umu amakuru- Polisi yamumanuye mu gisenge cy’inzu yihishe ashinjwa kwesikoroka abantu Miliyoni 8 z’Amadorari | Umusingi

Polisi yamumanuye mu gisenge cy’inzu yihishe ashinjwa kwesikoroka abantu Miliyoni 8 z’Amadorari

Please enter banners and links.

Umusore uzwi cyane muri Kampala w’umunyamideli akaba azwi no mu myidagaduro witwa Don Nasser polisi yamukuye mu gisenge cy’inzu cyangwa muri parafo yihishemo nyuma yo kuvugwaho kwesikoraka abantu agera muri Miliyoni 8 z’Amadorari.

Uyu musore uzwiho kugira amafaranga menshi ngo amaze iminsi agenda yigamba aho aba yasohokanye n’inshuti ze ko Polisi yose ayifite mu mufuka we bivuze ko bose abaha ruswa ndetse akigamba ko abasirikare bakuru n’abapolisi abahemba umushahara ko nta wamukoraho.

Hari hashize iminsi hari video y’umunyamerika witwa Johnny Hill aho avuga ko Don Nasser ko yamwisikoretse akamwambura amubeshye ko agiye kumuzanira amabuye y’agaciro apima ibiro 75kg kandi uyu munyamerika akaba ari uwa 3 umaze kwibwa n’uyu musore mu bujura bushukana.

Jonny avuga ko yahaye Don $1.5M (ushyize mu magande angina na Miliyari 5 na Miliyoni 500 UGX 5.5Billion).

Aya niyo mabuye y’agaciro yafatiwe mu nzu ya Don

Mastullah Nassali niwe uri mu rukundo na Don Nasser ,uyu akaba yarakundanye nawe nyuma yo kureka Maggie Kaweesi uwahoze ari umugore wa AK47 murumuna wa Chamilion wapfuye, akaba yihakanye ubufatanye na Don kwiba umunyamerika.Hari undi mugore w’Umugande utavuzwe amazina ye nawe uvuga ko yibwe angana na USD 360,000 (nearly 1.3 Billion Uganda Shillings) ayibwe na Nasser ndetse hakaba  hari undi mugore  wumucuruzi wo mu gihugu cya Dubai nawe uvuga ko yamwibye amushutse angana na $5.5Miliyari  (nearly 18.8 Billion Uganda Shillings).

Bakaba bamufatanye amabuye y’agaciro yamakorano abeshyeshya abantu ndetse n’amadorari y’amakorano mu nzu ye polisi ihita imujyana.

Mugire Charles

 

 

5,002 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.