umu amakuru- Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize | Umusingi

Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize

Please enter banners and links.

Umuryango w’abanyamakuru mu Rwanda ushinzwe gukora inkuru z’Ubuzima harimo kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo ku bufatanye na RBC bohereje abanyamakuru mu Ntara zose z’Igihugu kureba ibimaze kugerwaho mu myaka irindwi ishize.

Ikinyamakuru Umusingi kiri mu bitangazamakuru byanditse inkuru zo mu Majyepfo aho abanyamakuru basuye Akarere ka Huye n’Akarere ka Nyamagabe aho uturere twombi twashoboye kubaka Ibigo nderabuzima bigera kuri Mirongo itanu (50).

Kuwa 21 Kamena 2024 abanyamakuru batandukanye basuye Ikigo nderabuzima cya Sovu muri Huye aho umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe ubuzima witwa Nambajimana Etienne yatangarije abanyamakuru ibimaze kugerwaho bimwe mubyo yatangaje yavuze ko Akarere ka Huye gafite ibigo Nderabuzima Mirongo itatu na bine (34)ariko Makumyabiri na bine (24)ari ibyubatswe mu myaka irindwi ishize. Nambajimana Etienne yagize ati “Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise z’ubuzima Akarere ka Huye kubatse Ibigo nderabuzima 24 mu myaka irindwi ishize ariko hari n’ibindi bigo byasanwe byose bikaba byishimirwa ko byagezweho kandi hari n’ibindi bizakorwa kuko tugiye gutangira indi gahunda y’imyaka irindwi”.

Mu zindi gahunda z’Ubuzima zavuzwe ,Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Sovu Sr. Solange Uwanyirigira mu kugaragaza Ishusho yo kurwanya Malariya mu kigo nderabuzima cya Sovu.

Bamwe mu Bajyanama b’Ubuzima bavuye gutera imiti mu ngo z’abaturage mu Karere ka Nyamagabe

Agira ati” Mu kurandura malariya iki kigo nderabuzima gifatanyije n’abajyanama bu buzima Malaria yagabanutse ku buryo mu kwezi hano dusigaye twakira abarwaye malaria batarenze hagati ya batatu na batanu. Ku bufatanye n’Abajyanama b’ubuziba bigizwemo uruhare na Minisiteri y’ubuzima n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye, twashyizeho gahunda yo gutera imiti mu ngo z’abaturage yica imibu.

Hari kandi n’izindi ngamba zashyizweho zigamije kurandura malariya harimo gukangurira abaturage gutema ibihuru bikikije inzu babamo ndetse no kubashishikariza ko mu masaha y’umugoroba bagomba gukinga amadirishya hakiri kare.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Huye, Hakizimana Etienne, avuga ko muri aka karere ku ndwara ya Malariya mu kuyirandura hashyizweho uburyo bwo gutera imiti yica udukoko dutera malaria, ku buryo kuri ibi byatanze umusaruro ufatika nkuko byigaragariza mu myaka ibiri ishize, Nta muntu nu mwe bafite wishwe na Malariya.

Yakomeje avuga ko muri iyi myaka Irindwi turi gusoza, ugereranyije n’intego y’igihugu ivuga ko hagomba kuboneka nibura abantu batatu ku bihumbi ijana bapfa kubera Malariya, twebwe mu karere ka Huye  ubwandu bwa Malariya turi kuri 0,5 ku bihumbi 100,000. Abajyanama bu buzima barenga 290 babarizwa mu karere kose ka Huye bagize uruhare mu kuvura Malariya mu baturage, kuko muri uyu mwaka wa 2024 bavuye abagera ku 176 bari barwaye Malariya.”

Kuwa 24 Kamena 2024 itsinda ry’abanyamakuru ryagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza witwa Uwamariya Agnes aho yasonuriye abanyamakuru gahunda z’ubuzima zagezweho harimo n’ibigo Nderabuzima byubatswe bigera kuri 26 guhera mu mwaka wa 2016 kugeza 2024.

Uwamariya Agnes yagize ati”Akarere kari gafite ibigo 16 gusa muri 2016 ariko ubu ibigo Nderabuzima byose dufite ni Mirongo ine na bibiri (42)ibyo bitwereka ko Akarere ka Nyamagabe kateye intambwe nziza ifatika mu kwegereza abaturage serivise z’Ubuzima”.

Mu zindi gahunda z’ubuzima mu Karere ka Nyamagabe Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya GASAKA witwa Niyonagira Nadia yari yaganirije abanyamakuru kuri Serivise zitandukanye z’ubuzima zitangirwa mu kigo abereye umuyobozi zirimo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA,Kurwanya Malariya,abafite ibibazo byo mu mutwe(Mental Health)n’izindi gahunda zitandukanye.

Gatera Stanley

 

1,047 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.