Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
— March 10, 2021
Please enter banners and links.

Kuwa 9 Werurwe 2021 Ikinyamakuru Umusingi cyagiranye ikiganiro n’umuyobozi w’Umuryango wa Special Olympics wita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe witwa Deus Sangwa avuga ko hari amashuri 400 mu Rwanda bagiye gukorana nayo bayagezamo gahunda y’imikino y’abafite ubumuga mu rwego rwo kugira ngo basabane na bagenzi babo bazima ndetse hagamijwe guca umuco wo kubaheza.
Deus Sangwa yagize ati “Ni gahunda yitwa Unified Championship Schools izagezwa mu bigo by’amashuri 400 mu Rwanda hose kandi tukaba twaratangiye iyo gahunda kuyishyira mu bikorwa duhereye mu Ntara y’Iburasirazuba tukaba dusaba abantu bose gushyigikira iyi gahunda kuko icyo igamije kirasobanutse kandi twishimira ko ubu dukorana na Leta neza”.
U Rwanda ni cyo gihugu cya Afurika cyatoranyijwe muri iyi gahunda mu gihe ku Isi hose uzakorerwa mu bihugu bitandatu kubera basanze Special Olympics mu Rwanda ikora neza kurusha ibindi bihugu ibyo bikaba ari ibigaragaza ko ubuyobozi bwa Special Olympics bukora neza.
Pasiteri Sangwa Deus uyobora Special Olympics Rwanda yakomeje abwira Ikinyamakuru Umusingi ati “Ni umushinga watewe inkunga n’Umwami Ben Zayed Al Nahyane [wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu] kugira ngo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bahure na bagenzi babo batabufite, bakinire hamwe kugira ngo turandure umuco wo guheza bariya bana”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya aho iyi gahunda yo kugeza siporo mu mashuri 400 igeze maze tuvugana na MUHAMYANGABO Jean Bosco Umuyobozi muri Special Olympics Rwanda ushinzwe ibijyanye n’imishinga (Project Manager)maze atubwira ko ubu hari Uturere 3 tumaze kubasubiza ndetse bakaba baragiranye nabo inama hakoreshejwe ikoranabuhanga aho buri Karere kazajya kabaha amashuri 10.



Abarimu bitabiriye amahugurwa yateguwe na Special Olympics Rwanda bahawe inyemezabumenyi,iburyo hari Pastor Sangwa Deus Chairman wa Special Olympics Rwanda naho iburyo ni Bosco Umuyobozi wa Siporo
MUHAMYANGABO Jean Bosco yagize ati “Kubera COVID 19 gahunda twari dufite ntiyakunze kubera bitemewe guhura n’abantu ariko tukaba turimo gukoresha ikorana buhanga tumaze kugirana inama n’Uturere twose uko ari 7 mu Ntara y’Iburasirazuba ariko utumaze kudusubiza ni 3 turimo Nyagatare na Gatsibo ndetse na Kayonze ubu tukaba dufite amashuri 30 gusa ariko dufite indi nama kuwa gatanu ejobundi yo gukomeza kunononsora uko twakorana n’ibigo by’amashuri”.
Mu Ntara y’Uburasirazuba, uyu mushinga uzakorerwa mu bigo 70, mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ni mu bigo 120 mu gihe mu Majyepfo ari mu bigo 170.


Abarimu bitabiriye amahugurwa muri gahunda ya “Unified Championship Schools” bafashe ifoto y’urwibutso

Sangwa Deus,Perezida wa SpecialOlympics Rwanda mu muhango wo kumurika ya hunda ya “Unified Championship Schools”
Special Olympics Rwanda ifasha amashuri kuyaha ibikoresho bya siporo ndetse igahugura abatoza bazatoza abanyeshuri muri iyo mikino nkuko Muhamyangabo yabitangaje .
Mu guhitamo amashuri bazakorana nayo yakomeje avuga ko bakorana n’abashinzwe uburezi muri buri Karere noneho Akarere kubera kaba gafite ushinzwe uburezi akaba ari we uhitamo amashuri mu rwego rwo kwirinda ko hazavuka ikibazo cyo kubaza icyashingiweho mu gutoranya amashuri iramutse ari Special Olympics Rwanda ibyikoreye ikaba ariyo mpamvu ikorana n’Uturere mu guhitamo amashuri bazakorana nayo.
Tuzakomeza kubagezaho inkuru uko uyu mushinga uzagenda ushyirwa mu bikorwa kuko bivugwa ko iki gikorwa kizamara imyaka ine kugeza mu 2023.
Gatera Stanley
2,959 total views, 1 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Abashaka I Farm,ubutak byo kugura cyangwa amazu cyangwa ugurisha dore aho wasanga ibyo ushaka byose
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply