Moto zasimbuye ingobyi mu gutwara abarwayi kwa muganga
— June 30, 2018Please enter banners and links.
Mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera abaturage bakundaga gutwara abarwayi kwa muganganga bahetswe mu ngobyi, ariko binyuze mu gukora umuganda ubu aho imodoka idashobora kugera hifashishwa moto bitewe n’imiterere y’ako gace.
Baziruwiha Emmanuel, utuye mu Mudugudu wa Musara, mu Murenge wa Kagogo atangaza ko bimwe mu bibahangayikishije ari ukubura umuhanda mwiza mu gihe ubuyobozi bwabijeje ko icyo kibazo kizakemuka.
Baziruwiha yagize ati “hano batwijeje ko tuzabona umuhanda twarategereje twarahebye, abayobozi bakatubwira ko umuhanda bagiye kuwukora , umuhanda twarategereje ntabwo bigeze bawukora, kugira ngo tuvane umurwayi aho dutuye tumugeza ku bitabo bya Butaro ntabwo byoroshye nk’umuntu utwaye igare keretse ari moto ho byashoboka”.
Imwe mu mihanda bakoresha bajya kwa Muganga
Uwimana Agnes utuye mu Kagali ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo avuga ko ubu ntabagitwara abarwayi mu ngombyi ko aho bishoboka batwara abarwayi kuri Moto. Uwimana avuga ko nyuma y’ubuvugizi bakorewe n’abanyamakuru hari icyakozwe kugira ngo abaturage babone imihanda ibafasha, umumotari ashobora kunyuzamo Moto, ati “nta muntu bagiheka mu ngobyi kera barabahekaga bagasitara nko hasi, ariko ubu hari imihanda idufasha nubwo ikibazo cyayo kitarakemuka uko tubyifuza”.
Butoyi Louis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo atangaza ko imiterere y’Umurenge igira uruhare mu gutuma hari ubwo hifashishwa imihanda y’umugenderano kugira ngo aho imodoka itagera moto ihagere kuko hahanamye. Icyifuzo cy’umuhanda kikaba kiri mu byifuzo basabye ko byashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Butoyi Louis
Butoyi yavuze ko imihanda yakozwe, ariko bitari ijana ku ijana, ko aho babonaga hari ikibazo gikomeye cyane bakoraga umuganda kugira ngo byibura moto igere ku murwayi, yagize ati “Aho twabonaga ko hari ibibazo bikomeye cyane, twashyizemo imbaraga ku buryo nibura moto ishobora kuhagera”.
Pascal Bakomere
3,577 total views, 5 views today
Leave a reply