Scotland:Umwana w’imyaka 6 yasambanyijwe kungufu uwamusambanyije arangije aramwica
— July 6, 2018
Please enter banners and links.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 6 kuri uyu wa kane tariki 5 Nyakanga 2018 yasanzwe mu bihuru bya hotel ariko itagikorerwamo yishwe ariko iperereza ryakozwe na Polisi ya Scotland rivuga ko mbere yo kumwica uwamwishe yabanje kumusambanya kugahato.
Alesha MacPhail niwe wasambanyijwe aricwa ajugunywa mu gihugu hafi ya hotel itagikorerwamo ariko nyuma polisi yashakishije ahantu hose basanga yishwe ariko yabanje gusambanywa ku ngufu ndetse n’uwamusambanyije akamwica yaje gufatwa nawe basanga atarageza imyaka y’ubukure.

Inzu Alesha MacPhail yabagamo

Imodoka yari izanye ushinjwa kwica Alesha MacPhail ku rukiko

Polisi iri mu mukwabo wo gushakisha Alesha MacPhail



Uwamusambanyije akamwica akaba yagejejwe mu rukiko rwa Greenock Sheriff ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi ariko urubanza rukaba rwabereye mu muhezo n’amazina y’uwasambanyije akica Alesha MacPhail yagizwe ibanga nkuko The dailymail ibivuga.
Umupolisi wakurikiranye gushakisha aho umwana yabariye witwa Superintendent Stuart Houston yafashe mumugongo umuryango wa Alesha MacPhail abihanganisha ndetse asaba abaturage ba Bute kuba hafi y’uwo muryango kandi bakajya bafashanya gucunga umutekano no gutanga amakuru kugirango bashobora gufata abanyabyaha.Yakomeje ashimira umuryango wa Alesha MacPhail kuko witwaye neza mu kibazo cyo gushakisha umwana wabo kandi abizeza kuzakomeza kubaba hafi.
Umwana yabanaga na Nyirakuru ubyara se witwa Calum MacPhail w’imyaka 49 na Angela King w’imyaka 46,na se witwa Robert MacPhail w’imyaka 25.
Amakuru y’uko yabuze yamenyekanye nyuma yo gusanga Atari mu buriri bityo batangira gushaka baramubura bahita bamenyesha polisi kubera ko ubu ku isi yose abana babiba polisi yahise ihaguruka batangira gushakisha hanyuma nibwo bamusanze yapfuye bamujugunye mu gihuru kiri mu mbuga ya hotel itagikorerwamo.
Ubusanzwe uwo mwana wishwe yabanaga na nyina ahitwa Airdrie, Lanarkshire ariko mu biruhuko akaza kwa se akaba ariho yiciwe.
3,701 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umwana yamize igishyimbo kimuhagama mu mihogo arapfa
Inkuru y’umugore wataye umugabo we mu bitaro babyaye umwana utagejeje igihe ,buri umwe uyumvise ararira (Vidio)
Abana babaga mu bigo by’Impfubyi babayeho nabi batunzwe no gusura inshuti kugirango baboneyo ifunguro n’icumbi kandi ngo inkunga iva hanze iraza
Ntago dushaka ko muzadusigira igihugu cy’ibibazo – Uwera Zamida
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply