umu amakuru- Rubavu, Nyabihu na Kamonyi Ishyaka Green Party ryavuyeyo ryemerewe gutorwa kubera gahunda yaryo ivuga uburyo izakemura ibibazo byabaturage | Umusingi

Rubavu, Nyabihu na Kamonyi Ishyaka Green Party ryavuyeyo ryemerewe gutorwa kubera gahunda yaryo ivuga uburyo izakemura ibibazo byabaturage

Please enter banners and links.

Kuwa 18 Kanama 2018 Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda ryakomereje mu Turere twa Rubavu na Nyabihu aho biyamamarije abaturage baho bakabemerera kuzabatora mu matora ateganijwe tariki 3 kubera gahunda nziza y’ibyo bababwiye bazabakorera nibabatora.

Zimwe muri gahunda Ishyaka riharanira kurengera ibidukikije na Demokarasi ryahereyeho harimo gushyiraho uburizi bwiza kandi buhamye aho uwitwa Carine Maombi akaba ari Visi Perezidante w’iryoshyaka yavuze ko mu burezi harimo ikibazo cy’indimi aho usanga abanyeshuri barangiza kwiga batazi neza icyongereza ati “Ibyo byose muzadutore tujye kubikemura abana banyu bige neza”.

Carine yavuze no ku kibazo cy’inganda zaba iziciriritse ndetse n’izikomeye aho yavuze ko abaturage ba Rubavu bakwiye gutora Ishyaka rya Green Party maze rikazabashyiriraho inganda zo kubafasha gutunganya ibihingwa byabo akaba yarabivugiye mu Murenge wa Mahoko.

Iryo Shyaka ryahavugiye gahunda nyinshi ku buryo abaturage basigaye bavuga ko bazatora Green Party kugirango izabagezeho ibyo andi mashyaka yananiwe kubagezaho.

Icyarushijeho gushimisha abaturage n’ikibazo cy’umusoro w’ubutaka cyavuzwe na Perezida w’Ishyaka rya Green Party Dr.Frank Habineza wavuze ko Leta ifite ubutaka bwayo bwinshi harimo imisozi yose idakwiye gusoresha ubutaka bw’abaturage maze abari baje kumva imigabo n’imigambi ya Green Party bakoma amashyi bavuga cyane ngo tuzagutora.

Abarwanashyaka ba Green Party babyina indirimbo zirimo imigabo n’imigambi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda

Dr.Frank Habineza avugana n’itangazamakuru nyuma yo kwiyamamaza muri Kamonyi

Umwe mu baturage twaganiriye nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa nyuma y’Ishyaka kuvuga imigabo n’imigambi ya ryo yagize ati “Twumvise iryo shyaka ari ryiza kandi rifite gahunda nziza tugomba kubatora kugirango gahunda zabo zitugereho kuko numvise ibyo batubwiye ari byiza cyane”.

Green Party yavuye I Rubavu ikomereza mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe aho abaturage baje ari benshi bakaba barakiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wuwo murenge wababwiye ko abahaye karibu bisanzure nta kibazo gihari kandi babwire abaturage gahunda babafitiye maze ubwo ku munsi w’itora bazihitiremo abo batora.

Mu Karere ka Nyabihu naho Dr.Frank Habineza yabwiye abaturage baho ko ntarindi Shyaka bagomba gutora cyeretse Ishyaka rya Green Party kuko rizabafasha gukemura ibibazo bafite birimo icy’abana kugwingira kandi akarere kabo kari mu myanya ya nyuma ifite abana benshi bagwingiye barenga 45%.

Abandi bakandida bo muri Green Party nabo bababwiye byinshi bazakora bageze mu Nteko ishingamategeko birimo uburinganire ,ubuzima bavuga ko mituelle de santé umuntu akwiye kujya ayishyura uwo munsi akayibona kandi agahita yivuze atari ibyo kwishyura ukamara ukwezi kose utivuza cyangwa umuryango w’abantu 6 cyangwa 10 bisaba ko bose babanza kwishyura umwe muri bo atakwishyura n’abandi ntibabone mituelle de santé ko ibyo byose bazabikemura.

Abaturage ba Mahoko

Havuzwe n’ikibazo cy’ibirayi aho usanga abahinzi bagira ikibazo cy’isoko aho kubigurisha iyo byeze ariko Dr.Frank Habineza ababwira ko nibatora Green Party bazashyiraho amategeko arengera abahinzi n’aborozi ku buryo umuntu azajya yeza ibirayi akabyijyanira ku isoko bitandukanye n’uko ubu bikorwa kuko abahinzi babyo bavuga ko bibasaba kwishyira hamwe bakagwiza ibyo umuguzi ashaka akabona kuza kubagurira ,umuntu ku giti cye atemerewe kuba yapakira imodoka akajyana I Kigali kubigurishayo.

Nyuma ya Rubavu na Nyabihu ,Ishyaka Green Party rikaba kuri uyu wa 18 Kanama 2018 ryakomereje mu Karere ka Kamonyi aho basanze abaturage benshi babategereje maze batangira gahunda babyina indirimbo z’Ishyaka hakomerezaho imigabo n’imigambi aho Dr.Frank Habineza yabwiye abanyamakuru ko aho bageze kwiyamamaza abaturage baza ari benshi kandi bakabizeza kuzabatora kubera gahunda y’Ishyaka nziza.Yakomeje avuga ko hakiri Uturere twinshi two kujyamo kwiyamamaza ariko ingendo bamaze gukora abona ibintu bigenda neza nta kibazo gihari biteguye gutsinda.

Yabajijwe no ku kibazo y’uko yatsinzwe mu matora ya Perezida wa Repubulika niba naya yumva atazatsinda ati “Uriya wari umwanya umwe kandi twahatanaga na Perezida umaze igihe ku butegetsi ariko ubu n’imyanya 80 kandi turi amashyaka 4 muri iyo myanya 80 ndumva tutazaburamo imyanya 10 indi n’abandi bakayisaranganya”.

Gatera Stanley

806 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.