umu amakuru- Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura | Umusingi

Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura

Please enter banners and links.

Reka ntangire mbasuhuza hari hashize igihe ntandika opinions cyangwa ibitekerezo byanjye ariko nizere ko mu meze neza bityo rero hari impamvu itumye nongera kwandika kuko maze iminsi mbona ibintu bidasobanutse nk’umunyamakuru ndavuga nti reka mbisangize abakunzi b’inkuru zanjye n’abakunzi b’Ikinyamakuru Umusingi.

Mu by’ukuri turi hafi kujya mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite ariko ku mwanya w’umukuru w’Igihugu n’abonye abantu batanze kandidatire zabo ngo bashaka kuba Perezida w’u Rwanda bagasimbura Perezida Kagame ndumirwa.

Uretse kumirwa nasanze badusuzugura cyane bityo nkaba nsaba Komisiyo y’Amatora mu Rwanda ubutaha kuzajya ibanza gushishoza kugirango yakire Kandidatire y’umuntu kuko urebye umuntu nka Barafinda Ssekikubo ngo nawe arashaka kutuyobora koko dushyire mu gaciro n’ubwo byitwa ngo ni Demokarasi yari yayoboraho n’umudugudu?.

Uretse kuyobora Umudugudu RIB yigeze kuvuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse babuza itangazamakuru kongera kumuha ijambo ndetse ajyanwa I Ndera mu bitaro ubwo koko uwo niwe Abanyarwanda twifuza kutuyobora ?Oya.

Uretse ibyo kugira uburwayi bwo mu mutwe Barafinda ntabwo azi Ikinyarwanda neza kandi dukeneye umuntu uvuga neza akavuga ikinyarwanda neza kubera iyo mpamvu mbona nokwemera gufata Kandidatire ye bitari ngombwa.

Muraza kunyihanganira kuko abantu benshi mu Rwanda bamenyereye kumva ibyiza gusa cyangwa gushima gusa njye uyu munsi mbazaniye ibisharira kubera agaciro nzi umwanya wa Perezida ugira iyo mbonye abantu bawukinisha numva ataribyo cyeretse ari abantu tuzi bakomeye nkuko twigeze kubona ba Ntawukuriryayo Jean Damascene wo muri PSD n’abandi tuzi babayeho Abaminisitiri ndetse ari aba Dogoiteri abo njye nabemera.

Perezida Kagame azongera kwiyamamaza kuyobora indi manda

Frank Habineza wa Green Party nawe yemerewe kwiyamamaza

Mpayimana Philippe nawe yaremerewe

Diane Shima Rwigara iburyo atanga ibyangombwa bye ariko yarangiwe

Undi ndibuvugeho ni Mpayimana Philipe ndibuka bwa mbere aza aturutse mu Mahanga iyo yabaga amatora y’Umukuru w’Igihugu y’ubushize yegereje yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru yaje ateze akamoto mu by’ukuri ni mvuga ko ari ugusuzugura Abanyarwanda ndaba mbeshye?.

Bivuze ngo umukene kuri urwo rwego ntabwo aba akwiye kuba Perezida kubera ko aramutse abaye Perezida icya mbere yakora n’ukubanza kwirwanaho kwirukana ubukene amafaranga menshi akamugenderaho kandi mu bindi bihugu bareba umuntu uri ku rwego aho atazabona amafaranga y’Igihugu akagira umururumba akayakoresha mu nyungu ze bwite bityo rero mubwire aba bantu babanze bamenye ndetse bahe agaciro uyu mwanya mubabwire ko atari uwa buri umwe.

Reka mvuge kuri Diane Shima Rwigara agerageje inshuro 2 zose bivugwa ko atujuje ibisabwa ariko mu by’ukuri nanjye iyo nkoze isesengura ryanjye nsanga atabyujuje kuko icya mbere iyo avuga agaragaza umujinya kandi byatera abantu ubwo ko aramutse abaye Perezida abantu benshi bashobora gufungwa cyangwa bagahunga kuko dukeneye Perezida utagira umujinya kuko umujinya ni mubi uretse ko ikimutera umujinya ntaribukivugeho ariko yakabaye yirengagiza ibindi byose akavuga neza abantu bakobona ko avugana ubushishozi n’ubwenge.

N’iyo mpamvu no mu gihugu cya Uganda uwitwa Bobi Wine nawe atazaba Perezida kubera imvugo ze avugana umujinya atukana bene abo bantu baba bateye ubwoba kuko bagize ububasha abantu bahura n’ibibazo.

Ndavuga no kuri Frank Habineza Perezida w’Ishyaka rya Green Party nawe yigumire ku Budepite kuko umwanya wa Perezida ntiyabishobora kuko nawe ikinyarwanda ntakivuga neza mbese iyo umurebye ubona ko hari indi myanya yajyamo akayobora wenda yaba Minisitiri n’iyindi itandukanye yayishobora.

Hari n’abandi batandukanye bakomeje gushaka ngo kuba Perezida barimo Ingabire Victoire ,Me Ntaganda Bernald abandi baba hanze y’Igihugu sindibubavugeho kuko bo n’ibyifuzo byabo ariko aba bo barabigerageje bamwe barafungwa.

Ubu ndibaza umuntu azajya ava epfo iyo ngo aje kuba Perezida w’Abanyarwanda duceceke?reka reka hari ibintu dukwiye kumenya tukamenya n’agaciro kabyo.

Nkubu bishobotse aba bantu bose nkahura nabo nkagirana nabo ikiganiro ariko mbishatse nababona nkababaza nti uramutse ubaye Perezida ni iki wakorera Abanyarwanda ?kuko ubundi ahandi ubwira abaturage ko uzabubakira amavuriro cyangwa amashuri cyangwa imihandi cyangwa azabaha amazi meza n’amashanyarazi byose Kagame yarabikoze ubu aba bazayimamaza bazakora iki?.

Ni ukuvuga ujya kwiyamamaza hari ibyo uvuga azakora byananiye uriho bazatubwire ibyo bazabwira Abanyarwanda bazadukorera uriho atakoze bityo twumve niba koko bakwiye kwiyamamaza cyangwa kuba Perezida kuko icyo ntekereza buri umwe umubwiye ngo avuge ibintu 5 azakorera abanyarwanda aramutse abaye Perezida ashobora kubibura.Reka ncumbikire hano igitekerezo cyanjye ariko nkuko bisanzwe n’igitekerezo cyanjye niko mbibona kandi nemerewe gutanga ibitekerezo n’undi wese bityo uwasoma igitekerezo cyanjye akumva hari icyo ashaka kukivugaho yanyandikira kuri email yanjye stanleygatera@gmail.com cyangwa akanyandiukira kuri whatsapp 0783664450.

Murakoze Mugire amahoro y’Imana kandi mbifurije amatora meza.

Gatera Stanley

 

1,785 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.