umu amakuru- Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio) | Umusingi

Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)

Please enter banners and links.

Nkuko bisanzwe murabizi ko buri muntu afite uburenganzira 100% bwo gutanga ibitekerezo bye ku ngingo runaka n’iyo mpamvu njye uyu munsi ndashaka kubagezaho igitekerezo cyanjye ku burenganzira bwa muntu ariko nihereyeho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda(ARJ) witwa Habumuremyi Emmanuel aherutse kumphotera ambwira amagambo atari meza antonganya nkaho ndi umukozi we wo mu rugo cyangwa ndi umugore we uretse ko nabo utababwira nabi.

Icyo namubwira ni uko niba hari uwamuntumye yaramushutse cyangwa yakoresheje approach mbi kuko gusanga umuntu yibere mu kazi ndetse mu mahoro menshi ugatangira kumubwira nabi usa nugaragaza ko ufite imbaraga ntawagukoraho ugomba gukora uko ushatse uba wibeshye.

Icyo namusaba ni uko ibyo akora akwiye kubikora neza kuko natangira ibyo guhangana n’Abanyamakuru kamubayeho kuko intebe yicayemo hari benshi bayicayemo ariko baragiye barahansiga njye ndikoresha kandi we arakoreshwa isaha ni isaha bazamwirukana kandi nzasigara.

Nturi uwa mbere nturi n’uwa kabiri ndetse nturi uwa gatatu wicaye muri iyo ntebe ni benshi bakubanjirije rero wowe ushaka kwigira uwahatari kandi uri umukozi wacu n’ubwo wenda misiyo yakuzanye ntayizi ariko icyo nzi ni uko abanyamakuru benshi bamaze gucika kuri ARJ kubera wowe n’abataragenda bari hafi gusa icyo nabonye ni uko udakunzwe mu banyamakuru.

Reka mbanze mbwire abantu uko byagenze kuko byarambabaje kunsanga ku rubaraza rw’inzu yacu nk’abanyamakuru umuturage azanye inkuru kugirango tumufashe tumukorere ubuvugizi urangije uza untonganya ngo ibyo nkoze ntibyemewe ngo nakabaye nagiye ku isambu y’uwo muturage niba ari inkuru y’akarengane ashaka ko umufasha.

Naramusobanuriye nti mbere yo kujya ku isambu uvuga n’ubwo atari isambu ubanza kumva inkuru uko iteye byaba ngombwa ujya aho ikibazo cyabereye (Field)ariko wabanje kuganira n’umuturage.

Ikindi yansabye ikarita y’ubunyamakuru mubwira ko iyo nari mfite yarangiye igihe n’ishyuye indi batarayimpa ati “Abishyuye bose siko bazihabwa”.

Nahise numva ko ashobora kuba abizi ko ntayo bazampa kuko nayishyuye ku itari 11 z’uku kwezi kugeza n’uyu munsi ntayo ndabona.

Iburyo niwe Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ARJ Habumuremyi Emmanuel na njye Gatera Stanley

Ariko ikarita ntabwo aricyo kibazo ahubwo n’uburyo yitwayemo kuko umuyobozi mwiza yari kumbwira neza ati aho hano muhagaze ku rubaraza ntimwemerewe kuhahagarara kuko mutari abanyamakuru ariko n’abaturage barahahagarara ahubwo wenda ni uko yari agize amahirwe ahabonye uwo adashaka ariwe Gatera Stanley ati reka mufatire aho.

Wanyibeshyeho kuko nzi amategeko kandi nzi uburenganzira bwanjye ,ikindi ndi umuyozo w’Ikinyamakuru gikomeye ,abaturage maze gufasha ni benshi cyane harya ngo ni uko wabaye umujyanama wa Minisitiri?ibyo hari aho bidakora.

Kubera ko wumva uwagutumye ukabona akazi ahongaho wumva ko ukomeye cyane?hari n’uwakubanjirije wigeze kunsaba urufunguzo rwa ARJ nkaho ari njye warubikaga ashaka kunyirukana kuri ARJ arambwira ngo sinzahagaruke ariko ntiyamaze amezi 6 baramwirukana ariko ubu turahura akagira isoni abona ndimo gukora ntakibazo.

Ese bakumbarije impamvu yatumye uza kumbwira nabi n’iyihe?Ni njye se wazanye ibibazo mu Isi?niba wari uvuye mu rugo watonganye n’umugore wawe wakabisize iwawe ukaza mu kazi umujinya washize ntabwo waza kudutura umujinya wawe kuko twese buri muntu afite ibibazo bye kumwongeraho ibyawe rero ntibyashoboka.

Mu by’ukuri ikosa nakoze n’irihe?wenda rirahari simbizi ariko iyo umpamamagara nk’umuyobozi mu biro byawe ukambwira uti ibyo wakoze ntabwo aribyo ntuzongere cyangwa icyo cyakunanira ukajya kundega mu rukiko ko nishe amategeko runaka yo kuganira n’umuturage uzanye inkuru ashaka ko tumukorera ubuvugizi urukiko rukabisuzuma rwasanga nakoze icyaha rukampana ariko udakoresheje imbaraga uvuga nabi unkankamira uboshye ndi umukozi wawe wo mu rugo.

Nagize Imana njyaho ku ishuri gacye menya uburenganzira bwa njye ndetse n’amategeko n’iyo mpamvu ntashobora kwemerera umuntu kuvogera uburenganzira bwa njye cyangwa kumpohotera uko yishakiye yitwaje icyo aricyo.

Nashatse ku mufata amajwi ariko arabimenya ahita yiruka ajya muri Newsroom akoresha ikiganiro n’abanyamakuru ababwira uburyo nazanye abantu ku ishyirahamwe ry’abanyamakuru kandi nta byangombwa mfite abanyamakuru basohotse ikiganiro kirangiye batangira kumbaza uko byagenze ndabasobanurira bati se ubwo ikosa wakoze n’irihe?bamunenga ko ahubuka mugufata ibyemezo.

Abanyamakuru bakomeje gukurikirana ikibazo baza kumbwira ngo yarimo kubaririza aho ndara ngo baze n’injoro bamfate bamfunge mpita n’ibaza niba koko ikibazo ari umuturage wari unzaniye inkuru cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma?kuko sinumva ko ibyo aribyo byatuma ajya no kubaririza aho ndara ngo bamfate bamfunge.

Gusa hari abantu bafite imitima ntazi uko iteye kandi na Perezida wa Repubulika bene abo bayobozi ahora abavuga aho gukora akazi ahubwo ugasanga bari mu bidafite akamaro.

Reka ndekere aho ibindi murabisanga muri Vedio niba yumva yumve kandi niba atumva arorere ariko arekeraho kuzana ibibazo bye kubitura abandi ntabwo ari twe twazanye ibibazo mu Isi ku buryo twabiryozwa.

Ariko nawe niyumva ashaka gutambutsa igitekerezo cye tuzamuha umwanya hano nawe agitambutse n’undi wese wabishaka yumva hari icyo ashaka kugeza ku batuye isi igitekerezo cye turacyakira rwose.

Uwashaka kunyandikira ni kuri Email yanjye stanleygatera@gmail.com hanyuma tgafatanya kurwanya akarengane n’ihohotera iryo ariryo ryose kandi tuubahana muri macye ibitekerezo byubaka ,murakoze rero mubane na Nyagasani mu mahoro

Gatera Stanley

1,835 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.