Amarozi yashyizwe muri V 8 za Rayon Sports yapfuye ubusa APR iratsinda
— January 21, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatandatu taliki 21 Mutarama 2016 mu mukino w’ishiraniro hagati y’amakipe 2 akomeye mu Rwanda ndetse yitana mukeba , ishyaka no guhangana ku mpande zombie nibyo byaranze umukino watumye ikipe ya Rayon Sports itsindwa na APR FC igitego kimwe rukumbu cyatumye ijya ku mwanya wa mbere .
Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, Abakinnyi ba Rayon Sports baje mu modoka za V 8 arizo abantu baketse ko zabateye umwaku igatsindwa kuko ari ubwa mbere bari bazijemo baje gukina na APR FC .

Uyu n’umukino wavugishije benshi ariko birangira APR itsinze Rayon Sports ibereka ko kuza muri V 8 gukanga abakinnyi ba APR ari ukwikoza ubusa kuko itajya ikangwa.

Ngizo V 8 Abakinnyi ba Rayosports bajemo
Hari bamwe batangiye kuvuga ko muri V 8 Rayon Sports yajemo kuko buri mukinnyi yaje muri V 8 ye bituma bakeka ko arizo zashyizwemo amarozi kuko ariyo amaze iminsi avugwa mu makipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kumunota wa 32, Issa Bigirimana yaje kongera kugerageza amahirwe umunyezamu Bakame umupira arawurenza. Kuko APR FC yarushaga Rayon Sports hagati, byaje gutuma abakinnyi ba Rayon bakomeza gukora makosa menshi ari nabyo byatumye ku munota wa 34 Munezero Fiston ahabwa ikarita y’umuhondo.

Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yakoze impinduka Issa Bigirimana asimburwa na Benedata Janvier. Ku munota wa 54 Mvuyekure Emery yahawe ikarita y’umuhondo azira gutinza umukino, naho ku munota wa 57 Nahimana Shassir yahushije igitego cyari cyabazwe ku ruhande rwa Rayon Sports.

Kubera guhangana kw’aya makipe, hari abakinnyi bakomeje kugenda bakora amakosa ku mpande zombi bahabwa amakarita y’umuhondo, barimo nka Imanishimwe Emmanuel na Irambona Eric. Rayon Sports kandi yabonye amahirwe ku munota wa 89 ntiyabasha kuyabyaza igitego, abafana bayo bayangira kwisohokera, umukino urangira ari 1-0.
Kimwe mu byavugishije abantu cyane, ni uburyo abakinnyi ba Rayon Sports, buri umwe yageze ku kibuga ari mu modoka zihenze za V8, nyuma yo gutsindwa abafana ba APR FC bakaba bagiye kongera kubategera kuri izo modoka barabakomera.
Ndayambaje F
2,723 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply