umu amakuru- MIJEPROFE ikwiye kubanza kumenya ibituma ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bitagerwa mbere yo kubaza impamvu butagerwaho | Umusingi

MIJEPROFE ikwiye kubanza kumenya ibituma ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bitagerwa mbere yo kubaza impamvu butagerwaho

Please enter banners and links.

Kuwa gatanu tariki 12 Mutarama 2018 muri Marriott Hotel I Kigali habereye inama yateguwe na MIJEPROFE igamije gukangurira itangazamakuru kujya rivuga inkuru cyangwa ibiganiro bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ,ndetse no kureba impamvu zituma hatavugwa inkuru nyinshi z’uburinganire no gushaka umuti w’icyo kibazo.

Muri iyo nama yari yatumiwemo inzego zitandukanye harimo RGB ,Polisi y’igihugu ,GMO ,Itangazamakuru ndetse n’abafatanyabikorwa ba MIJEPROFE batandukanye .

Inama yatangiye ikigoroba itangizwa na Prof.Shyaka Amastase umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda wahaye ikaze abatumirwa ndetse asaba abanyamakuru gucukumbura inkuru z’uburinganire nkuko bacukumbura izindi kugirango zifashe abantu gukemura ikibazo kigaragara mu buringanire n’ubwuzuzanye mu Rwanda.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance yagize ati “ndabashimiye kuba mwitabiriye ubutumire bwacu Minisiteri nyobora yabatumiye kugirango dufatanye kuganira ku bibazo byihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa n’abandi bose kugirango mwebwe abanyamakuru mugera kure mu menya amakuru atandukanye mudufashe tuganire tumenye uko ibyo bibazo byakemuka”.

Habaye kuganira ku bibazo bituma uburinganire n’ubwuzuzanye bitagerwaho ndetse bivugwa ko mu itangazamakuru hakiri icyuho kuko igitsina gore umubare wabaryinjiramo cyangwa abarikora ukiri hasi ndetse n’umubare w’abafata ibyemezo uri hasi cyane.

Havuzwe byinshi uwo munsi ku bijyanye n’umubare muto w’abagore cyangwa abakobwa ,mu itangazamakuru havuzwe ko nta mafaranga ari mu itangazamakuru bityo bituma abarijyamo baba bake.

Ikindi n’abaryiga muri Kaminuza iyo barangije bahitamo kujya gukora mu bigo bitandukanye na za Minisiteri bakaba aribo bajya mu kazi karebana no kwamamaza ibikorwa by’ibyo bigo cyangwa za Minisiteri no kuba bashinzwe itangazamakuru aho kujya kurikora(P.R.O).

Muri rusange hari ikibazo gikomeye mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi abantu birengagiza nkana ibyo bibazo ariyo mpamvu iki kibazo kitazakemuka ibyo bibazo bitaganiriweho.

Ikibazo cya mbere n’ubukene ,iyo urugo rwajemo ubukene havuka amahane ugasanga ahanini umugabo niwe bireba cyane kandi bivugwa ko urugo ari urwa babiri ,aha MIJEPROFE izahashakire umuti yigishe abantu ko uburinganire ari umugabo ari umugore bose ikibazo kibareba hadakwiye kugira urenganya undi.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance

Ikindi kibazo usanga hari abagore mucyaro bavuga ko ibyuburinganire igihe kitaragera mu gihe usanga abagabo benshi aribo batunze ingo aho umwe utarashatse ko amazina atangazwa yagize ati “njye ngomba gukorera umugabo wanjye icyo ashaka cyose kuko arantunze ninzana ibyuringanire nkatangira kumusiganya ko nawe hari ibyo agomba gukora tuzashanwa anyirukane cyangwa ansige mu nzu n’abana dutangire guhura n’ubuzima bubi kandi twari tumeze neza.Ni nde uzaba abihombeyemo?wenda uburinganire ku bagore bafite akazi kabahemba amafaranga menshi byashoboka kuko atandukanye n’umugabo yashobora kwibeshaho ariko udafite akazi byagenda gute?”.

