umu amakuru- Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru | Umusingi

Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru

Please enter banners and links.

Umunyarwandakazi Isimbi Noeline w’imyaka 20 y’amavuko wavugishije abantu ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 ,yongeye kuvugisha benshi kubera amafoto ye agaragaza ubwambure bwe yashyize hanze.

Yongeye gusohora andi mafoto ye yambaye ubusa ,Ibi bibaye nyuma yuko uyu mukobwa agiye muri Tanzania aho yashakaga kwinjira mu kazi ko gukina sinema y’uruhererekane yitwa Mahaba gusa ngo byaje kwanga kubera ko ibyari akazi byaje guhindukamo kuryamana.

Mu mashusho Isimbi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga benshi bongeye gutungurwa n’amafoto yashyize hanze amugaragaza nta mwambaro numwe yambaye.

Aya niyo mafoto mashya ya Isimbi

Tukaba twabagaragarije amafoto yasohoye ndetse n’andi ya mbere kubera ko Ikinyaakuru Umusingi cyari cyararetse kuyatangaza ariko kubera bisa nkaho yabigize ubucuruzi kandi atari umuco mu Rwanda niyo mpamvu tubona twabitangaza.

Ibyamamare bitandukanye ku isi cyane cyane abakobwa n’abagore n’abasore cyangw abagabo ariko bacye usanga bifotoza bambaye ubusa bagashyira ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram bigatuma bagira ababakurikira benshi (Followers)bigatuma bishyurwa amafaranga menshi.

Aya mafoto yose yakuwe kuri internet

Hari amakuru avuga ko impamvu Isimbi ataherukaga kuvugwa mu bitangazamakuru yari amaze iminsi arwaye umugongo ndetse hakaba hari umuntu ngo wamusanze mu bitaro I Kanombe yagiye kwivuza.

Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje kumushaka kugirango tumubaze icyaba cyaramuteye umugongo n’impamvu atari aherutse kugaragara mu itangazamauru ariko ntibyadukundira ariko tuzamushaka tugirane ikiganiro kirambuye nadukundira maze tukibagezeho.

 

27,371 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.