umu amakuru- Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta? | Umusingi

Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?

Please enter banners and links.

Ese yatinye ko aje mu Rwandayafungwa kubera ibivugwa ko yaba yarashutswe na RNC ya Kayumba Nyamwasa?cyangwa na FDRL .Birababaje kubona umuhungu wa Gisa Fred Rwigema atinya kugera mu gihugu ise yapfiriye aharanira ko Abanyarwanda bari baraheze hanze bataha ndetse no kubohora igihugu.

Mu ijambo rya Perezida Kagame ryatumye benshi bitabiriye ubukwe bamenya byinshi bari batazi ku muhungu wa Fred Rwigema witwa Eric Gisa Rwigema (Junior) aho byavuzwe ko yifatanije n’abarwanya ubutegetsi bwa Kagame .

Perezida Paul Kagame yasabye Eric Gisa Rwigema (Junior), umuhungu wa Gen Major Fred Gisa Rwigema wagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, kugaruka mu gihugu akima amatwi amagambo y’abaturanyi rimwe na rimwe anateranya imiryango.

Eric Gisa Rwigema (Junior),

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu bukwe bwa Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Fred Rwigema akaba na mushiki wa Eric Gisa Rwigema, washakanye na Marvin Manzi, umuhungu wa Louis B. Kamanzi nyiri Radio Flash mu bukwe bwabereye i Kigali.

Mu ijambo rye, Jeannette Rwigema yagize ati “Ndagira ngo mumfashe gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu we ku ruhare rukomeye cyane bagize mu muryango wacu. Aba bana bashoboye kwiga, ntacyo babuze mwarakoze ndabashimiye mbikuye ku mutima.”

Ibi yabivugiye mu bukwe bw’umukobwa we bwabaye Ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 aho abakurikiranye ibirori banenze ko aho kuba ubukwe bw’ibyishimo ahubwo bwabaye politike cyane .

Abasesenguye ijambo rya Janet Rwigema bavuga ko iyo umwitegereje ku maso ye ibyo mu cyongereza bita Body Language atari yishimye kandi ari umunsi w’ubukwe bw’umwana we kandi kutishima kwe bakabishingira ku ijambo Perezida Kagame yavuze ku muhungu wa Rwigema gukorana n’abanzi b’Igihugu bikaba byaratumye adataha ubukwe bwa mushiki we.

Perezida Kagame yavuze ko yagiye agira igihe gihagije cyo kuganira na Eric Gisa Rwigema no kumuhanura anamusezeranya ko ntacyo azamuburana ariko bikitambikamo amagambo y’aba baturanyi.

Ati “Uriya musaza wawe akirangiza amashuri yisumbuye nicaranye nawe kandi nanamugutumyeho nizere ko yakumpereye ubutumwa ndetse nanamutuma no ku mubyeyi wundi yasigaranye. Twagiranye ikiganiro kinini cyane nk’uwubaka umwana muto ukura.”

Janet Rwigema avuga ijambo rye mu bukwe bwa Teta umukobwa we ndetse aha Perezida ijambo

Perezida Kagame avuga ijambo rye mu bukwe bwa Teta na Marvin Manzi

Marvin Manzi na Teta

“Ari we na mushiki we nanabasezeranyije ko ntacyo bamburana gishoboka ku muntu ariko icyo gihe nyine hagera igihe hakazamo ibintu birebire birimo amatiku n’amagambo aturutse hanze. Rimwe na rimwe ibyo nabyumva nkasubira inyuma nkicecekera nkabyihorera.”

Ikibazo cy’amatiku mu Rwanda kimaze gufata indi ntera kandi abakuru bakwiye kugishakira umuti kuko hari benshi bahunga igihugu kubera amatiku abandi bagafungwa kubera amatiku abandi bakirukanwa ku kazi  kubera amatiku .

 

 

10,345 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.