Magare aranengwa nyuma yo kuva mu ikipe ya “Mountain” akajya muri APR adasezeye
— July 30, 2020
Please enter banners and links.

Muhitira Felicien wamenyekanye ku izina rya Magare muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletics) aranengwa bikomeye ku bwo kuva mu ikipe ya “Mountain Classic Athletics Club” yamenyekaniyemo, akajya mu ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri, nta biganiro bibanje guhuza ikipe yari asanzwemo.
Nyuma yo kumva iyi nkuru umunyamakuru yabajije Magare impamvu yagiye adasezeye mu gihe mbere yahoraga ashima ubuyobozi bwa “Mountain” ko ari bwo akesha ubutunzi amaze kwigezaho kuko ajya bwa mbere mu marushanwa yo mu Butaliyani itike y’indege yayishyuriwe na Rukundo Johnson Perezida w’ikipe ya Mountain ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Gicumbi, dore bimwe mu bikubiye mu gisubizo Magare yasubije harimo kwirengagiza aho yaturutse ati: “Ikipe ya APR yanyifuje kuva kera nkomeza kwanga, ariko nyuma yo gukora ibiganiro nsanga gukinira ikipe y’Ingabo z’Igihugu ari ishema”.
Ku ruhande rw’umutoza wa APR Athletics Club Rwabuhihi Innocent yabwiye itangazamakuru ko ataribo basabye Magare kuza muri APR ahubwo ari we wanditse abisaba kimwe n’abandi bakinnyi bose bifuza gukinira iyi kipe.

Muhitira Felicien bita Magare yagiye muri APR Athletics Club yirengagije ikipe yamufashije muri byinshi
Magare ngo hashize imyaka ine yandikiye APR ayisaba kuyikinira, ariko kuko yatinze gusubizwa yongeye kwandika indi baruwa ya kabiri yo kwibutsa ari na bwo yemerewe.
Amakuru aturuka muri bamwe mu bayobozi b’amakipe y’imikino ngororamubiri avuga ko ibyo “APR Athletics Club” ibakorera binyuze ku mutoza wayo rwa Rwabuhihi Innocent bibaca intege kuko bavunika bazamura abakinnyi bamara kugaragaza impano akabatwara.
Umwe muri aba bayobozi yagize ati:“Ibyo APR Athletics Club idukorera biduca intege kuko ntibyumvikana uburyo ufata umwana ukamuzamura ukamutangaho ibyo ufite byose yamara kuzamuka ukumva Rwabuhihi yamutwaye, ibi bishobora kuzasenya andi makipe”.
Magare azajya ahembwa 150,000Frs
Amakuru yizewe agera kuri iki kinyamakuru avuga ko Magare APR izajya imuhemba buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frs) ariko akazajya ahabwa uburenganzira bwe bwo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga. Ibindi bikubiye mu masezerano Magare yagiranye na APR ni uko amasezerano ye azamara imyaka ibiri ishobora kongerwa.
Source/Impamba.com
2,749 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply