Perezida mushya wa Gambia yari umusekirite urinda ibipangu byabaherwe iyo bwiraga
— January 25, 2017
Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Gambia hashize iminsi mike havugwa inambara aho Perezida Yahya Hammeh yari yanze kurekura ubutegetsi kandi yari yatsinzwe mu matora y’umukuru w’igihugu atsinzwe na Perezida Barrow Adama.
Barrow Adama yavutse taliki 11 Gashyantare mwaka wa 1965 ahitwa Mankama Kunda.Nyina umubyara yitwa Haddy Jallow naho ise yitwa Mamadou Barrow .
Adam akaba yaravutse ari impanga akaba ariwe muto nkuko ujya wumva bavuga Gakuru na Gato ,we akaba ariwe wakwita Gato ariko umukobwa ukurikira impanga akaba yarapfuye akiri muto.
N’ubwo Perezida Barrow yavukiye mu cyaro ariko yakuriye mu mujyi witwa Banjul aho yarezwe na Nyirarume we Alhaji Mousa Njie nyiri kampuni (Company)yitwa Mousa Njie and Sons .
Mu rugo yarerewemo rwa Alhaji Njie niho yigiye ibijyanye n’ubucuruzi ,yigiye muri Crab Island Junior Secondary na Muslim High School.
Perezida Barrow yaje kuva mu gihugu cya Gambia ajya gupagasa mu Bwongereza arinda ibipangu byabaherwe ninjoro bwacya akajya kwiga kumara igihe kirekire.
Perezida Adama Barrow n’umunyadini ya Islam cyane afite Haki ,n’umugabo ufite abana 3 uwa kane witwa Habibou akaba yarapfuye kuwa mbere yishwe n’imbwa yamuriye agapfa.
Perezida Adama Barrow akaba akunda imikino cyane cyane umupira w’amaguru akaba ari umufana w’ikipe ya Arsenal akaba ahuje ikipe na mugenzi we Perezida Kagame Paul w’uRwanda.
Uko yavuye mu kurinda izamu ku bipangu byabaherwe n’uburyo yaje kumenyekana cyane ku buryo agera ku ntebe y’icyubahiro n’ibyo bitaramenyekana neza.
Abantu bamwe na bamwe babanje gukeka ko ari nk’ibyabaye muri Uganda ubwo Col.Kiiza Besigye yavugaga ko ariwe watsinze amatora akajya no kurahira ko ariwe Perezida wa Uganda bikarangirira aho mu gihe yarahiraga Perezida Museveni yari ku kibuga cy’indege yakira bagenzi be ba ba Perezida baje mu irahira rye ariko byaje kuba ukuri ubwo Perezida Adama yarahiraga muri Ambasade ya Gambia iba muri Senegal n’umukuri w’igisirikare yitabira irahira yerekana ko igisirikare gishyigikiye Perezida mushya Adama Barrow.
Perezida Yahya amaze kubona ukuriye igisirikare yagiye mu irahira rya Perezida mushya nibwo yatangiye kugira ubwoba ndetse yagaragaye kuri Televiziyo y’igihugu avuga ko atava ku butegetsi ariko uko yabikekaga siko byagenze kuko yabonye abasirikare benshi bo mu bihugu bigize umuryango wa ECOWAS buzuye umuyi biramuyobera yitabaza bashuti be barimo Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Abdel Aziz na Perezida wa Guinea Alpha Conde nibo baganiriye nawe yemera ibyo bamubwiye.
Yahya yahise ajya kuri Televiziyo arivuguruza yemera gutanga ubutegetsi ariko asaba bashuti be ko bamushakira inzira agahunga nyuma yo kuyobora Gambia imyaka 22 yose.
Abantu benshi bagaye Perezida Yahya gutegeka icyo gihe cyose akabona ibyiza byinshi n’ubukire ariko akaba agiye kubaho nabi mu buhungiro n’umuryango we.
Ikindi abantu n’amahanga yashimye n’icyemezo cya ECOWAS cyo kwishyirahamwe bakohereza ingabo gukuraho Perezida Yahya bagasaba ko n’ibindi bihugu by’Africa byakwigira kuri ECOWAS.
ECOWAS yagaragaje ko Demokarasi itangiye kugera muri Africa aho wasangaga umuntu ategetse igihugu imyaka irenga 30 nka Perezida Mugabe n’abandi .
Rwego Tony
2,803 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply