagerageza kubakingira ikibaba bashaka ko dusiba inkuru turabyanga.

Hari amakuru turimo gutohoza uburyo Nsanzurwimo na Usabwimana Samuel bose baba mu gihugu cy’u Bubiligi aribo n’ubu batanga amabwiriza muri ADEPR kandi bamwe bafite ibyaha bikomeye bashinjwa ndetse aba bakaba bashyigikiwe na Abaseduwa (Swidish).

Aba bandikiye RGB ibaruwa nk’abantu batangije ADEPR mu Rwanda igihe yahagarikaga ba Karuranga na Karangwa batishimira icyemezo cya RGB ariko bavuga ko bazashyiraho umuntu wabo wokujya akurikirana ibibazo bya ADEPR bivuze ko bafite imbaraga muri ADEPR kandi aba ba Karuranga nkuko mu byibuka bagiye I Burayi bahura na bamwe bakorana naba Nsanzurwimo ndetse n’abandi bari mu yindi mitwe yiterabwoba.

Amakuru tugicukumbura ni uko hari Abapasiteri muri ADEPR babahanze bakorana na Nsanzurwimo barimo uwitwa Nyandwi Jerome uba mu gihugu cya Finland aho bagikora ibitaramo bakusanya amafaranga yo gushyigikira imitwe yiterabwoba.

Turacyakusanya amakuru niba aba ba Pasiteri barahagaritswe muri ADEPR cyangwa bakibafata nk’Abapasiteri mu nkuru y’ubutaha tukazabagezaho amakuru arambuye y’imikorere yabo.Ikinyamakuru Umusingi kigeza kubaza Umuvugizi wa RIB kuri iki kibazo cya ADEPR ku bayobozi bayo bashinjwa gukorana n’imitwe yiterabwoba maze avuga ko ababivuga bazatange ikirego hanyuma gisuzumwe.

Ibinyamakuru bitandukanye biherutse kwandika bivuga ko bamwe mu bayobozi ba ADEPR ndetse n’abahoze bayiyobora ko bashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba ariko kugeza uyu munsi nta andi makuru yari yongera gutangazwa aribyo bituma abantu bibaza ko hari abakiri mu kazi bizagenda gute?.

2,891 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.