Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ARJ Muganwa Gonzaga yirukanywe abanyamakuru batabishaka bashobora gutangiza irindi shyirahamwe ryigenga
— May 13, 2020
Please enter banners and links.

Kuwa 12 Gicurasi 2020 ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) bwirukanye mu kazi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iryo Shyirahamwe Muganwa Gonzaga wari umaze igihe kinini kuri uwo mwanya ariko abanyamakuru benshi bakaba batarishimiye icyemezo cyo kwirukana Muganwa.
Impamvu zo kwirukanwa kwe nkuko bivugwa mu nyandiko komite yashyize ahagaraga ko Muganwa yari yarananiwe kubahiriza inshingano ze zo mu kazi ,kudakorana neza n’abafatanyabikorwa ndetse n’imyitwarire idakwiye umuyobozi ariko iyo myitwarire idakwiye no kutubahiriza inshingano ze mu kazi ndetse no kudakorana neza n’abafatanyabikorwa abanyamakuru babinenze ko bidasobanutse.
Hari hashize iminsi abanyamakuru basinye petition yo kweguza Perezida w’iryo Shyirahamwe Aldo Havugimana kubera kwirukana Muganwa Gonzaga ariko umwanzuro wo kumwirukana ukaba warafashwe ku munsi wejo hashize ubwo inama y’ubutegetsi (Komite)yateranaga igafata icyemezo cyo ku mwirukana.
Komite ikimara gusohora itangazo ry ‘ibyemezo yafashe ubwo icyakurikiye kwari uguterana amagambo kuri twitter nkuko tugiye kuberakaho bimwe mu byahavugiwe.
Hari abavuze ko ubundi kwirukana umukozi bifite uburyo bikorwamo hakurikije amategeko y’umurimo bati habaho kuganirizwa nyuma hakabaho kwihanizwa mu magambo bigakurikirwa no kwihaniza mu nyandiko hakabona kubaho kwirukana mu buryo bufatika kubera byubahirijwe byose ariko bamwe mu banyamakuru ndetse bakaba abanyamuryango bavuga ko batigeze bamenyeshwa ko umukozi wirukanywe yananiranye.
Bamwe mu banyamakuru batifuje ko amazina yabo atangazwa ntibishimiye icyemezo cya Komite ,umwe muribo yagize ati « Ibi rwose bigiye kuzana umwuka mubi mu banyamakuru ariko ikigaragara itangazamakuru ryigenga noneho rirandutse ».
Hari undi wavuze ati ikigaragara komite nshya iherutse gutorwa ishobora kuba ifite burifingi tutaramenya iyo ariyo gusa itari nziza ku banyamakuru bigenga ariko Imana irahari nibatunaniza tuzajya gukora ibindi ».
Hari abandi banyamakuru babwiye Ikinyamakuru Umusingi ko bagiye gutangiza Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga ati “RMC iyobowe na RBA kuko Barore Perezida w’urwego rwiyita ko ari urw’abanyamakuru akorera RBA none n’uhawe ARJ nawe ni RBA ubwo se murumva abigenga ibibazo byabo ari inde uzabyumva?tugiye gutangira Ishyirahamwe ryacu ryigenga”.

Muganwa Gonzaga wirukanywe



Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Gonzaga Muganwa impamvu zavuzwe zatumye yirukanwa ku kazi niba azemera ariko ntibyadukundira .
Icyo twabibutsa ni uko uyu Muganwa Gonzaga ajya kujya kuri uwo mwanya nabwo habanje kuba impaka ndende ubwo abanyamakuru bashakaga kumutora ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda bigateza impaka nabwo birangira uwo mwanya abanyamakuru bigenga bashaka ko aba atawubaye ariko hajemo n’izindi mpamvu nyinshi zitandukanye.
Ubwanditsi
4,039 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply