Umunyamakuru wahindutse Umunyapolitike Fidèle Gakire yahishuye uko yahuye na Thomas Nahimana
— December 6, 2023Please enter banners and links.
Fidèle Gakire wahoze ari umuyobozi w’Ikinyamakuru Ishema na Ishema TV nyuma akaza gukorana n’iyiyise guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ya Nahimana Thomas, yahakanye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano akekwaho.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko yakoresheje pasiporo y’impimbano ku bihugu bitandukanye, akaba yarakozwe na Padiri Nahimana akayimwoherereza kuko yari yaragiye mu Ishyaka rye.
Ubwo yari ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibwo yatangiye gukorana na Guverinoma ya Padiri Nahimana ndetse amugira Minisitiri Ushinzwe abakozi n’imirimo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abagize Guverinoma y’abanyarwanda ikorera mu Buhungiro bakoze inama bemeranya ko bagomba guhabwa agatabo kameze nka pasiporo, kazajya gahabwa abanyamuryango babo kikaba ibyangombwa bibaranga aho Bari hose. Iyo pasiporo yaguraga amadorali 85.
Iyo pasiporo mpimbano ngo niyo bakoreshaga aho bageze hose, ndetse ngo yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kigali ayifite ubwo yagarukaga mu Rwanda.
Uzabakiriho Fidèle Gakire
Gakire yavuze ko yari yiyomoye kuri Nahimana
Gakire yavuze ko nta na hamwe yigeze akoresha iyo pasiporo ya Nahimana nubwo bayimusanganye.
Ati “Ntabwo nemera ko iyo pasiporo ari impimbano, nta n’ubwo nemera ko nayikoresheje ku bibuga by’indege kuko nabaga muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, mfite uburyo bwo kwinjira mu gihugu no kugisohokamo.”
Gakire yavuze ko yayitunze nk’icyemezo kiranga umuntu uri muri iryo tsinda, gusa ngo ubwo yagarukaga mu Rwanda yari yamaze kwitandukanya na Nahimana.
Ati “Nababwiye ko ndi Umunyarwanda utahutse, ibya politiki ntashaka kubibamo, nkaba nakoresha ubumenyi nakuye mu masomo nigiye iyo mu kubaka u Rwanda.”
Yasabye ko yagirwa umwere agasubira mu muryango nyarwanda agafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Abajijwe ku bijyanye n’ibyangombwa yakoresheje ava muri Amerika, yavuze ko yari afite ibyangombwa bimwemerera kuva muri Amerika kandi ko nta handi yayikoresheje.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.
2,143 total views, 7 views today
Leave a reply