Inkuru y’umugore wataye umugabo we mu bitaro babyaye umwana utagejeje igihe ,buri umwe uyumvise ararira (Vidio)
— April 15, 2019
Please enter banners and links.

Umugabo witwa Isaac Epenuyarijije abantu benshi bumvise ubuhamya bwe ukuntu umugore we yamutaye mu bitaro babyaye umwana utagejeje igihe ufite amezi 7 gusa.
Ubwo yatangaga ikiganiro kuri Capital FM mu gihugu cya Uganda yavuze ukuntu yanyuze mu buzima bugoranye rwana ni uko uwo mwana akura ariko agatekereza aho nyina ari n’ibyo arimo maze agasuka amarira no kuvuga bikamunanira.
Isaac Epenu yavuze uburyo yaguze umusambi wo kuryamaho mu cyumba cy’abana baba bavutse batagejeje igihe ,akaguma ku mwana kugeza igihe umwana yatangiye gukura abaganga bakamutegeka kumwonsa akoresheje icupa abana bonka nk’ibere.
Yavuze ko abagore muri icyo cyumba bamurebaga uburyo yita ku mwana we bakumirwa ariko avuga ko amaze kubona umugore we amutaye mu bitaro umutima we yahise yumva ko agomba kurwana kigabo uwo mwana akabaho kandi arishimira ko umwana ubu ameze neza.

Hano yari muri Studio ya Capital FM


Ari muri situdiyo ya radio yariraga yibutse ubwo buzima n’abanyamakuru bafatwa n’agahinda n’abumvaga radiyo nyuma bahawe umwanya wo guhamagara ariko bose bavugaga baririra abandi bati uwo simugore n’ishyano.
Buri muntu aba yumva afite ibibazo bikomeye ariko umugabo uterewe umwana utarageza igihe cyo kuvuka ababyeyi barabizi ,uwo mugabo aba afite ibibazo bikomeye nkuko byavuzwe n’abakurikiranye ikiganiro kuri iyo radiyo.
Iyi nkuru imaze iminsi abantu bayivugaho ku mbugankoranyambaga ariko uyu munsi nyiri ubwite yahawe amahirwe yo kuvuga uko byamugendekeye.
Epenu yakoraga akazi abona amafaranga ariko aza kukareka kubera umwana ariko abajijwe niba hagize umugira neza wamuha akazi yagakora avuga ko yifuza akazi ariko nanone ashaka kubanza gutegura ubuzima bw’umwana azabamo.
Umwana wa Epenu yitwa Paris ,mbere yo kuvuga izina ry’umwana we yabajijwe niba atagira umuryango wenda bashiki be cyangwa babyara be cyangwa ba nyirasenge ku buryo yari kubitabaza bakamufasha maze avuga ko mu muco wiwabo umwana aba ari uw’umugore n’umugabo abandi ntibibareba ariyo mpamvu yagombaga guhaguruka akarwana kigabo kugirango Paris akure abeho kandi nyina azamubone akuze.

Isaac Epenu hagati y’abanyamakuru ba Capital Fm uyu munsi
Inkuru ye Isaac Epenu ikaba yarananyuze kuri Televiziyo ya NTV .
Yatanze nimero ye ya Mobile Money kugirango aho waba uri hose ku isi kandi icyo waba ufite cyose wakimuha kuko umwana aracyari mu bitaro kandi aho ageze akeneye byinshi cyane ,natwe twahisemo kumufasha kugeza ubutumwa bwe kure kuko gufasha n’umugisha kandi ufasha utitaye ngo uwo ufashije uramuzi nimero ye ni +256785851239 amazina uzabona kuri iyi nimero ni Isaac Epenu.
Muhungu John-Kampala
6,013 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply