umu amakuru- Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya | Umusingi

Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya

Please enter banners and links.

Nkuko bimaze kumenyerwa ko tariki ya 1 Ukuboza buri mwaka uba ari umunsi wo kurwanya SIDA ku isi ,Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda rishinzwe kurwanya SIDA n’ibindi byorezo (ABASIRWA)ryasuye Akarere ka Kirehe guhera tariki ya 27-29/11/2023 mu rwego rwo kureba uko serivise z’Ubuzima zitangwa muri ako Karere.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Dr Jean Claude Munyemana yavuze ko mu rwego rwo kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA hakorwa gahunda nyinshi harimo ibiganiro by’ubukangirambaga bwo kwirinda agakoko gatera SIDA,gutanga udukingirizo ndetse no gupima abantu kugirango bamenye uko bahagaze bityo abasanganywe ubwandu bagatangira kwitabwaho.

Dr Jean Claude Munyemana yagize ati “guhera mu kwezi kwa cumi hapimwe abantu 15750 ariko 37 nibo basanganywe ubwandu bushya”.

Akarere ka Kirehe gafite abaturage 5010 banduye virusi itera Sida bafata imiti. Ubuyobozi buvuga ko ubwandu bushya kuri ubu bwiganje mu mirenge ya Nyamugari, Kigarama, Kigina, Kirehe na Gatore yose ikora ku muhanda uva Rusumo ku mupaka ukagera Ngoma.

Dr Jean Claude Munyemana

Abanyamakuru bahabwa amakuru y’Ubuzima mu Karere ka Kirehe na Dr Jean Claude Munyemana

Umuntu ashobora kwibaza impamvu abanyamakuru bahisemo gusura Akarere ka Kirehe akaba yakwibaza ati wasanga ariko gafite abantu benshi banduye agakoko gatera SIDA ariko ntabwo ariyo mpamvu ahubwo Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Bwana Innocent Bahati yabwiye abanyamakuru ko Kirehe ari Akarere gahana imbibi n’Igihugu cya Tanzania bityo kubera urujya n’uruza rw’abantu hashobora kuba abantu bazana ubwandu bushya bityo itangazamakuru nkuko ari ijisho rya rubanda rikaba ryakora ubuvugizi mu gihe hari ikibazo.

Uwiduhaye Gaudence ukuriye abakora umwuga w’uburaya mu mirenge itatu ya Kigina, Kirehe na Gatore, avuga ko abiyandikishije bakora uyu mwuga ari 255 muri iyi mirenge.

Yavuze ko bahawe umuganga ubitaho ubasha gukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi ndetse ngo anabaha udukingirizo dutuma babasha kwirinda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janvière

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janvière, aganira n’abanyamakuru abajijwe niba imibare y’abarwaye yiyongera cyangwa igabanuka ati “Imibare ntiyagabanuka ahubwo iriyongera kuko abantu bapimwa haba harimo abanduye bityo imibare ikagenda yiyongera kuko kugabanuka byo ntibyashoboka”.

Gatera Stanley

 

1,639 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.