Abantu 16 bibye Koperative Umurenge SACCO batoroka igihugu
— January 18, 2017
Please enter banners and links.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku miterere y’ibyaha byambukiranya imipaka n’ingamba zo kubirwanya, yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 17 Mutarama 2017 mu cyumba cya Sena y’u Rwanda, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, Monique Nsanzabaganwa, yagarutse ku banyereza umutungo wa Koperative Umurenge Sacco bagatoroka igihugu.
Hashize imyaka hafi irindwi leta y’u Rwanda itangije Koperative yo kuzigama no kugurizanya ‘Umurenge Sacco’ muri gahunda yayo yo kwegereza abaturage ibigo by’imari biciriritse, aho kugeza ubu mu mirenge 416 yose y’igihugu hari iki kigo cy’imari.
Imicungire n’umutekano w’amafaranga y’izi Koperative byakunze gukemangwa ndetse bituma inyinshi zibasirwa n’ubujura, ahanini ari akagambane n’ubufatanyacyaha bw’abazikoragamo cyangwa abazirindaga.
Nsanzabaganwa yagaragaje ko hari abantu 16 bamaze kwiba Sacco kuva zatangira bahungiye hanze y’igihugu.
Ati “Dufite abantu biba Sacco bakaducika, bagatorongera bakambuka igihugu. Tumaze kugira abantu 16 bibye amafaranga atari make muri za Sacco, ariko twaburiye irengero. Ni ikibazo gikomeye na cyo twafatira ingamba.”
Yagarutse ku iyobera ry’uburyo baba bafashwe n’ibimenyetso bihari ariko nyuma bakarekurwa bikavamo no gutoroka.
Ati“Polisi iradufasha ikora uko ishoboye ariko hari igihe uvuga uti bigenze bite ko umuntu twari twamufashe n’ibimenyetso byagaragaye, aducitse ate? Aho ni ahantu twashyira imbaraga.”
Yashimangiye ko gukumira ari byo bya mbere, imwe mu ngamba akaba ari uburyo bw’ikoranabuhanga rihuriweho, ku buryo noneho bizaziha ubushobozi bwo kunoza imiyoborere yabo, gushyiraho ingamba zo kwicungira umutekano n’ibindi bizafasha mu gukumira icyo kibazo.
Mu bisobanuro byatanzwe na ACP Morris Murigo ku bijyanye n’abatabwa muri yombi nyuma bagatoroka igihugu kandi bamaze kunyereza umutungo wacyo, yavuze ko bishobora guterwa n’uko amategeko abiteganya, kuko iyo nta kimenyetso uwatawe muri yombi arekurwa.
Ati “Hari igihe tuba tudafite ibimenyetso bihagije tukimukeka akajya hanze, igihe bya bimenyetso byagaragaye, akaba yagiye.”
Yakomoje ku gitekerezo cyo gushyiraho uburyo bwo kurinda umunyabyaha, burimo kumwambika ikintu nk’umuringa utamwemerera kurenga ahantu runaka cyangwa akabuzwa uburenganzira butandukanye nko kujya kuri banki n’ibindi.
2,965 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply