Karongi:Abagore bihisha abagabo babo ninjoro bakajya gukora uburaya
— April 12, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 26 na 27 Werurwe 2019 abanyamakuru bo mu Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bashinzwe kurwanya SIDA mu Rwanda (ABASIRWA)bari mu Karere ka Karongi kureba uko byifashe muri ako Karere.
Muri iyo minsi 2 bamazeyo baganiriye n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibuye kugirango bamenye niba sirivise z’abanduye agakoko gatera SIDA zitangwa neza cyangwa nabipimisha kubushake nabyo bikorwa neza n’izindi serivise zose maze umukozi ubishinzwe witwa Dusabimana Innocent abaganiriza uburyo bikorwa ko nta kibazo gihari muri iyo serivise .
Nyuma yo gusura ibitaro bya Kibuye bagiranye ikiganiro n’abakora uburaya bagera kuri 755 bibumbiye muri Koperative yitwa Tubuvemo twihangire imirimo aho bavuze ko udukingirizo batubona neza nta kibazo.
Perezidante wa Koperative Tubuvemo twihangire imirimo witwa Uwimana Cecile akaba yaravuze ko ajya ku bitaro agasinyira udukingirizo ibihumbi cumi na bitanu akazitanga ku buryo buri umwe abona udukingirizo duhagije kandi bakigishwa ingaruka zo gukoreraho imibonanompuzabitsina ko atari byiza ko bakwiye kujya bakoresha udukingirizo.

Hagati ni umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi Mukeshimana Drocelle ,Iburyo ni Innocent Bahati Umunyamabanganshingwabikorwa wa ABASIRWA mu kiganiro n’abanyamakuru
Bavuze ibibazo byinshi bahura nabyo ariko umwe mu bakora uburaya wadusabye kudatangaza amazina ye yagize ati “Nkubu iyo twahuye gutya hari gahunda zitureba mu kazi dukora k’uburaya twe turaza n’izo nyigisho tukazikurikira ariko hari abagore bafite abagabo babo babacunga wenda baryamye cyangwa bafite akazi k’ijoro baza nabo kwigurisha kandi nabo inyigisho nk’izi ziba zibareba ariko ntibaza hano ariko turabazi duhura nabo ku muhanda nabo bateze uwabagura”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innocent Bahati yabwiye abakora uburaya ko abanyamakuru icyo bashinzwe kubakorera ari ubuvugizi kugirango inzego zishinzwe kubakurikirana zigire ibyo zikemura.
Iki kibazo twakibajije umuyobozi w’ungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Mukeshimana Drocelle avuga ko ayo makuru bayazi ariko badafite icyo babikoraho uretse kurushaho kwigisha ati “Twese namwe itangazamakuru nibyo twese dushinzwe kureba ibyateza imbere igihugu bityo twese dufatanije twegera kuri byinshi dufatanye twigishe abo bantu bihisha abagabo babo bakajya mu buraya babireke kuko bashobora kuhandurira bakanduza abagabo babo”.
Bamwe mu bakora uburaya bavuze ko ahanini ikibatera kujya mu buraya ari ubukene bakaba bifuza ko babona abatera nkunga bakabona ibyo bakora bibinjiriza amafaranga bityo bakava mu buraya burundu.
Undi nawe twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “Ntago naba mfite ibyo ncuruza ninjiza amafaranga ngo ntekereze kujya kwicuruza kuko buriya buzima bwo kujya kumuhanda utegereje umuntu mudafitanye gahunda ntago ari bwiza duhuriramo n’ibibazo byinshi birimo gufungwa cyangwa imbeho y’ijoro ndetse no kuba wakwandura SIDA ukiri muto byose turabizi ariko kubera uba ukeneye ayo kwishyura inzu no guhahira abana akenshi nibyo bitujyana mu buraya ariko tubonye ibyo dukora ndumva abenshi twabuvamo uburaya sikintu kiza”.
Gatera Stanley
6,256 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
1 Comment
Nanjye umgogore wanjye yanciye inyuma umwaka wose ndabimenya,nuwo babikoranye ndamumenya ubu nzabahana nihanukiriye byaribagiranye