umu amakuru- Nyarugenge: Abazunguzayi barakangurirwa kugana amasoko ya bubakiwe mu rwego rwo kubaka Kigali icyeye kandi itekanye hirindwa COVID 19. | Umusingi

Nyarugenge: Abazunguzayi barakangurirwa kugana amasoko ya bubakiwe mu rwego rwo kubaka Kigali icyeye kandi itekanye hirindwa COVID 19.

Please enter banners and links.

Muri iki igihe n’ubwo havugwa COVID-19,Umujyi wa Kigali ufite gahunda y’ubukangurambaga bugamije guhagarika ubucuruzi butemewe mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmanuel yatangarije Ikinyamakuru Umusingi uko bifuza Kigali yatera imbere kurushaho ariko bakabanza guhindura imyumvie y’abaturage bakora ubucuruzi butemewe ndetse n’abagura ibyo bicuruzwa biba bitemewe.

Ngabonziza yagize ati “Abazunguzayi bahindutse inzira ya COVID-19 kandi n’ubusanzwe bateza ibibazo babangamira ubuzima bw’abatuye Umujyi wa Kigali burimo Umutekano mucye  n’isuku kandi bakabangamira ubucuruzi bukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bugira uruhare mu kwishyura imisoro n’amahoro ari nabyo shingiro ry’iterambere ry’Igihugu”.

Ngabonziza akomeza avuga ko ibyo byose bijyanye n’urugamba rwo guhindura imyumvire y’Abaturage bagenda n’abatuye Umujyi wa Kigali ko bakwiye kumva ko kugura ibiribwa byiganjemo imboga ,ubiguze mu muhanda byuzuyeho ivumbi cyangwa biriho umwanda bidahesha agaciro ubiguze.

Ngabonziza avuga ko abantu bakwiye kumvira ubuyobozi kuko buba bwabahitiyemo ibibakwiye bityo abagura imboga cyangwa ibindi bagacika ku kubigurira mu mihanda cyangwa mu nzira ahubwo bajya kubigurira aho byagenewe gucururizwa kandi ko aribwo ugura aba afite umutekano ko ibyo aguze byujuje ubuziranenge.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmanuel

Abazunguzayi (Photo internet)

Abanga kumvira inama z’Abayobozi baramenyeshwa ko hari amategeko abahana kandi abazajya bafatwa bazajya bahanwa uko amabwiriza abiteganya ko uzajya afatwa agura ku batembeyi azajya acibwa amande y’Ibihumbi icumi (10.000Rfw) ndetse n’ibyo wari uguze ukabyamburwa .

Ikinyamakuru Umusingi cyamenya amakuru ko hari imyanya isanga 300 aho Akarere kubakiye abacururizaga mu mihanda abazunguzayi iri vide cyangwa idakorerwamo kandi ugasanga bakizunguza ibicuruzwa hirya no hino mu Mujyi kandi bitemewe maze tubaza Ngabonziza ingamba bafite kuri icyo kibazo maze avuga ko abagikora ubuzunguzayi bakwiye kugana aho bashakiwe amasoko yo gucururizamo ati “Nibyo koko iyo myanya 300 irahari ntikorerwamo abo bazunguzayi badashaka kuza aho bubakiwe bacururiza byemewe bagaragaza imyitwarire idahwitse kandi ibangamiye imibereho y’Abaturarwanda kandi igihe tugezemo n’iterambere ntibyemerera abantu gukora ubuzunguzayi rwose babyumve baze bacururize aho abandi bacururiza kandi bigabanya akajagari bityo tukagira Umujyi usa neza usukuye ufite umutekano”.

Bamwe mu bahoze ari abazunguzayi bacururiza mu isoko bubakiwe

Hari bamwe mu baturage baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi mu Karere ka Nyarugenge hafi n’isiko rya Nyamirambo aho bavuga ko bishimira Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ko agerageza kubegera akabaganiriza kandi akagerageza gukemura ibibazo bafite bityo bakaba bumva Akarere azagateza imbere.

Umwe mu bazunguzayi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Turabibona ndetse turabyumva ko gahunda zo guca ubuzunguzayi zihari n’ibihano barabitubwira ariko natwe tuba tubyifuza kujya gucururiza aho abandi bacururiza ariko nta bushobozi tuba dufite bityo rero ducuruza gutyo ducungana n’Inyeragutabara uwo zifashe nyine arihombera zitagufata ukibonera igihumbi ugahahamo ubugari mukarya mu rugo”.

Gatera Stanley

2,050 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.