Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
— July 2, 2024Please enter banners and links.
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye kubufatanye na ABASIRWA na RBC Kuwa 21 Kamena 2024 bagiye mu Ntara zitandukanye mu rwego rwo kureba ibimaze kugerwaho mu myaka irindwi ishize mu Buzima bityo Ikinyamakuru Umusingi kiri byasuye Akarere ka Huye na Nyamagabe.
Muri Huye Umurenge wa Huye Akari ka Sovu ari naho itsinda ry’Abanyamkuru basuye ikigo Nderabuzima cya Sovu aho baganirijwe n’umuyobozi w’icyo kigo Sr Solange Uwanyirigira yabwiye abanyamakuru ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi hashyizweho gahunda zitandukanye zirimo shisha Kibondo ,kundwa kibondo na igi ry’umwana ariko muri gahunda igi ry’umwana niyo yagize uruhare cyane.
Sr Solange Uwanyirigira yagize ati “Muri gahunda ya igi ry’umwana buri mukozi w’Ikigo Nderabuzima atanga amafaranga Magana abiri (200Rwf)buri kwezi naho buri Mujyanama w’Ubuzima agatanga amafaranga ijana (100Rwf) buri kwezi naho buri mukozi wo mu Murenge atanga amafaranga Magana atatu (300Rwf) buri kwezi agamije gufasha kurwanya imirire mibi”.
Gahunda ya kundwa Kibondo ni gahunda igamije kurandura imirire mibi ikaba yaratangijwe n’ikigo nderabuzima cya Sovu kubera ikibazo cy’imirire mibi yari hejuru mu Murenge wa Huye ndetse ikaba yarishimiwe n’abaturage bo mu Murenge wa Huye nkuko Sr Solange Uwanyirigira yakomeje abitangariza abanyamakuru.
Sr Solange Uwanyirigira Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Sovu
Uwimbabazi Xavella, umwe mu bajyanama b’ubuzima wo Murenge wa Huye, akagari ka sovu yatubwiye ko gahunda zose zigamije kurwanya imirire mibi zafashije cyane abana bagaragayeho imirire mibi ku buryo buri mwana wese akurikiranwa neza kandi ikigo Nderabuzima ndetse n’inzego z’ibanze twese dufatanya ikibazo kigaragaye kigacyemuka.
Etienne Hakizimana umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuzima mu Karere ka Huye mu kiganiro yagiranye n’itsinda rw’abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ABASIRWA riharanira kurwanya Sida n’izindi ndwarayabwiye abanyamakuru gahunda zose z’Akarere zijyanye n’Ubuzima mu myaka irindwi ishize agezi ku mirire mibi avuga ko hari gahunda zitandukanye zirimo shisha kibondo ndetse ni igi ry’Umwana aho yagize ati “Iyi ni gahunda ikurikiranwa cyane ndetse muraza kuganira n’Abajyanama bubuzima barayibabwiraho ku buryo burambuye ndetse n’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima araza kubaha gahunda yose uburyo abakozi batanga amafaranga kugirango igi ry’umwana ikomeze kuko ni gahunda nziza itanga umusaruro”.
Gatera Stanley
646 total views, 1 views today
Leave a reply