Umugore w’umunyarwandakazi yafunzwe imyaka 3 muri Malawi azira abana ba mukeba we.
— May 13, 2020
Please enter banners and links.

Urukiko rw’ibanze mu gihugu cya Malawi ahitwa Lilongwe rwakatiye igifungo cy’imyaka 3 umugore w’Umunyarwandakazi witwa Mukanoheri azira ihohotera yakoreye abana ba mukeba we.
Umugenzacyaha witwa Abigail Chirwa yabwiye urukiko ko ku itariki 5 Werurwe 2020 Mukanoheri yategetse abana 2 ba mukeba we kugendesha amavi ahantu hari amabuye bituma bakomereka bikomeye ku maguru.
Aba bana bakaba baraziraga kwiha isukari no guteka umuceri batabanje kubisa uwo muka se bityo bahabwa igihano cyo kugendesha amavi mu mabuye barahakomerekera.
Imbere y’umucamanza Mukanoheri akaba yahakanye icyaha cyo kugambirira gukomeretsa abana ba mukeba we avuga ko atari abigambiriye kandi icyaha kugirango kiba icyaha ni uko hagaragaramo kugambarira gukora icyo cyaha.


Urukiko rwari rwazanye abantu 4 bo gushinja Mukanoheri ku buryo ubuhamya bwabo bwatumye umucamanza amukatira gufungwa imyaka 3 ndetse no gukora imirimo y’imbaraga.
Mukanoheri yasabye umucamanza Sarah Beza kumudoherera ibihano kubera afite umwana muto yonsa kandi ko igihano yaha abana kwari ukabahana nk’abana mu rugo uko ababyeyi babahana atari agambiriye kubagirira nabi.
Umucamanza Sarah Beza ashingiye ku byo ashinjwa ndetse n’ibimenyetso yavuze ko icyaha Mukanoheri yakoze birenze kamere muntu ndetse ibyaha byo guhohotera abana birimo kwiyongera muri ako Karere bityo ko uwakoze icyaha agomba gufungwa imyaka 3 ndetse agakora n’imirimo y’ingufu n’abandi batekereza gukora ibyo byaha bamenyereho ko nta mbabazi bazagirirwa.
Amakuru twahawe n’inshuti za Mukanoheri bavuga ko afite umugabo w’umushoferi w’umunyarwanda witwa Hasan akaba yaratandukanye n’umugore wa mbere babyaranye abo bana bakomerekejwe na Mukanoheri.
Amakuru avuga ko nyina w’abo bana aba mu Rwanda Ikinyamakuru Umusingi kitaramenya neza imyirondore ye kuko twifuzaga kumubaza niba yaba yamenye ibyo mukeba we akorera abana be n’icyo abivuga ndetse niba bishoboka abana yabazana akabana nabo ariko ntibyadukundiye kumubona.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse no kubaza se w’abo bana witwa Hassan ariko ntibyadukundira kubera ko nimero ye ya Telephone itanyuragamo nawe twari bumubaza ingamba afata nyuma y’uko umugore we agiye kumara imyaka 3 yose muri gereza n’icyo atekereza ku bana be yabyaranye n’umugore wa mbere batandukanye bicwa urubozo na muka se.
Abantu benshi bibaza impamvu umugore aza mu rugo abizi ko umugabo yashatseho ndetse afite abana agatangira kubica nabi no kubahohotera abaziza ubusa.
Abana ko baba barengana kuki abagore icyo kintu batakihana ?abana baba bagutwaye iki ?abagore bakora ibyo baba bakwiye guhanwa bikomeye.
Rwego Tony
3,900 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Ndumukozi wa ADEPR Ishuri rya Bibiriya( (Rubavu) ndifuza guhuzwa n’umunyamakuru nkamugezaho akarengane twagiriwe. Turabantu 8