umu amakuru- Opinion:Amahugurwa y’abanyamakuru ku nkuru zicukumbuye yateguwe na ARJ yakunzwe cyane, yitezweho umusaruro mwiza kurusha MHC | Umusingi

Opinion:Amahugurwa y’abanyamakuru ku nkuru zicukumbuye yateguwe na ARJ yakunzwe cyane, yitezweho umusaruro mwiza kurusha MHC

Please enter banners and links.

Kuwa 29-30 Ugushyingo 2018 Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryateguye amahugurwa ku banyamakuru bakora inkuru zicukumbuye cyangwa Investigative stories kubufatanye na UNESCO yabereye kuri Lebanon hotel  ariko abanyamakuru barayishimiye cyane ndetse bavuga ko bayishimira kurusha aya MHC ijya itegura.

Abanayamakuru batandukanye baganiriye ku mbogamizi ziri mu gukora inkuru zicukumbuye ariko bavuga ko muri uko kuganira ku bibazo biri mu itangazamakuru ndetse no mugukora inkuru zicukumbuye bahungukiye byinshi.

Njye ku giti cyanjye byaranshimishije kuko abanyamakuru barisanzuye bavuga ibibazo byabo kandi biganirwaho ndetse bahugurwa n’abantu nabo babihuguwe mu bihugu byo hanze ku buryo wabonaga ko ibyo bahugurwa babyumva kandi babyishimiye.

Nagerageje kuganira na bamwe muri bagenzi banjye turi mu karuhuko uwo munsi ariko bose bavugaga ko ayo mahugurwa ari meza bati ahubwo ARJ ije gukora ibyananiye Media High Council kuko MHC niyo yakabaye ihugura abanyamakuru mu ngero zitandukanye harimo no guhugura abakora inkuru zicukumbuye ariko ntabyo ikora.

Umunsi w’itangazamakuru muri Afurika ubwo wizihizwaga mu Rwanda hagaragajwe icyuho mu gukora inkuru zicukumbuye Umunyamabanga nshingwabikorwa wa MHC Peacemaker Mbungiramihigo abajijwe impamvu batanga amahugurwa ku banayamakuru bakora inkuru zicukumbuye avuga ko ngo bihenze asaba ubufatanye n’izindi nzego.

Nabonaga asa nushaka kwikiza uwari umubajije kuko aramutse abifite muri gahunda aba yarafatanije na ARJ mu mushinga ARJ ifite wo gushyigikira abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye ariko ntawe twahabonye.

Abanyamakuru bahugurwa gukora inkuru zicukumbuye kuri Lebanon hotel

Media High Council ishinzwe kongerera ubushobozi itangazamakuru(Capacity Building) yakabaye ikora ibyo ARJ irimo gukora kuko ARJ ivuga ko umunyamakuru azajya avuga inkuru ashaka gukora hanyuma bamufashe kumubonera ibisabwa byose aribyo MHC yakabaye ikora ariko ntibikoraahubwo ihora itwara abanyamakuru mu Turere babigisha uko bakora inkuru umwaka ugashira undi ugatangira nawo ukarangira aribyo bakora gusa.

Hari abanyamakuru twaganiriye batifuje ko amazina yabo nyavuga kuko batinya ko bashobora kutazongera gutumirwa nabo bavuga bati ariya ntago ari amahugurwa kuko n’umunyashuri ariko umwaka ugashira akimuka akajya murindi shuri ariko MHC guhora ijyana abanyamakuru gukora inkuru umwaka ugashira nundi nundi abo banyamakuru bazamenya ryari gukora inkuru?.

Nabajije umwe mu bayobozi b’icyo kigo cya MHC witwa Denyse Kanzayire niba guhora batwara abanyamakuru mu Turere ari amahugurwa anyemerera ko ari amahugurwa ,mubaza ababahugura ambwira ko buri mukozi wa MHC afite ubushobozi bwo guhugura abanyamakuru numva ndababaye kumva abanyamakuru bahugurwa n’umukozi uwo ariwe wese wa MHC kuko njye nsanga ataribyo.

Nta nubwo ari amahugurwa kuko amahugurwa ni nkariya ARJ yateguye ikazana abantu nabo bahuguweho ndetse hanze y’uRwanda nka Kagire Edmond yahuguraga yerekana nawe ibyo yahuguweho ukabona ko hari ubumenyi yahashye ashaka ko nabagenzi be babubonaho ariko abakozi ba MHC bazangura iki abakozi?ubundi se bafite ubwo bushobozi koko cyangwa nukwishakira amafaranga ya misiyo kuko buri uko bagiye bandikirwa misiyo.

Kuki ubona abanyamakuru bishimira cyane Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ARJ Muganwa Gonzaga kurusha Peacemaker Mbungiramihigo na Mugisha Emmanuel wa RMC?.

Gonzaga impamvu akundwa cyane n’abanyamakuru azi ibibazo by’abanyamakuru kandi agerageza kubafasha ndetse akabaha n’umwanya akabumva akabavuganira niyo mpmvu mu nama y’abafite za websites yateguwe na RMC habaye impaka ndende kuko RMC yashakaga kuzishyira mu byiciro ariko Gonzaga yahawe ijambo avuze numva abari muri iyo nama bose bakomye amashyi ,icyo kikwereka umuntu ukorera abamutumye n’abaturage n’ubona Meya cyangwa Gitifu yirengagiza ibibazo byabo uzumva bavugira mu matama ariko umuyobozi uvugira rubanda uzajya wumva bamuganiraho ko ari umuntu mwiza hirya no hino mutubari no mu mago yabo kimwe na Muganwa Gonzaga avugira abanyamakuru kurusha abandi bose.

Kuki ateguye amahugurwa y’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye bakabyishimira?MHC yabuze amafaranga se?ntayo yabuze ahubwo niya mikorere nigize kuvuga aho usanga ikigo kikorera ibyo gishatse wagira ngo n’ikigo cy’umuntu ku giti kuko batumira uwo bashatse uwo badashatse bakamureka cyangwa bamutumira yagenda agasanga bamusimbuje undi batamumenyesheje impamvu bamusimbuje ugasanga n’ibintu bishyiriyeho uko bashaka kuko baziko bitazamenyekana.

N’ibyinshi umuntu yavuga ku itangazamakuru cyangwa yakwandika ariko ibi n’ibitekerezo byanjye ntago mvuze ko ari ihame ariko itegeko nshinga ryemerera umuntu wese gutanga ibitekerezo bye bipfa kuba bidatukana cyangwa bitavangura ,ibi bigamije kuvuga ibigenda neza bigashimirwa n’ibitagenda neza bikagawa ariko byose bigamije ko umwuga w’itangazamakuru utera imbere nkuko indi myuga itera imbere.

Gatera Stanley ushobora kunyandikira kuri email yanjye ufite igitekerezo cyangwa inama kuri stanleygatera@gmail.com

+25078366445o

774 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.