umu amakuru- Minisante ntivuga rumwe n’abakemanga ubumenyi bw’abajyanama b’ubuzima | Umusingi

abajyanamaMinisante ntivuga rumwe n’abakemanga ubumenyi bw’abajyanama b’ubuzima

Please enter banners and links.

Kuba abajyanama b’ubuzima bakora ibikorwa bitandukanye by’ubuvuzi bw’ibanze, hari bamwe mu baturage bavuga ko badashira amakenga ubumenyi babifitemo, by’umwihariko mu bijyanye no gutanga imiti hamwe no gutera inshinge.

Abajyanama b’ubuzima bahawe ubushobozi bwo gutera inshinge, gutanga ibinini n’indi miti. Kuba bakorera abaturage ubuvuzi bw’ibanze butandukanye mbere y’uko bagezwa kwa muganga, hari abavuga ko bakemanga ubumenyi babifitemo.

Bamwe mu bagore bitabira serivice zo kuboneza urubyaro bo mu Turere dutandukanye baganiriye na IGIHE, bavuze ko bafite impungenge z’inshinge baterwa n’abajyanama b’ubuzima, bakibaza uwakwirengera ingaruka mu gihe byaba bikozwe nabi.

Uwamaliya Marie Chantal, utuye mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Mahama yagize ati “Iyo ukoresha ibinini mu kuringaniza urubyaro, ujya ku mujyanama w’ubuzima akabiguha, iyo ukoresha urushinge na bwo ararugutera, ariko njye mba mfite impungenge, nibaza baramutse baruguteye nabi bikakugiraho ingaruka uwazirengera uwo ari we. Imyaka abaganga biga ni myinshi cyane, kuba rero bariya bahugurwa ibyumweru bingahe bakaza bakadutera inshinge bintera impungenge.”

Mukandekezi Devota, utuye mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Ngororero, yavuze ko guterwa urushinge n’umujyanama w’ubuzima ari ukubura uko agira. Ati “Ubumenyi bafite ndabukemanga, ni gute umuntu wize amashuri abanza atera urushinge, njye mbifata nko kwivuza kwa magendu. Njyayo bakaruntera ariko mba nabuze uko ngira.”

Nyirankurikiye Marie Claire, uhagarariye abajyanama b’ubuzima mu Kigo Nderabuzima cya Mahama, avuga ko akazi kabo bagakora neza, kuko babihuguriwe. Ati “Abafite impungenge babiterwa n’ikibazo cy’imyumvire, kuko akazi kacu tugakora neza kandi twarabihuguriwe bihagije.”

Umujyanama w’ubuzima ku Kigo Nderabuzima cya Rwampara, Marie Rose Mukabaranga, yavuze ko ntawe baratera urushinge cyangwa ngo bamuhe indi miti imugireho ingaruka. Ati “Dukora ijoro n’amanywa, mu bushishozi n’ubwitange buhagije. Ntawe turatera urushinge cyangwa ngo tumuhe imiti imugireho ingaruka mbi.”

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda badakwiye kugira impungenge, ngo kuko ibyo abajyanama b’ubuzima bakora babihuguriwe.

Umuvugizi wa Minisante, Nathan Mugume, yagize ati “Nta mpungenge abantu bakwiye kugira, kuko abajyanama b’ubuzima ibyo bakora barabihuguriwe bihagije.Ikindi kandi kugira ngo umuntu atere urushinge ntibisaba kuba yarabyize imyaka myinshi. Kugeza ubu akazi bakora bagakora neza, nta kibazo turumva cyaho bahaye umuntu umuti cyangwa uwo bateye urushinge byagizeho ingaruka.”

Mu Rwanda habarurwa abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 45 bibumbiye mu ma koperative 487 mu gihugu hose, bakaba bakora akazi ko kwita ku barwayi mu midugudu.

Minisante ikavuga ko bagabanyije impfu z’abana ku kigereranyo cya 60%.abajyanama

2,311 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.