umu amakuru- Pasiteri Bugembe yasengeye Bobi Wine amuha ijambo kuvugana n’Abakirisitu amusaba kutajya mu bya politike ati uziko ndi uwa Museveni undi nawe ati uziko ndi uwa People Power | Umusingi

Pasiteri Bugembe yasengeye Bobi Wine amuha ijambo kuvugana n’Abakirisitu amusaba kutajya mu bya politike ati uziko ndi uwa Museveni undi nawe ati uziko ndi uwa People Power

Please enter banners and links.

M,

Pasiteri Bugembe uzwi cyane muri Uganda yasabye Abakirisitu gusengera igihugu kubera ibibazo kirimo aho abantu bapfa cyane kubera impanuka ati Imana yibiduhereye ububasha gusengera abantu bose.

Ibi byabereye mu masengesho uyu Pasiteri ajya ategura iyo umwaka urangira ,aya masengesho akaba yabereye mu rusengero rwe Light of the World ruherereye ahitwa  Nansana.

Ubundi Bugembe aya masengesho yajyaga ayakorera muri Stade ya Nakivubo hakaza abantu benshi cyane akabasengera ariko ubu iyo Stade irimo kuvugururwa ndetse yigeze no kuyakorera Makerere University.

Muri aya masengesho Umuhanzi akaba n’umunyapolitike Depite Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni yari yaje kumusengera dore ko bombi ari inshuti banakoranye indirimbo yitwa Olokoka Di?bivuze ngo uzakizwa ryari ?.

Bugembe yagiye kumusengera amusaba kutajya mu bya politike ati urabiziko ndi uwa Museveni Bobi Wine nawe ati nanjye ndashaka ko ubimenya ko nta kibazo mfitanye na Museveni wawe ko njye ndi uwa People Power.

Bobi Wine yaganiriye n’Abakirisitu arangije asaba Pasiteri Bugembe kumusengera kubera ibibazo yahuye nabyo bikomeye uyu mwaka n’ibirimbere kuzabinyuramo neza akarangiza umwaka neza dore ko afite gahunda yo kuzasimbura Perezida Museveni muri 2021.

3,055 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.