umu amakuru- Umupfumu yamuhaye akanyamaswa kitwa icyugu kugishyira mu cyumba cy’umusore bakundana ngo nta bandi bakobwa bazakijyamo ahubwo niwe utarakigiyemo | Umusingi

Umupfumu yamuhaye akanyamaswa kitwa icyugu kugishyira mu cyumba cy’umusore bakundana ngo nta bandi bakobwa bazakijyamo ahubwo niwe utarakigiyemo

Please enter banners and links.

Umukobwa witwa Sifa yakundanye n’umuhungu amukunda cyane ariko akagira impungenge ko abandi bakobwa bazamumutwara.

Uyu musore bivugwa ko yajyaga aca inyuma Sifa agatahana abakobwa kugeza ubwo Sifa yabimenye abiganirira inshuti ye maze imugira inama yo kujya mu bapfumu bakamuha umuti wirukana abakobwa ku buryo ngo nta n’umwe uzongera kugikandagiramo.

Sifa ubu yananiwe kumenya niba umupfumu ariwe wamuhemukiye cyangwa yarabigiyeho inama n’umushuti we wamurangiye uwo mupfumu .

Sifa yafashe inzira ajya kumupfumu amubwira ko afite umusore witwa Charles bakundana ariko ajya amuca inyuma agatahana abandi bakobwa ku buryo ashobora kuzamwanga agakundana n’abandi.

Umupfu yamubwiye ko yamuha umuti ku buryo nta mukobwa uzongera kugera mu cyumba cya Charles ndetse ko azahurwa abandi bakobwa agakunda Sifa wenyine.

Umupfumu yasabye Sifa amafaranga ibihumbi Magana cyenda kugirango amuhe umuti ariko burya urukundo utaruzi ararubarirwa Sifa yaremeye arayatanga dore ko yari umukobwa mwiza afite akazi keza maze amaze kuyatanga umupfumu nawe amuha akanyamaswa kitwa icyugu gakunda kuba mu biti byitwa umuduha ariko yarakishe arakumisha aba ariko amuha.

Sifa rero yabanje gutinya maze umupfumu amwumvisha ko natinya ntacyo azageraho ko agomba gushirika ubwoba maze icyugu aremera aragifata agishyize mugashashi ashyira mu isakoshi ye ahita ahamagara umusore we amubwira ko amushaka byihutirwa kandi bagomba guhurira iwe mu rugo.

Charles yatangiye gutekereza byinshi impamvu Sifa amushaka byihutirwa atangira gutekereza ko wenda yaba yaramuteye inda kuko niko bigenda iyo umusore yateye inda ujya kumva ukumva ngo ndagushaka byihutirwa kandi turi babiri gusa ,akaza akabura uko abivuga ko wamuteye inda ariko nyine akagera aho akihangana akabivuga kuko impamvu abenshi batinya baba baziko abasore badahita babyemera.

Charles yageze mu rugo ku gihe bari bahanye na Sifa araza bicara muri saloon akanya gato Charles ategereje ko Sifa amubwira icyo amushakira igitaraganya maze ataramubwira icyo amushakira ahita ahaguruka akingura urugi rw’icyumba arinjira ajya ku buriri ariryamira.

Hashize akanya Charles yumvise Sifa amuhamagaye ngo aze mu cyumba aragenda bararyama bisanzwe kumbe Sifa gahunda yayisoje kare yafashe icyugu bagikasemo uduce ashyira munsi yitapi yo mucyumba.

Sifa yabwiye Charles ko icyo yamushakiraga yashakaga ko amuha ku mafaranga afite akabazo mu rugo iwabo ,amusaba ibihumbi Magana abiri arabimuha ariko nk’uribugire ibyago wese bwaracyeye Charles abwira umukozi we ko itapi yanduye ayisohora agakoropamo.

Umukozi yasohoye itapi ashaka gukoropa agiye kubona abona umutwe w’icyugu ahita yikanga asohoka yiruka Boss ati ubaye iki?undi ati mbonye umutwe w’icyugu ,Boss ati warasaze sha?ibyo uvuga n’ibiki ?undi ati injira mu cyumba urawubona.

Charles yarahagurutse yinjira mu cyumba asanga umutwe w’icyugu biramutangaza atangira gutekereza uwaba yarawuzanye atangira gucyeka ko ari kadogo we washakaga kumuroga abanza kumutera ubwoba kadogo ati naba narinjiyemo ryari se ararahira aratsemba nibwo umutima wahise utekereza ko ari Sifa ushobora kuba yarabikoze.

Yahise yumva ko ibyo aribyo byose hari umuntu wamuroze ahita ahamagara Sifa kumubaza Sifa ati wapi nibwo umutima ngo wamubwiye ko ari Sifa ntawundi amubwira ko natamubwiza ukuri batozongera kuvugana.

Sifa ntiyagombaga kwemera ko ariwe uko byagenda kose kuko Umupfumu yari yamubwiye ko biramutse bimenyekanye akemera ko ariwe wazanye icyugu mu cyumba cya Charles azasara ariko buriya umupfu ashobora kuba yaramubeshyaga ngo atazemera ko ariwe bakamubaza uwakimuhaye ku buryo bishobora guteza ibibazo umupfu.

Sifa yihagazeho yanga kwemerera Charles undi nawe ahitamo kutazongera kumuvugisha ahita amwanga gutyo maze Sifa akirirwa ahamagara Charles undi akamwihorera yagerageza no kuza mu rugo ntahamusange kugeza ubwo Sifa yarambiwe abivaho.

Hashize igihe Sifa yatangiye gutekereza ati wasanga ari mushuti wanjye wangambaniye ashaka kwisubiza umusore wanjye?undi mutima ati ubu ntiwasanga umupfumu ariwe wankoreye ubugome?abura igisubizo ,abura n’umuhungu wamukundaga ndetse abura n’amafaranga menshi.

Ese ubu twavuga ko ari mushuti we wamugambaniye cyangwa ari umupfumu wamuhemukiye ku buryo byamuyobeye uwamuteje ibibazo byatumye atandukana n’umusore bakundanaga.

8,541 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.