Ikindi kibazo cyavuzwe kuri uwo munsi n’ikibazo cy’imyumvire kuko abantu uburinganire n’ubwuzuzanye  usanga buri umwe abwumva ukwe n’undi akabwumva ukwe bigatuma habaho kudahuza mu gupangira gahunda z’umuryango bigateza ibibazo.

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko badusabye ko amazina agirwa ibanga umwe tumwite Diane yavuze ko hari ibintu bitajya bivugwa ngo bishakirwe umuti kandi bikomeye aho avuga ko we uko abyumva n’uburyo abitekereza asanga ibibazo bitangirira mu kurambagizanya no guteretana ndetse no mu gusezerana mu mategeko.

Diane avuga ko usanga umuhungu ariwe utereta umukobwa kandi mu buringanire uwo ariwe wese akwiye kugira ububasha bungana ,noneho ugasanga akenshi umuhungu niwe usohokana umukobwa akamugurira ndetse akamuha na tike yamuzanye n’imusubizayo kandi bakabaye  bafatanya kwishyura ibyo bakoresheje bombi kuko n’uburinganire kandi n’inyungu za bose.

Mu gusezerana mu mategeko Diane avuga ko kugirango amakimbirane agaragara mu miryango itandukanye agabanuke ni uko abantu bakwiye kwigishwa ,itangazamakuru rikabivugaho cyane ,igihe hari abashaka gusezerana mu mategeko ko bagiye kubana bakabanza kubigisha ko imitungo iteza ibibazo bagahitamo iyo bavanga hakiri kare aho gusinya ivangamutungo kandi wenda umwe ariwe uyifite bagerayo bagatangira kuyirwanira aribyo biturukaho impfu zitandukanye.

Diane ati “Niba bagiye gusezerana ivangamutungo buri umwe azane umutungo we baringanye  niba umwe afite Miliyoni ayerekane n’undi ayizane noneho bahuze ,nibyanga icyo gihe bazagabana imitungo yabo neza naho nibikomeza gutya ibibazo bizakomeza kuvuka aribyo MIJEPROFE ikwiye kwinjiramo n’ubwo bikomeye ariko n’ibyo biteza amakimbirane ahanini nkurikije uko njye mbyumva”.

Umuyobozi wa Gender Monitoring Office (GMO)Rwabuhihi Rose muri iyo nama yabajije impamvu izindi gahunda zose zishyirwaho zikubahirizwa avuga isuku ,imihanda ,umutekano,umuganda n’izindi ariko kuki uburinganire bwanze n’ubwuzuzanye bwanze?,harabura iki?abanyamakuru mwadufashije abantu bakumva ndetse bakamenya uburinganire.

CP Theos Badege umuvugizi wa Polisi nawe yasubiye ku kibazo cy’ubukene agaragaza ko impamvu itangazamakuru ritinjira cyane mu bibazo by’uburinganire ari uko ibiganiro cyangwa kujya gutara inkuru ahantu kure biba bihenze ndetse asaba inzego zose ko zazahura hakabaho kugira icyo buri rwego rutanga kugirango habeho korohereza abakora ibiganiro n’inkuru zijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

CP Theos Badege yashimye uruhre rw’itangazamakuru avuga ko bakorana neza umunsi ku munsi muri gahunda zo gukumira no kurwanya ibyaha n’ubwo yavuze ko hakiri abanyamakuru bakora inkuru zitari izakinyamwuga ariko avuga ko nabo uko igihe kigenda abantu bigishwa ndetse bagahugurwa nabo bazageraho bakore kinyamwuga.

Urwego rwa Polisi nirwo akenshi rwitabazwa mu bibazo by’amakimbirane mu mago ikaba ariyo mpamvu uru rwego narwo rutagomba kubura mu bikorwa by’uringanire n’ubwuzuzanye kuko n’inshingano zabo gucunga umutekano kandi rukaba rugerageza mu gutanga serivise ku baturage neza.

Gatera Stanley

4,725 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.