umu amakuru- Abafungirwa muri za Kasho za RIB bafite agakoko gatera SIDA barasaba kwitabwaho byihariye | Umusingi

Abafungirwa muri za Kasho za RIB bafite agakoko gatera SIDA barasaba kwitabwaho byihariye

Please enter banners and links.

Guhera mu matariki ya 26-29 Nzeli 2023 abanyamakuru bahagarariye ibinyamakuru bitandukanye bari mu mahugurwa mu Karere ka Bugezera aho barimo guhugurwa na ABASIRWA (Ishyirahamwe ry’Ibitangazamakuru byandika kuri SIDA n’izindi ndwara z’Ubuzima) ikaba yarateguye ayo mahugurwa kubufatanye na RBC bakaba barahugurwaga ku ndwara zitandukanye harimo SIDA,IGITUNTU n’izindi zitandukanye.

Ni muri urwo rwego abayobozi batanbdukanye bahuguraga abanyamakuru berekana uko indwara zirwanywa muri rusange ariho abanyamakuru bagaragarijwe uburyo mu magereza hakozwe ubushakashatsi ku gituntu ndetse hanavugwa uburyo abafite agakoko gatera SIDA bitabwaho ariko haza kumenyekana ko muri za Kasho za RIB abafite agakoko gatera SIDA basaba kwitabwaho byihariye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Bwana Innocent Bahati ndetse na Perezidante  Ingabire Grace bakanguriye abanyamakuru ko ABASIRWA iba yagerageje korohereza abanyamakuru kugera ku nkuru bityo babasaba gukora inkuru zifitiye abaturage akamaro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Bwana Innocent Bahati

Muri ayo mahugurwa abanyamakuru bafashijwe uburyo bwo kugera ku makuru bityo bakandika inkuru zifitiye rubanda akamaro aribwo Ikinyamakuru Umusingi cyaganiriye na bamwe mu bafunzweho muri za Kasho za RIB maze bagitangariza ko basaba Leta ko yashyiraho umuntu ushinzwe ubuzima kuri za Kasho zose ku buryo yajya akurikirana abantu bafite agakoko gatera SIDA.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi witwa Mwizerwa Sliver yagize ati “Muri gereza umuntu wese winjiyemo bamupima SIDA ndetse n’izindi ndwara basanga hari uyifite agatangira kwitabwaho agahabwa imiti igabanya ubukana ndetse bahabwa n’igikoma kiza gitandukanye n’icyo baha abafungwa basanzwe ndetse agaburirwa ifunguro ryiza ririho imboga ariko twibaza impamvu muri za Kasho za RIB hataba umuntu ushinzwe ubuzima ukurikirana abantu baba bafite agakoko gatera SIDA” .

Mwizerwa yakomeje abwira Ikinyamakuru Umusingi ko hari igihe abantu bafatwa bafatiwe ku kazi cyangwa ahandi batiteguye ngo bagendane imiti bagera muri Kasho ntibagire ubitaho bigatuma ubuzima bwabo buba nabi kubera kutanywa imiti uko bikwiye ariko hari umuntu ushinzwe ubuzima kuri za Kasho yajya abaganiriza bityo ufite ikibazo cy’iyo miti akayihabwa.

Undi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Hari igihe umuntu afatwa ariko agatinya kubwira umupolisi kuri Kasho ko akeneye imiti igabanya ubukana  akicecekera ariko hari ushinzwe ubuzima yabaganiriza bagatinyuka bakavuga bityo abakeneye imiti bakayibona”.

Ubwo Dr Ikuzo uyobora ishami ryo kurwanya virusi itera SIDA mu kigo  cy’Igihugu gishinzwe ubuzima  RBC yahuguraga abanyamakuru ku bijyanye na SIDA twamubajije niba kuri za Kasho hadakwiye umuntu wita ku bantu baba bafunzwe bafata imiti ku buryo badahagarika imiti ahubwo hakaba hari umuntu ubishinzwe ubakurikirana maze agira ati “Birakorwa iyo umuntu abivuze ko afata imiti baramufasha ku buryo umuryango we uyimuzanira”.Abadafite imiryango ibitaho bo bazakora iki?.

Dr Ikuzo uyobora ishami ryo kurwanya virusi itera SIDA mu kigo  cy’Igihugu gishinzwe ubuzima  RBC

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza indi miryango yita ku bantu bafite agakoko gatera SIDA harimo nka RRP+ maze tubaza uwitwa Berchmas niba hari uburyo bakorera ubuvugizi  abantu baba bafashwe bafungiye muri za Kasho hagashyirwaho umuntu ushinzwe ubzima ariko ntiyadusubije .

Mu Rwanda haracyari ikibazo cy’abayobozi batinya kuvugana n’itangazamakuru tukaba twibaza niba aribo bayobozi bakwiye kuyobora abaturage mu gihe badashobora kubavugira mu gihe hari ikibazo.

Ikinyamakuru Umusingi cyakomeje kibaza na DR Kagaba Emmanuel umuyobozi wa HDI niba nabo hari ubuvugizi bakorera abantu bafite indwara zitandukanye bafungwa muri za Kasho uburyo hajyaho umuntu ushinzwe ubuzima akajya abakurikirana ariko nawe ntiyadubije kubyo twamubajije.

Hashize iminsi dushaka kubaza  Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry niba byashoboka ko kuri za Kasho hashyirwaho umuntu ushinzwe ubuzima ariko tukamuhamagara ntiyitabe ndetse no ku mbuga nkoranyambaga nka whatsapp naho tumwandikiye ntiyadusubiza.

Gatera Stanley

1,385 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.