umu amakuru- Minisante igiye kujya igenzura ibikoresho byirukana imibu bicuruzwa mu Rwanda | Umusingi

agnesMinisante igiye kujya igenzura ibikoresho byirukana imibu bicuruzwa mu Rwanda

Please enter banners and links.

Mu rwego rwo kurushaho guhangana n’icyorezo cya malariya gikomeje kugira ubukana, Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko igiye kujya itanga icyemezo ku bikoresho byifashishwa mu kurwanya malariya bicururizwa mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abikorera kuri uyu wa 20 Mutarama, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko ibikoresho bizajya bihabwa icyemezo mbere yo gutangira gucururizwa mu Rwanda ari ibikoreshwa mu kwirukana imibu(Mosquito repellent) n’inzitiramibu.

Yakomeje avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo abanyarwanda bajye bagezwaho ibikoresho bifite koko ubushobozi bwo guhangana n’imibu bityo babashe kwirinda kurwara malaria.

Dr. Binagwaho kandi yabwiye abikorera ko bakwiye gutangira gushora imari mu bucuruzi bw’ibikoresho n’imiti bikoreshwa mu kurwanya malariya dore ko bagiye no gutangira gutera imiti yica imibu mu ngo zose, igikorwa kizagirwamo uruhare n’abanyarwanda bose ndetse n’abikorera.

Danny Mutembe, uhagarariye ihuriro ry’amafarumasi y’abikorera yavuze ko yishimiye kuba bimwe mu bikoresho bitarebaga Minisante bigiye kujya bigenzurwa cyane.

Ati “ Ingamba zafashwe turazishimiye, twarebeye hamwe uburyo bimwe mu bicuruzwa bitarebaga Minisante ku bijyanye n’uburyo byinjira mu gihugu bigiye kujya ku rutonde rw’ibizajya bigenzurwa cyane nk’uko bikorwa ku miti igiye kwinjira mu Rwanda.”

Mutembe yavuze ko ku kijyanye no kuba farumasi z’abikorera zidakunda kugira imiti n’ibikoresho byifashishwa mu kurwanya malariya byaterwaga n’uko bumvaga muri Leta bihari bihagije ariko bagiye guhindura imyumvire na bo bagacuruza ibikoresho byose byatuma umunyarwanda yirinda malariya.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2015 abarwaye malariya bakayivurwa bikubye gatatu. Mu mwaka wa 2013 abagera ku bihumbi 900 barayirwaye na ho abagera kuri miliyoni 2.7 bayirwara mu 2015.

Mu mwaka wa 2015, abagera kuri miliyoni 214 barwaye malariya mu gihe abagera ku bihumbi 438 ku Isi yose bahitanywe na yo; 90% byabo ni abo ku mugabane wa Afurika.agnes

2,129 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.