umu amakuru- Ni gute abasirikare bakomeye baba General bananirwa gukuraho Perezida Kabila ?biragoye kumukuraho ku myaka 47 kandi hari abafite za 70 | Umusingi

Ni gute abasirikare bakomeye baba General bananirwa gukuraho Perezida Kabila ?biragoye kumukuraho ku myaka 47 kandi hari abafite za 70

Please enter banners and links.

Muri iyi minsi haravugwa ibibazo by’imiyoborere mu karere hamwe havugwa amatora mu bihugu bimwe na bimwe ahandi hakavugwa ibindi bibazo ariko byose ukaba wakwibaza Africa izatungana ryari?.

Ikinyamakuru Umusingi muri iyi minsi abanyamakuru bacyo Rwego Tony na Muhungu John bakaba bakomeje kubakorera isesengura ku bihugu bitandukanye ubu bakaba bakoze isesengura ku gihugu cya DR Congo kivugwamo intambara zitajya zirangira ndetse n’amatora y’umukuru w’igihugu bikaba bivugwa ko hashize imyaka 3 yose badatora.

Abantu benshi hirya no hino bibaza uburyo Perezida Kabila Joseph wa Congo ananira abasirikare bakomeye ku rwego rwa General nka Gen.Nkunda,Gen.Ntaganda John Bosco n’abandi nka ba Col.Makenga n’abandi benshi kandi uba ubona bafite ababashyigiye ariko bakananirwa .icyo kintu kugeza ubu abantu ntibaramenya impamvu bananirwa.

Makenga

Uretse abo basirikare tuvuze bananiwe Gen.Nkunda akaba aba mu Rwanda naho Gen.Ntaganda John Bosco akaba afungiye I Lahe naho Col.Makenga bikaba yari yarahungiye mu gihugu cya Uganda ubwo M23 yatsindwaga ariko mu minsi ishize akaba yaratorotse muri icyo gihugu bivugwa ko ashobora kuba arimo gupanga urundi rugamba rwo kongera kugerageza gukuraho Perezida Kabila ariko icyo abantu bibabaza baba bagiye mu ishyamba koko kurwana ngo bakureho Perezida Kabila cyangwa baba bagiye kwishakira ubukire mu mashyamba ya Congo?cyangwa baba bakoreshwa n’abandi bantu batazwi n’ibindi bihugu?.

Ubu ndi abaturage muri Congo bari bafitiye ikizere n’uwitwa Katumbi ,uyu akaba ariwe ukunzwe cyane nyuma ya Kisekedi wari warabujije Kabila ibitotsi ariko nyuma akitaba Imana agasimburwa n’umuhungu we ariko utazwi cyangwa udakunzwe.

Katumbi nawe ikibazo ntago aba mu gihugu imbere kandi buryo iyo watangiye kurara hanze y’urugo rwawe nta mbaraga uba ufite ,hari byinshi uba utazi kandi n’abakagushyigikiye batangira gucika intege kuko batakureba ngo muganire mujye imigambi ugasanga uko iminsi ishira niko ikizere abantu bari bagufitiye gishira ariko iyo ugumanye nabo ukemera bakagufunga hari igihe ugira gutya ukagera kubyo ushaka ariko Imana nayo ikabigufashamo kuko hari igihe byanga ugafungwa imyaka myinshi ubuzima bwawe bukangirika,politike n’umukino utoroshye na gato.

Ikindi kijya kinanira abanyapolitike benshi bibagirwa gukoresha itangazamakuru kuko iyo urikoresheje bituma abaturage bahora bakumva bakamenya imigambi yawe ariko kujya mu ishyamba nta banyamakuru bakomeye ukoresha ntacyo byakumarira.

Hari ingingo ikomeye abantu bavuga ukaba wayiha agaciro nkuko bamwe mu bakurikirana politike muri Africa baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko basaba kudatangaza amazina yabo bavuze bati abo bashaka ko Perezida Kabila avaho afite imyaka 47 barashaka ko ajya he?cyangwa bumva byashoboka kandi hari abafite imyaka 70 no kuzamura?.

Kuri iyo myaka Perezida Kabila afite iracyari mito aracyafite imbaraga kandi afite abamushyigikiye ndetse bamushyigikiye kumushyiraho kandi bakomeye ikaba ariyo mpamvu kuri iyo myaka bitoroshye kumukuraho.

Perezida Museveni afite imyaka iri hejuru kure ugereranije iyo Perezida Kabila afite ,kuba afite imyaka mito ni kimwe mu bituma ananira abamurwanya mu gihe ikindi kivugwa ari uko abamurwanya baba batagiye ari ukurwana gusa ahubwo hari n’ibindi bishakira ugasanga barananiwe ndetse no gukoreshwa n’ibindi bihugu.

Aho bigeze ubu Perezida Kabila abamurwanya nibabyibagirwe ko bazamukuraho dore ko ubu imyaka 3 yose irashize kandi nta kizere ko amatora azaba vuba azakomeza abajijishe imyaka 5 ishire n’amatora najya kuba azaba yabonye abamushyigikira mu kwiba amajwi cyangwa yapanze n’uwo bazaba bahanganye mu ibanga atsinde akomeze abajya mu mashyamba bongere ngo baramurwanya byahe?.

Gusa abantu bazi politike bavuga ko Africa ari uko iteye kandi byose usanga Abazungu babifitemo ukuboko gukomeye.

Uvuze DR.Congo ,ukavuga u Burundi nabwo burimo ibibazo byenda gusa n’ibya Congo ,ukavuga Uganda ho barumiwe ubu abagizi ba nabi basigaye bafata abantu bugwate bagasaba ibifaranga agahishyi ndetse abandi bakabica ,Kenya Alshabab yamaze abantu ibica ,Zimbabwe Robert Mugabe yari yaranze kuva ku butegetsi kugera ubwo abasirikare bafashe icyemezo cyo kumukuraho.

Aho tutavuga ni muri Tanzania ariko naho biravugwa ko Perezida Magufuli manda ye yazanye igitugu gikomeye ndetse ashaka guhindura itegeko nshinga ry’icyo gihugu ariko ntibizamworohera.

Ukomeje hirya za Libya Ghadafi uburyo yishwe n’Abazungu bashyigikiwe na bamwe mu ba Perezida ba Africa ubu isi yose iricuza ku buryo igihugu ubu cyabaye isibaniro.

Tuzakomeza kubagezaho isesengura ku gihugu cy’uBurundi n’ibindi bihugu bitandukanye bya Africa muri rusange mu gihe bavuga ngo kwibohora kwa Africa bitavugwaho rumwe aho hari abavuga ko itaribohora.

1,929 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.