umu amakuru- Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare | Umusingi

Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare

Please enter banners and links.

Amakuru dukesha bamwe mu batwawe mu mahugurwa batashatse ko amazina yabo atangazwa ku mugaragaro kubera impamvu z’umutekano wabo batubwiye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ABASIRWA witwa Innocent Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi Elyse bateguye amahugurwa ya baringa bagamije guhindura Ishyirahamwe Abasirwa bakaryiyandikaho.

Ishyirahamwe ry’ibitangazamakuru mu Rwanda ABASIRWA rishinzwe gukora ubuvugizi ku ndwara nka SIDA ,Malaria n’ibyorezo riterwa inkunga na Leta binyuze mu kigo cy’Ubuzima RBC havugwamo ibibazo bitandukanye birimo kunyereza umutungo waryo bikorwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa waryo afatanije na Visi Perezida Muhizi Elyse.

Uwari Perezidante wa ABASIRWA Grace Ingabire amaze gusezera ndetse n’abandi bayobozi muri Komite bagiye bava mu nshingano zabo bamwe mu banyamuryango bandikiye Visi Perezida ko ahamagaza inteko rusange kugirango inzego zuzuzwe ndetse abanyamuryango bamenyeshwe raporo z’ibikorwa byabaye dore ko hashize imyaka 3 nta Nteko rusange iba.

Visi Perezida Muhizi Elyse umukozi mu kinyamakuru Umuseke amaze kwanga guhamagaza Inteko rusange Perezida wa Nkemurampaka muri ABASIRWA Ephreim Nsengumuremyi yamwandikiye amusaba guhamagaza Inteko rusange ariyangira bityo Umuyobozi wa Nkemurampaka ahitamo guhagarika ibikorwa byose muri Abasirwa nabyo babirengaho bategura amahugurwa ya baringa I Musanze.

Bamwe mu banyamakuru muri ABASIRWA

Umuterankunga amaze gutanga amafaranga muri ABASIRWA aba bakozi bisinyiye imishahara yabo y’amezi 6 ashize kandi badakora bamwe mu banyamuryango bakaba bibaza niba bafite uburenganzira bwisinyira imishahara mu gihe uwakabasinyiye yasezeye.

Umwe mu banyamuryango waganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ibintu bibera muri ABASIRWA wagirango n’Ishyirahamwe rikorera muri Congo cyangwa mu bihugu bidakurikiza amategeko ubwo se abo bayobozi ba ABASIRWA bizeye iki?barumva batarimo kwiharurira inzira ibajyana I Mageragere kuko mu Rwanda amategeko arubahirizwa turasaba ko RIB ikurikirana aba bayobozi bakabazwa ibyaha barimo gukora”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innoc Bahati

Ibyo bikiri aho uyu Munyamabanga nshingwabikorwa yafashe ibikoresho bya biro (Office)byose abitwara iwe mu rugo atamenyesheje abanyamuryango bityo hakaba hibazwa impamvu yafashe ibikoresho by’ishyirahamwe akabitwara iwe mu rugo ntawe abwiye ariho bamwe mu banyamuryango bahera bavuga ko yibye ibikoresho by’Ishyirahamwe .

Ibindi ashinjwa harimo gutegura ibihembo akavuga ko ari RBC yamutegetse bityo ibihembo akabyihera inshuti ze bityo abanyamuryango bakaba basaba RIB gukurikirana iby’ibi bihembo n’amafaranga yabitanzweho.

Abanyamuryango ndetse basaba ko imodoko y’Ishyirahamwe akoresha mu kazi ke bwite ayamburwa kuko yahawe Ishyirahamwe na Minisante none imodoka yayigize iye ku giti cye.Uyu mugabo Innoc Bahati ashinjwa kuzana amacakubiri mu banyamuryango ndetse akaba hari abo yirukanye atagitumira aho byibazwa niba ari we ufite ububasha bwirukana uwo ashatse .

Ikinyamakuru cyagerageje kumubaza muri bimwe ashinjwa kuri whatsapp ye yanga kugira icyo adusubiza .

Ubu icyo yise amahugurwa yagihinduye inama yuzuza nyobozi kandi bitemewe niba ari amahugurwa bigomba kuba amahugurwa inama yuzuza nyobozi itumirwamo abanyamuryango bose ahubwo igitangaje ni uburyo atumira abatari abanyamuryango.

Hari undi Munyamuryango wavuze ati ese kuki bahunga Inteko rusange baratinya iki?Ese ubwo ntibatinya kubazwa ibikoresho by’Ishyirahamwe aho biri dore ko yabwiye Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ko ibikoresho byibwe?niba byaribwe yabibwiye inde?Ishyirahamwe yarigize akarima ke?turasaba inzego zishinzwe Umutekano gufata aba bakozi bakabazwa ibyo bashinjwa byose.

Visi Perezida bamwe mu banyamuryango bamaze kumwandikira bamusaba guhamagaza Inteko rusange akanga kubasubizi Ikinyamakuru Umusingi twaramubajije avuga ko yahuye na Innoc Bahati ko hari ibyo baganiriye ariko yanze kubibwira abanyamuryango kugeza ubwo tumubaza tutu ko wacecetse byagenze bite ati “Sinacecetse”.

Gatera Stanley

47 total views, 47 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.