Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
— June 20, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 20 Kamena 2017 mu Karere ka Kamonyi havuzwe kwegura ku kazi kuri Meya wa ako Karere ndetse n’impamvu zivugwa ko zateye Mayor kwegura harimo kuba yaragongesheje imodoka y’akazi urupangu rwe “bivugwa ko yari yasinze”, imodoka y’akazi irangirika. Icyo gihe yarihanangirijwe, birarangira nkuko bivugwa na bamwe mu bakozi bakorana nawe.
Mayor kandi ngo yongeye kugonga imodoka y’undi muntu, Polisi imuhagaritse yanga guhagarara ahubwo arakomeza arijyendera.
Hari amakuru avuga ko Mayor yari mu gakundi k’abantu bitwa “Aba-Copains” banywera i Runda bagasinda.
Amakuru yizewe Umuseke ufite ni uko Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yaba yeguye ku mirimo ye, Inama Njyanama y’Akarere ikaba iterana ngo isuzume kwemeza uko kwegura kwe
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Mme Mureshyankwano Marie Rose, avuga ko ibaruwa yo kwegura kwa Mayor atarayibona kuko yagiye mu karere ka Nyaruguru mu kazi.
Ati “Nanjye nabyumvise ariko ibaruwa yo kwegura kwe sindayibona.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Karuranga Emmanuel kuri telefoni ye igendanwa ntitwabashije kumubona.
Visi Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Mme Nyirinyange Odette yatangarije itangazamakuru ko ayo makuru na we yayumvise ayabwiwe n’abantu kuko yari yibereye mu kazi ke bisanzwe.
Umwe mu bakozi b’Akarere ka Kamonyi yavuze ko Mayor Udahemuka yeguye ariko ntiyagira ikindi arenzaho.
Twashatse kubaza Meya impamvu yeguye n’amakuru arimo kuvugwa hirya no hino ku kwegura kwe maze nomero ye ya telefoni Mayor Udahemuka, ifatwa n’undi muntu avuga ko bari mu nama, ku buryo inama nirangira amubwira ko twamushatse.
3,388 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply