umu amakuru- Abana babaga mu bigo by’Impfubyi babayeho nabi batunzwe no gusura inshuti kugirango baboneyo ifunguro n’icumbi kandi ngo inkunga iva hanze iraza | Umusingi

Abana babaga mu bigo by’Impfubyi babayeho nabi batunzwe no gusura inshuti kugirango baboneyo ifunguro n’icumbi kandi ngo inkunga iva hanze iraza

Please enter banners and links.

Amakuru atangwa n’abana b’impfubyi babaga mu bigo by’impfubyi nyuma Leta igashyiraho gahunda yo kubashakira imiryango ibarera abandi batabonye imiryango bagakodesherezwa ndetse bagahabwa amafaranga yo kubatunga no kubigisha ,ubu ubuzima babayeho buteye agahinda.

Hashize igihe Ikinyamakuru Umusingi gikurikirana inkuru y’ubuzima abo bana babayemo maze mu cyumweru gishize nibwo twasuye abo bana baba mu Karere ka Rubavu maze badutangariza ubuzima bugoye babamo buteye agahinda.Umwe mu bo twaganiriye witwa Mugisha Abbe  Joseph watubwiye ko ahagarariye bagenzi be barenga 100 akaba yaradutangarije ko babayeho mu buzima bugoye ndetse buteye agahinda kuko batakibona ifunguro ndetse batakigira aho bacumbika.

Mugisha Abbe yagize ati “Ubu kurya bidusaba kujya gusura inshuti zacu kugirango bateke turye tunaryame kuko wasuye abantu ntibateka ngo bakwime ibiryo kandi barabizi ko tubayeho nabi iyo batubonye barabimenya ariko turifuza ko mudukorera ubuvugizi tukava muri ubu buzima”.

Abbe Mugisha avuga ko bagiranye inama n’ababashinzwe barimo Inama nkuru y’Igihugu ishinzwe kwita ku bana ndetse n’Akarere ka Rubavu n’umushinga witwa Hope and homes ushinzwe gufasha abo bana bemeranywa ko abana bakora imishinga bakayitera inkunga bagatangira kwitunga ariko ngo ntago ibyo byakozwe kandi inama yari yemeje ko inkunga zigiye guhagarara bityo abana bagatangira kwishakira imibereho.

Undi mwana nawe twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Twibaza impamvu tubayeho nabi muri ubu buzima kandi twumva ko inkunga ziva hanze ziza ahubwo mwatubariza aho izo nkunga zijya kuko n’imishnga batubwiye gukora twarayikoze ariko twajya kumva tukumva ngo bahaye kanaka tutazi icyo bashingiyeho gutoranya uwo baha amafaranga”.

Bamwe mu bana bavuga ibibazo bahura nabyo birimo kubura ifunguro naho gucumbika

Abbe Mugisha yavuze ko basabye guhura na Meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert ngo ababwira ko bagiye gukurikirana ikibazo cyabo kigakemuka ariko bakaba basanga ikibazo cyaba kimaze igihe basa nkaho bagisiganira.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Meya w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert kuri Telephone ye igendanwa ntibyadukundira ariko tumwoherereza ubutumwa bugufi tumubaza niba azi ikibazo cy’abana babaga mu bigo by’impfubyi ubu babayeho nabi na gahunda babafitiye ariko yanga kudusubiza.

Biramenyerewe ko bamwe mu bayobozi iyo hari ikibazo badafitiye igisubizo kubera hari ibyo bagombaga gukora batakoze bahitamo kwicecekera.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya icyo umushinga witwa Hope and homes uvuga ku bibazo abana bavuga bafite ,twifuza no kumenya niba hari inkunga z’amafaranga agenewe abo bana zitangwa cyangwa niba zitangwa impamvu ari iyihe ariko kubera uburyo uwo mushinga ari uwabazungu ntago bashyiraho amazina yabo ku rubuga rwabo rwa website ariko twarabandikiye dushaka ko baduha umwanya tukaganira amaso ku maso ibibazo by’abana bafite batubwira ko bazaduha ubishinzwe ndetse batubaza n’igihe twifuza inkuru kuba yasohotse turabibabwira kuri email batwandikiye ariko banze kudusubiza.

Twabajije na Peace Plan nawo n’umushinga ufasha abo bana ariko imfashanyo ikanyuzwa mu Nsengero nkuko Mary Kamanzi umuyobozi muri Peace Plan yabidutangarije ko hari imfashanyo z’amafaranga anyuzwa mu nsengero kugirango bishyurire amacumbi abo bana n’ibindi ariko bikavugwa ko hari igihe zimwe mu Nsengero amafaranga bayatindana nkuko tugiye kuzabagezaho inkuru y’umwana wapfuye yabuze amafaranga yo kwivuza kandi inkunga zabo zitangwa.

Ku kibazo cy’abana muri Rubavu babayeho nabi twashatse kubaza Umuyobozi ushinzwe abana mur NCC witwa Marius maze tumubajije niba azi ubuzima bamwe mu bana b’impfubyi muri Rubavu avuga ko baganiriye nabo ariko ngo bisaba ubusesenguzi ati “Niba hari uwo uzi ufite ikibazo kihariye wamubwira tukavugana”.

Twahawe na nimero y’uwitwa Mark Weddington ko ari umwe mu baterankunga tumwandikiye kuri whatsap ye ariko ntiyadusubiza gusa abana bakeka ko hashobora kuba harimo uburiganya mu nkunga bahabwa aribyo bituma baba mu buzima buteye agahinda nkuko babyivugira mu majwi yabo dufite.Inkuru iracyakomeza .

Gatera Stanley

579 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.