umu amakuru- Breaking News:Kabuga Félicien ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Bufaransa kandi byavugwaga ko aba muri Kenya | Umusingi

Breaking News:Kabuga Félicien ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Bufaransa kandi byavugwaga ko aba muri Kenya

Please enter banners and links.

Umwe mu bapolisi bakuru muri Kenya yandikiye Perezida wa Kenya Mwai Kibaki amumenyesha amakuru ya Kabuga ahubwo uwo mupolisi yatangiye guhura n’ibibazo bikomeye ahungira muri Uganda anyura mu Rwanda ajya Tanzania.

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko Kabuga Félicien umaze imyaka myinshi ashakishwa ngo aryozwe uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi.

Kabuga w’imyaka 84 biravugwa ko yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa ahitwa Asnieres-Sur-Seine hafi n’umugi wa Paris ariko abantu benshi bakaba bakunze kuvuga ko uyu mugabo yihishe mu gihugu cya Kenya .

Amakuru kandi avuga ko yafashwe kuri uyu wa gatandatu saa kumi n’imwe za mugitondo nkuko Yahoo yabitangaje.

Twabibutsa ko igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyari cyarashyizeho Miliyoni z’Amadorari ku muntu uzrekana aho Kabuga yihishe ($5 million).

Kabuga Félicien ukomoka mu Karere ka Gicumbi kahoze kitwa Byumba mu Murenge wa Nyagahanga ubu uri muri Gatsibo nkuko bamwe mu bahatuye babidutangarije nyuma yo kumenya aya makuru.

Amakuru Ikinyamakuru Umusingi kigeze gutangaza muri Print muri 2015 yagaragazaga umugabo witwa Waweru yari umupolisi mukuru muri Kenya igihe cya Mwai Kibaki yagerageje kuvuga amakuru ya Kabuga Felicien aho bari baturanye ahitwa NGONG muri 2001na 2002.

Uyu mupolisi yahungiye mu gihugu cya Uganda nyuma y’uko yabonaga bagenzi bicwa bazira Kabuga ahitamo gukiza amagaraye nkuko abigaragaza muri email dufite kopi yayo ,ubu aho duherukira uyu Waweru akaba yari yaragiye muri Tanzania.

Waweru avuga ko Kabuga yari afite abasirikare 6 bose bamurinda kandi bafite imbunda bose ndetse inzu yabagamo mu rwego rwo kujijisha iyo nzu yari yaratwitswe igice cyo hasi ku buryo utamenya ko iyo nzu ya eteje hari abantu bayituyemo.Uyu mu polisi kandi avuga ko yaperereje neza amenya aho Kabuga Felicien yari yihishe ,aho yabaga nyuma y’uko hari amakuru avuga ko yari afite ubucuruzi bwinshi mu gihugu cya Kenya ariko nkuko Waweru abivuga aho Kabuga yari yihishe hari abatanze amakuru ndetse abasirikare baturutse muri Embassy ya Amerika muri icyo gihugu baje kumufata basanga yacitse ariko imodoka zamutwaye akaba yarashoboye kumenya plaque zazo harimo KAP 908C Toyota landcruser na KAQ 134E Mitsubishi pajero.

Amwe mu magambo twafashe muri Email ya Waweru

Ubushinjacyaha mu Rwanda kuri twitter bwishimiye inkuru yifatwa rya Kabuga Felicien.

Ubu haribazwa uburyo yari yarimukiye mu gihugu cy’u Bufaransa aho yanyuze agenda n’ababimufashijemo byose tukaba turimo gushakisha ndetse nkuko mubizi Ikinyamakuru Umusingi kibagezaho inkuru zicukumbuye byose tukaba tuzabibagezeho.

Gatera Stanley

512 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.